Umuhanzi w’Umunye-Congo, Koffi Olomide, yigeze kuririmba ati ‘Lokuta eyaka na ascenseur, vérité eye na éscalier pe ekomi’, bishatse kuvuga ngo ikinyoma gica muri ascenseur, ukuri kunyura ku ngazi ariko kukagera iyo kujya.
Abaminisitiri batatu bakuru muri Politiki, Busingye Johnston, Prof Shyaka Anastase na Gen Patrick Nyamvumba, bari mu ntumwa z’u Rwanda zitabiriye ibiganiro bya Uganda-Rwanda; bakinnye agakoryo Abagande, umuto muri bo aba ariwe bagira uyobowe itsinda ryabo.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe ni muto mu myaka, umunyabwenge, uzi gutebya no kuganira bya kinyarwanda bimwe byo gukirana bacyocyorana, bagakoresha imitego ya ‘Rugondihene’, yamamaye mu mateka nyarwanda cyane iyo abantu babaga basoma ku inzoga y’ubuki y’inkangaza.
Intumwa za Uganda hafi ya bose barisaziye, rero bakoze ikosa rikomeye ryo kumwibeshyaho. Iyo hagira ubagira inama ngo barebe ibiganiro byo kuri YouTube bya Nduhungirehe ari i New York, ubwo u Rwanda rwayoboraga Akanama ka Loni gashinzwe umutekano. Ntabwo bamenye ikibakubise. Nk’uko Muhammad Ali yigeze kubivuga, umuvandimwe Nduhungirehe ‘Yanyeganyegaga nk’ikinyugunyugu akadwinga nk’uruyuki’.
Tugumye mu mukino w’iteramakofi, nta muntu n’umwe mu ntumwa za Uganda zari mu cyumba, washoboraga guhangana na Nduhungirehe. Uyu munyamabanga wa leta ukiri muto, yashoboraga kwifasha icyumba cyose ubwe, abo bazanye bigaramiye.
Mu cyumba harimo kandi Gen Patrick Nyamvumba: Umuntu Abagande bose batinya! Yari yicaye arebana n’abasirikare ba Uganda barimo abakutse umutima kugeza magingo aya bashobora kuba bakinywa imiti y’ihungabana batewe no gutsindwa mu ntambara ya Kisangani.
Abayobozi babo Kahinda Otafire na nyakwigendera Kazini icyo gihe bafashwe mpiri n’Ingabo zari ziyobowe na Gen Nyamvumba. Nyuma baza kurekurwa basubizwa Uganda. Afande Nyamvumba rero, yari mu cyumba cy’inama kugira ngo yibutse Abanya-Uganda ko gushaka amahoro ku Rwanda biri mu nyungu zabo.
Umwanditsi Hawthorn yigeze kuvuga ko nta muntu ushobora kwiyoberanya akereka isura itari iye rubanda igihe kirekire, amaherezo ntibimuviremo no kuyoberwa uko asa nyabyo.
Nkuko nkunda kubibwira abo mburanira iyo bambajije niba turi butsinde urubanza mu rukiko: “ese turavugisha ukuri? Niba igisubizo ari Yego, ntacyo twikeka.” Mu gihe Umunyamabanga wa Leta ukiri muto yari ashikamye abifashijwemo n’ubuhanga bwe, yabwiraga ukuri urundi ruhande, kwigaragaza mu bimenyetso n’abatangabuhamya.
Mu gihe ubusanzwe politiki na dipolomasi bifatwa nk’imyuga yiyubashye yo gutsura ubushuti n’iterambere, abayobozi ba Uganda bo babifashe nk’umwuga wo kubeshya. Ibinyoma umunsi ku wundi, nta kindi kigamijwe usibye kuyobya no kujijisha abaturage ba Uganda bayobora. Abaturage ntibabizera, nabo ubwabo ntibizera abaturage ahubwo bose babaswe n’ikinyoma, bateze iminsi iriya leta ngo igende babone kugira amahoro.
Kuba turi abaturanyi babo, natwe niko bashaka kudufata. Ntushobora kwemeranya ikintu n’umunyapolitiki wa Uganda ngo wizere ko ari bugikore ku munsi ukurikiyeho. Nk’uko umugani wa Kinyarwanda ubivuga, ‘Uwububa abonwa n’uhagaze’ ndetse ‘iminsi y’igisambo irabaze’. Kuri iyi nshuro twari twazanye Abanye-Congo n’Abanya-Angola; ngo nabo babyibonere.
