Ikigo Bharti Airtel cyatangaje ko ibigo bitandatu birimo Warburg Pincus, Temasek, Singtel na SoftBank Group International byemeye gushoramo miliyari 1.25 z’amadolari, binyuze mu kugura imigabane muri Airtel Africa Ltd.
Bharti Airtel yatangaje ko izakoresha aka kayabo mu kwishyura imyenda ifite ku kigero cya 8% no guteza imbere ibikorwa byayo by’ubucuruzi muri Afurika.
Iki kigo kirashaka kugabanya kimwe cya gatatu ku migabane yacyo. Nyuma yo kugurisha iyingiyi biteganyijwe ko kizasigarana iyigera kuri 65% muri Afurika, iyindi ikaba iy’abashoramari n’abanyamigabane bato.
Bharti Airtel yatangaje ko nyuma yo gutanga iyi migabane, agaciro k’ishami ryayo muri Afurika kajya kungana na miliyari 4.4 z’amadolari, mu gihe wongeyeho umwenda kangana na miliyari 8.15 z’amadolari.
Airtel Africa ni ishami ryakomeje kunguka mu myaka ya vuba, iri shoramari rirasobanurwa nko kongera icyizere cyo kuba umushoramari ukomeye ku Isi, kongera iterambere ryacyo n’urwunguko.
Iri shoramari kandi ni ikimenyetso cyo guteza imbere urwego rw’itumanaho muri Afurika n’ibijyanye na politiki yo kutagendana amafaranga mu ntoki.
Airtel Africa ikora ibijyanye no gutanga serivisi zo guhamagarana, Internet no kohererezanya amafaranga. Aho ikorera hose iri mu bigo bibiri bya mbere bitanga serivisi nziza. Ubu itanga Internet ya 4G mu bihugu icyenda ndetse no mu bindi bihugu bigiye gukorwa.
Umuyobozi Mukuru wa Bharti Airtel Africa, Raghunath Mandava, avuga ko hatagurishijwe imigabane y’abanyamigabane basanzwe.
Ati “Bizadufasha mu iterambere ryacu, kongera ubushobozi bw’iminara, kongera ibice tugeramo ndetse n’ibijyanye no guhererekanya amafaranga aho dukorera hose.”
Airtel ikorera mu bihugu 14 bya Afurika aribyo; Nigeria, Chad, Congo-Brazzaville, RDC, Gabon, Madagascar, Niger, Kenya, Malawi, Seychelles, Tanzania, Uganda, Zambia n’u Rwanda. Ni ikigo cya kabiri gikomeye mu bitanga serivisi z’itumanaho aho gifite abakiriya bagera kuri miliyoni 91.