Buri wa 13 Mata, Abanyarwanda bibuka abanyapolitiki bishwe ku ikubitiro rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bazira kurwanya politiki y’urwango, akarengane, ingoma y’igitugu, ivangura n’ibindi byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yahitanye abana barwo barenga miliyoni.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 13 Mata 2019 ni kunshuro ya 25 hibukwa aba banyapolitiki bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside i Rebero mu Mujyi wa Kigali, babarizwaga mu mashyaka PL, PSD, MDR, UDPL, PSR, PDC na PDI ataravugaga rumwe n’uwari Perezida Habyarimana n’ishyaka rye MRND.
Bakaba bararanzwe na Politiki, itavangura, Politiki y’ubumwe nta mususu kugeza ubwo bishwe kuwa 7 Mata 1994 ubwo Jenoside yatangiraga. Barimo; Joseph Kavaruganda, Landouard Ndasingwa, Kameya Andre, Kabageni Venantie, Charles Kayiranga, Jean de la Croix Rutaremara, Augustin Rwayitare, Aloys Niyoyita n’abandi.
Bimwe mu bigwi by’abo banyapolitiki
Joseph Kavaruganda : Yari Perezida w’Urukiko rurinda Ubusugire bw’Itegeko Nshinga.Yarwanyije ingengabitekerezo ya Jenoside kugeza yicwa. Nyamara yishwe yari amaze kwakira indahiro ya Juvenal Habyarimana, hasigaye indahiro z’abadepite bo mu nzibacyuho n’abagize Guvarinoma yaguye irimo na FPR-Inkotanyi.
Kavaruganda niwe wari ushinzwe kwakira indahiro z’Umukuru w’Igihugu, yishwe kuwa 7 Mata kugira ngo atabangamira irahira rya Guverinoma nshya y’abatabazi yashyizweho bucyeye bwaho.
Landouard Ndasingwa : Yari umuyobozi w’ishyaka rya PL.[ Igice kitavugaga rumwe na Mugenzi wa PL Power ] Uyu mugabo wari ny’iri Hotel Chez Lando azwi ku izina rya Lando, umugore we w’umunyacanada n’abana babiri bishwe tariki 7 Mata 1994, i Remera n’ingabo zarindaga Umukuru w’Igihugu.
André Kameya : Akomoka mu cyahoze ari Komini Kibayi , ubu ni mu Karere ka Gisagara, Ise ni Rubwiriza Augustin [ wishwe muri jenoside ] aba bavuka mu bwoko bw’Abega, Kameya yize mu Iseminali nkuru ya Nyakibanda ubwo yiteguraga kuba umupadiri 72, yaje guhungira muri Zaire aciye i Burundi, aza kugaruka muri za 74 , aho yabaye Umunyamakuru wa Kinyamateka yakoze no muri ORINFOR yaje no kuba umukozi wa Leta mu cyahoze ari Minijust na Minisupress kugeza 90 Ikontanyi zitera igihugu.
Kameya wari umunyapolitiki akaba umwe mubashinze ishyaka PL yaje no gushinga Ikinyamakuru Rwanda Rushya numero ya mbere ya Rwanda Rushya yari ifite titre [ Umutwe w’inkuru ] ivuga ngo ” Ninde uzitoragurira Abatutsi “. Yabaye umwe mu bayobozi bakuru mu ishyaka PL, aho yaje no kuribera umunyamabanga mukuru, yishwe mi ijoro ry’ itariki ya 15-16 Kamena 1994 muri st Famille i Kigali aho yari yarahungiye. Umugore we n’umwana we nabo bishwe kuya 19 Mata 1994.
Frederic Nzamurambaho : Yari Perezida w’Ishyaka rya PSD akaba na Minisitiri w’ubuhinzi. Ku italiki ya 7 Mata 94, yarasiwe imbere y’umuryango we n’ingabo zarindaga Umukuru w’Igihugu.
Felicien Ngango : Yari Visi Perezida w’Ishyaka PSD. Yishwe azira gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda buzira urwango rushingiye ku moko. Yari ku rutonde rw’abanyapolitiki bagombaga gushyirwa muri Guverinoma hakurikijwe amasezerano ya Arusha.
Faustin Rucogoza: Yari Minisitiri w’Itangazamakuru wakomokaga mu ishyaka rya MDR. We n’umugore we bishwe ku italiki ya 7 Mata 1994. Mu 1993 yabashije gutinyuka agaragaza ko RTLM irimo kubiba urwango ndetse aranayihanangiriza atitaye ko yari iy’ibikomerezwa mu butegetsi bw’icyo gihe.
Venantie Kabageni : Yari mu ishyaka PL. Yishwe ku ikubitiro rya Jenoside kuko yari azwiho kurwanya imikorere y’ubutegetsi bwa Habyarimana.
Augustin Rwayitare : yari umurwanashyaka w’Ishyaka rya PL. Yishwe muri Jenoside azira kutihanganira leta yabibaga urwango.
Jean de La Croix Rutaremara : Yari umunyapolitiki warwanyaga ibitekerezo bya leta ya Habyarimana byo kwimika urwango n’amacakubiri.
Jean Baptiste Mushimiyimana: Yari umunyamuryango wa PSD. Yishwe azira kutavuga rumwe na Leta ya Habyarimana.
Charles Kayiranga : Yari Umunyapolitiki wabarizwaga mu ishyaka rya PL, yishwe muri Jenoside azira guteza imbere ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi.
Aloys Niyoyita : Yari umunyapolitiki wo mu Ishyaka rya PL. Nk’abandi barwanyaga ubutegetsi bwa Habyarimana, byamuviriyemo kwicwa.
Abanyapolitiki benshi bishwe bakomokaga mu ishyaka PL, byavugwaga ko ari ibyitso by’inkotanyi ryari iry’Abatutsi. Ikindi ni uko abayoboke ba PL Mugenzi Justin, yari amaze kubagurisha muri MRND agahitamo gukora igice cya PL- POWER.
Aba banyapolitiki biyongeraho, Agathe Uwilingiyimana wahoze ari Minisitiri w’Intebe, akaba ashyinguye mu gicumbi cy’Intwari i Remera.