Ubwo ikibazo cyari kimaze gukomera, u Rwanda rwahisemo gukomanyiriza bicuruzwa bituruka muri Uganda.
Abanya-Uganda batangiye kuvuga bati “Abanyarwanda bazasonza bende gupfa. Ibiribwa byose barya bituruka muri Uganda.”
Iyo mvugo y’ikinyoma ishoboka muri Uganda honyine. Iyo umuntu afite amafaranga arira muri restaurant ahisemo kandi hari ibihugu 194 umuntu ashobora gutumizamo ibyo akeneye. Ariko Abanyapolitiki bo muri Uganda babeshye abaturage babo ko abanyarwanda barya indyo imwe gusa. Nyuma y’amezi atandatu y’icyo cyemezo, Uganda yari itangiye gusaba inguzanyo yihutirwa muri IMF kugira ngo izibe icyuho cyatewe n’ikumirwa ry’ubucuruzi n’u Rwanda.
Muri icyo gihe u Rwanda rwari ruhugiye mu kwishyura miliyoni nyinshi z’amayero ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, ngo irimbishe ikipe yayo na Stade ya Parc des Princes ikirango cyamamaye ku isi hose aricyo: ‘Visit Rwanda’ – Umunyarwanda yaravuze ngo: Uwapfuye yarihuse…’
Nyuma y’inama itaratanze umusaruro, abanya-Uganda bashatse gukwiza ikindi kinyoma, basaba u Rwanda ko bakora itangazo rihuriweho rigamije kugaragaza ko ibintu byose byagenze neza. Minisitiri Nduhungirehe yaratangaye:
Ababwira ati: Sinabeshya abanyarwanda. Mukore itangazo ryanyu mu Luganda niba mubishaka. Ndakora iryanjye mbabwire ukuri ko tutageze ku masezerano:
Mwananiwe kutwizeza ko muzirukana imitwe irwanya u Rwanda irimo kwisuganyiriza mu gihugu cyanyu ;
Mwananiwe kutwizeza ko muzarekura ibihumbi by’abanyarwanda b’inzirakarengane mumaze igihe mufunze batazi ibyo baregwa ;
Mwananiwe kutwizeza ko muzahagarika gutoteza abanyarwanda bakorera ingendo cyangwa baba muri Uganda.
Abanye-Congo bamaze kumenyera guta muri yombi abagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR bavuye kubonana n’abayobozi ba Uganda mu nama zigamije gucura imigambi yo gutera u Rwanda. Igisirikare cyabo (FARDC) gikomeje kwica cyangwa gufata abarwanyi batojwe ndetse bagahabwa intwaro na Uganda.
Abanya- Angola nyuma yo kuyobora inama ya mbere yiga ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda, batangiye kumenya abo Abanya-Uganda aribo. Mu yandi magambo, Uganda yari yonyine mu nama, yumiwe kandi iri ku butaka bwayo.
Abenshi mu itsinda rya Uganda babaga bahunyiza, bajya kuvuga bakavuga ibintu bidashinga imbere y’itsinda ry’abahanga bakiri bato, bari maso kandi badaca hirya, bashyigikiza ibimenyetso byabo amategeko mpuzamahanga, ibyemeranyijwemo mu kwihuza kw’akarere na dipolomasi.
Umuhanuzi Bob Marley wo muri Jamaica yagize ati: ‘Ushobora kujijisha abantu igihe kimwe, ariko ntabwo wajijisha abantu bose igihe cyose’.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola wari umaze kurambirwa, yaciriye Abanya-Uganda umugani w’inyeshyamba Jonas Savimbi n’uwari umutwe we witwaje intwaro wa UNITA, abihuza na Kayumba Nyamwasa na RNC ye.
Yavuze uburyo Savimbi yari afite ibirindiro muri Zaire, agafashwa cyane na Perezida Mobutu wa Zaire. Gusa ubwo Mobutu yari amaze kuvanwaho n’abanyarwanda, Savimbi na UNITA ye ntabwo bamaze kabiri. Yagize ati “kuva ubwo tumaze imyaka cumi n’irindwi y’amahoro,”mu gusoza asa n’uburira abanya-Uganda, ati “Niba mudashaka gukemura ikibazo gito cya Kayumba Nyamwasa, mushobora kwisanga muhanganye n’ikibazo kinini kurushaho”.
Ubutaha abanya-Uganda bashobora kutemera ko abahuza baba mu cyumba cy’ibiganiro kubera ko barimo gukozwa isoni mu ruhame.
Src: igihe