Ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba(EAC) ndetse n’akarere k’Ibiyaga Bigari nibyo bicumbikiye abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi benshi ku isi.
Mu bihugu bya EAC habarizwa abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bagera kuri 317 naho mu Biyaga Bigari, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo icumbikiye abagera kuri 303 . Mu gihe abahunze ubutabera bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside ku rwego rw’isi bangana na 911.
Nubwo u Rwanda rugenda rushyiramo imbaraga mu guta muri yombi no kugeza imbere y’ubutabera abagize uruhare muri Jenoside bahungiye mu bihugu nk’u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’u Bubiligi, muri aka karere umubare uracyari mukeya.
Abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamaze koherezwa mu Rwanda imbere y’ubutabera bavuye mu bice bitandukanye by’isi, batatu gusa nibo bavuye mu bihugu bya EAC. Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Jean Bosco Mutangana yatangarije The East African dukesha iyi nkuru ko ibihugu bimwe by’abaturanyi byabuze ubushobozi bwo gukora iperereza no gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bari ku butaka bwabo.
Yagize ati: “Sintekereza ko igihugu cyacumbikira abagize uruhare muri Jenoside mu gihe cy’imyaka 24 ku bushake. Navuganye na bagenzi banjye benshi bo mu bihugu by’abaturanyi bavuga ko babura ubushobozi’’. Yongeyeho ko bamwe bagenda bahindura amazina n’ibyangombwa .
Ku rundi ruhande hari ibindi bihugu byanga gutanga aba bantu bitewe n’impamvu za politike. U Burundi na Congo byagiye byanga gukorana n’u Rwanda inshuro nyinshi.
Kugeza ubu , mu karere k’Ibiyaga Bigari, Congo niyo icumbikiye abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bagera kuri 303.
Muri EAC, Uganda icumbikiye abagere kuri 242, Tanzaniya 31, Kenya 30 ndetse n’u Burundi bucumbikiye 14. U Bufaransa nibwo bucumbikiye benshi hanze ya Afurika bangana na 42.