Ikipe y’igihugu ya Algérie yegukanye Igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri ku wa Gatanu ubwo yari imaze gutsinda Sénégal igitego 1-0 ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’uyu mwaka ryabereye mu Misiri, yageze iwabo kuri uyu wa Gatandatu ikorerwa akarasisi kadasanzwe.
Igitego cya Baghdad Bounedjah ku munota wa gatatu w’umukino cyahesheje igihugu cye kwegukana iri rushanwa cyaherukaga mu 1990.
Ubwo Les Fennecs yageraga muri Algérie, yasanze ibihumbi by’abatuye iki gihugu buzuye imbere y’ikibuga cy’indege cya Houari Boumediene mu murwa mukuru Alger.
Televiziyo y’iki gihugu yerekanye kapiteni w’ikipe, Riyad Mahrez ateruye igikombe ubwo yasohokaga mu ndege, aho hamwe na bagenzi be bari bambaye imidali mu ijosi.
Ikipe yari yateguriwe itapi itukura ishyirirwaho abanyacyubahiro, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Noureddine Bedoui.
Abakinnyi bahise bajya mu modoka yari ishushanyijeho inyenyeri ebyiri zigaragaza igikombe cya kabiri batwaye ndetse yanditseho n’amagambo agira ati ‘Dutewe ishema na mwe’ ari mu cyarabu cyangwa iki-Berber.
Abakinnyi bagiye basuhuza abafana mu muhanda, bazenguruka ibice bitandukanye by’Umujyi.
Ibi bihumbi by’abafana byarimo abaje bitwaje amabendera y’igihugu mu gihe abandi bari bambaye imyenda y’ikipe yabo.
Ibi byabaye nk’ibitanga umutozo kuri uyu wa Gatandatu mu gihe iki gihugu kimaze iminsi kivugwamo kwigaragambya gukomeye kwanatumye uwari Perezida, Abdelaziz Bouteflika yegura ku buyobozi muri Mata.
Kuva icyo gihe, hakomeje kuba imyigaragambyo, abadashyigikiye ubutegetsi bwariho basaba abahoze bakorana na Bouteflika ko na bo batanga ubuyobozi.