Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko muri Gicurasi uyu mwaka, ibiciro ku masoko byiyongereye ku kigero cya 3.0 aho byiyongereyeho 1.1% ukoze igereranya rya buri kwezi.
Imibare y’uko ibiciro bihagaze isohoka buri tariki 10 za buri kwezi, saa yine z’igitondo ku rubuga rwa internet rwa NISR. Iyo muri Gicurasi igaragaza ko ikigereranyo cy’uburyo izamuka ry’ibiciro rihagaze cyerekana ko hari ikinyuranyo cya 2.4 % ugereranyije Gicurasi ya 2018 na Gicurasi 2017.
Mu byaro, ibiciro byiyongereye ku gipimo cya 0.9%, naho igenzura rigaragaza uko bihagaze mu mijyi ryakozwe hasuzumwa ibicuruzwa 1622 mu duce 12 tw’imijyi mu Rwanda ryerekana ko habayeho izamuka rya 3.0%.
Mu biciro byagenzuwe hakorwa ikigeranyo cy’uburyo ibiciro byazamutse ku masoko harimo ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, inyama, amata, imboga, itabi, imenda n’inkweto, amazi, amashanyarazi, gaz, n’ibindi.