• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Ibigo bitandatu byashoye imari ya miliyari 1.25$ muri Airtel Africa

Ibigo bitandatu byashoye imari ya miliyari 1.25$ muri Airtel Africa

Editorial 25 Oct 2018 IKORANABUHANGA

Ikigo Bharti Airtel cyatangaje ko ibigo bitandatu birimo Warburg Pincus, Temasek, Singtel na SoftBank Group International byemeye gushoramo miliyari 1.25 z’amadolari, binyuze mu kugura imigabane muri Airtel Africa Ltd.

Bharti Airtel yatangaje ko izakoresha aka kayabo mu kwishyura imyenda ifite ku kigero cya 8% no guteza imbere ibikorwa byayo by’ubucuruzi muri Afurika.

Iki kigo kirashaka kugabanya kimwe cya gatatu ku migabane yacyo. Nyuma yo kugurisha iyingiyi biteganyijwe ko kizasigarana iyigera kuri 65% muri Afurika, iyindi ikaba iy’abashoramari n’abanyamigabane bato.

Bharti Airtel yatangaje ko nyuma yo gutanga iyi migabane, agaciro k’ishami ryayo muri Afurika kajya kungana na miliyari 4.4 z’amadolari, mu gihe wongeyeho umwenda kangana na miliyari 8.15 z’amadolari.

Airtel Africa ni ishami ryakomeje kunguka mu myaka ya vuba, iri shoramari rirasobanurwa nko kongera icyizere cyo kuba umushoramari ukomeye ku Isi, kongera iterambere ryacyo n’urwunguko.

Iri shoramari kandi ni ikimenyetso cyo guteza imbere urwego rw’itumanaho muri Afurika n’ibijyanye na politiki yo kutagendana amafaranga mu ntoki.

Airtel Africa ikora ibijyanye no gutanga serivisi zo guhamagarana, Internet no kohererezanya amafaranga. Aho ikorera hose iri mu bigo bibiri bya mbere bitanga serivisi nziza. Ubu itanga Internet ya 4G mu bihugu icyenda ndetse no mu bindi bihugu bigiye gukorwa.

Umuyobozi Mukuru wa Bharti Airtel Africa, Raghunath Mandava, avuga ko hatagurishijwe imigabane y’abanyamigabane basanzwe.

Ati “Bizadufasha mu iterambere ryacu, kongera ubushobozi bw’iminara, kongera ibice tugeramo ndetse n’ibijyanye no guhererekanya amafaranga aho dukorera hose.”

Airtel ikorera mu bihugu 14 bya Afurika aribyo; Nigeria, Chad, Congo-Brazzaville, RDC, Gabon, Madagascar, Niger, Kenya, Malawi, Seychelles, Tanzania, Uganda, Zambia n’u Rwanda. Ni ikigo cya kabiri gikomeye mu bitanga serivisi z’itumanaho aho gifite abakiriya bagera kuri miliyoni 91.

2018-10-25
Editorial

IZINDI NKURU

Abasaba viza zo kujya muri Amerika bahawe umukoro

Abasaba viza zo kujya muri Amerika bahawe umukoro

Editorial 03 Jun 2019
Airtel yasezeye ku bakozi 49 batakaje imirimo nyuma yo kugura Tigo

Airtel yasezeye ku bakozi 49 batakaje imirimo nyuma yo kugura Tigo

Editorial 24 Apr 2018
Ibyuma bikoreshwa basaka byaba bigira ingaruka ku buzima?

Ibyuma bikoreshwa basaka byaba bigira ingaruka ku buzima?

Editorial 12 Mar 2019
Telefoni za Mara Phone zikorerwa no mu Rwanda zamaze kugezwa mu bihugu 41

Telefoni za Mara Phone zikorerwa no mu Rwanda zamaze kugezwa mu bihugu 41

Editorial 12 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Intsinzi ngari eshanu za Kagame mu by’ubukungu
UBUKUNGU

Intsinzi ngari eshanu za Kagame mu by’ubukungu

Editorial 09 Jan 2020
Eric Gakwaya yegukanye isaganwa ry’amamodoka ribimburira andi azakinwa mu 2018
IMIKINO

Eric Gakwaya yegukanye isaganwa ry’amamodoka ribimburira andi azakinwa mu 2018

Editorial 27 Mar 2018
Abayoboke 8 ba Agathon Rwasa  bamaze gutabwa muri yombi  n’inzego z’umutekano
POLITIKI

Abayoboke 8 ba Agathon Rwasa bamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano

Editorial 05 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru