Uhereye mu mpera z’icyumweru gishize, mu Rwanda hari ibikorwa bitandukanye ndetse hazabera n’inama izahuza abakuru b’ibihugu bibarizwa mu muryango uvuga ururimi rw’icyongereza (CHOGM), abitabiriye uyu muhango hari uburyo bwateguwe bwo kwitabira siporo mu gihe cy’iyi nama.
Nk’uko byatangajwe na Ministeri ya Siporo mu Rwanda, bikanyuzwa ku rubuga rwa Titter rwa Minisiteri bemeje ko uhereye kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Kamena 2022 hateganyijwe umugoroba wo gukora siporo birukanka ah bazeguruka ibice bitandukanye by’Akarere ka Gasabo.
Nk’uko byatangajwe, kuri uyu mugoraba uhereye ku isaha ya saa kumi n’Ebyiri n’igice nibwo abasiganwa bakora siporo bahurira ku nyubako ya BK Arena, biteganyijwe ko abakora siporo bakora urugendo rungana n’ibilometero 4 na metero 400.
Kuwa Kane tariki ya 23 Kamena 2022 hateganyijwe igikorwa cya Cricket Tournament kizabera ku kibuga cy’i Gahanga ahasanzwe habera imikino nk’iyi ngiyi, iki gikorwa giteganyijwe guhera ku isaha ya Saa saba z’amanywa kugeza saa kumi n’imwe n’igice.
Ibikorwa bya Siporo muri gihe cya CHOGM bizasozwa kuri uyu wa gatanu, aho abakunzi ndetse na bamwe mubakinnyi b’umukino wa Golf bazahurira Nyarutarama ahasanzwe habera imikino ya Golf, mu cyiswe Networking Golf Tournament.
Biteganyijwe ko igikorwa kizatangira guhera saa sita z’amanywa gisozwe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku itariki ya 24 Kamena 2022.
Ikipe ya Rayon Sports yagiranye amasezerano n’umutoza Haringingo Francis Christian uzwi nka Mbaya, ni umutoza utandukanye n’ikipe ya Kiyovu Sports Club nyuma y’aho uyu mutoza atakomezanyije n’ikipe ya Kiyovu nyuma yaho umwaka w’imikino 2021-2022 urangiye asize iyi kipe ku mwanya wa kabiri.
Nk’uko amakuru RUSHYASHYA yamenye avuga ko uyu mutoza yahawe amaezerano yo gutoza ikipe ya Gikundiro amasezerano y’unwaka umwe uri imbere, aha uyu mutoza akaba yasabwe ko agomba guha iyi kipe ibikombe byombi bizakinirwa mu Rwanda.
Biteganyijwe ko uyu mutoza azatangira imirimo muri Rayon Sports ubwo umwaka w’imikino 2021-2022 uzaba urangiye, ni nyuma yaho hazaba hashojwe imikino y’igikombe cy’Amahoro aho Rayon Sports izakina na Police FC bahatanira umwanya wa gatatu.
Ubwo uyu mutoza azaba atangiye imirimo muri Rayon Sports azahita azana n’abamwungirije barimo Rwaka Claude nk’umutoza wungirije, Nduwimana Pablo nk’umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi imbaranga na Niyonkuru Vladmir nk’umutoza w’abanyezamu.
Nyuma yaho ikipe ya Sunrise FC izamukiye mu kiciro cya mbere, yaraye isinyishije rutahizamu Babua Samson wahoze akinira iyi kipe nyuma akerekeza mu gihugu cya Angola gukinayo, nyuma yaho amasezerano ye asojwe yahise agaruka muri iyi kipe ibarizwa mu karere ka Nyagatare.
Uyu rutahizamu wigeze kuba umwe mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda, yaraye ahawe amasezerano y’imyaka ibiri iri imbere, bivuze ko azagumana na Sunrise FC kugeza mu mwaka w’imikino wa 2023-2024.
Kuri uyu wa mbere ikipe ya Bugesera FC, yaraye igiranye amasezerano n’abakinnyi babiri aribo Ishimwe Saleh wakinaga muri Kiyovu Sports na Nsengayire Shadadi wakinaga mu ikipe ya Gicumbi FC, aba bombi bakaba barahawe amasezerano y’imyaka ibiri.