• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL   |   24 May 2025

  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Ibimenyetso 6 byakwereka ko umukunzi wawe mutaberanye wamwibeshyeho

Ibimenyetso 6 byakwereka ko umukunzi wawe mutaberanye wamwibeshyeho

Editorial 19 Jul 2016 HIRYA NO HINO

Muri wowe usigaye wiyumvamo amajwi akubwira ko umubano urimo udahagaze neza ndetse ko wumva wabivamo?Usigaye wibaza niba utarayobye mu rukundo urimo ukabura igisubizo?Tugiye kurebera hamwe ibimenyetso wagenderaho ukemeza ko umukunzi mukundana ubu wamuyobeyeho,atari wowe yagenewe.

1.Ntiwishimiye urukundo rwanyu Iki ni ikimenyetso shingiro ukwiriye kugenderaho. Iyo uri murukundo nyarukundo ndetse rufite intego ifatika,mugomba kurangwa no kwishimira urukundo rwanyu. Niba utakigira cyangwa utarigeze urangwa nibyishimo mu rukundo rwanyu, mukaba musigaye muhora mugirana ibibazo bidashira, wayobye inzira ,umukunzi mukundana si wowe yagenewe.

Kugirana ikibazo ku bakundana bibaho kandi si nigitangaza,ariko niba wowe n’umukunzi wawe muhorana ibibazo bidashira ,kutumvikana guhoraho, intonaganya za buri munsi ,ibi byose byakwereka ko mutaremewe gukundana.

2.Nawe ubwawe ubyiyumvamo Umuntu yabasha kubehsya undi/abandi bantu. Ariko umutima wawe n’intekerezo byawe ntushobora kubibeshya. Niba rero nawe ubwawe urukundo urimo utarwiyumvamo ndetse rutagushimishije,ni ikindi kimenyetso ko ugomba kubivamo ugashaka undi mukunzi.

3.Inshuti zawe zirabikubwira Inshuti zawe n’umuryango wawe bashobora gutuma uhitamo nabi umukunzi cyangwa bakakuyobya .

Kimwe n’uko bagufasha kugira mahitamo meza. Mu buzima hari abantu bakuba hafi b’inshuti zawe magara(z’akadasohoka). Akenshi aba bakunzi baba bazi imiterere n’imitekerereze byawe. Niba rero izi nshuti zawe twise izahafi kandi nawe wizera zikugira inama yo kureka umukunzi mukundana ubu ,kuko babona ntacyo bizakugezaho,wibima amatwi. Bitekerezeho unababaze ingaruka mbi babibonamo. Jya utinya iritavuze umwe.

4.Usigaye wumva wikundiye abandi basore/bakobwa Nubwo uri murukundo ariko usigaye ushimishwa no kumva wakwikundanira n’undi mukobwa/muhungu. Wumva aribyo byaguha umunezero nibyishimo. Hari ikindi kimenyetso utegereje?Nawe ubwawe warambiwe urukundo urimo,ntirukigushimishije . Uba wumva hari icyo ubura ubona wabonera ahandi.

5.Ugerageza kubyima amaso Guhunga ukuri ntibikubuza kuba ukuri. Niba ubona bitagenda hagati yawe n’umukunzi wawe, nacyo twagishyira mu ngingo wagenderaho ukemeza ko urukundo urimo ari ubuyobe.

6.Ibibi biruta ibyiza Mu rukundo buri wese aba agomba kuhabonera ibyiza. Nubwo hatabura n’ibibazo. Ariko usigaye wicara ugasanga ibibi biri mu mubano wanyu biraruta kure ibyiza bibahuza. Va kugiti shaka undi mukunzi uzagufata neza,akagutetesha akakwereka ibyiza by’urukundo. Kubona umuntu ugukunda by’ukuri biragoye.

-3341.jpg

Biba byiza nibura iyo umenye ko umukunzi wawe ariwe mukwiriye kuba mukundanda,ko utayobye. Suzuma urukundo rwawe wifashishije izi ngingo uko ari 6. Niba hari kimwe muri byo kitagenda,komeza ugereze urebe niba uzabona ibindi bimeneyetso,uzabone gufata umwanzuro. Niba kandi ibi bimenyetso byose biranga urukundo rwanyu,ukwiriye kubivamo hakiri kare. Si byiza ko iteka ureka gukundana n’umuntu nyuma y’uko ibintu bigeze iwandabaga.

eachamps.rw

2016-07-19
Editorial

IZINDI NKURU

Natanyahu ati “hari abashyize igitutu ku Rwanda rureka kwakira abimukira”

Natanyahu ati “hari abashyize igitutu ku Rwanda rureka kwakira abimukira”

Editorial 04 Apr 2018
Reba  Udushya Twaranze Umunsi w’ Irahira rya Perezida Raila Odinga

Reba Udushya Twaranze Umunsi w’ Irahira rya Perezida Raila Odinga

Editorial 31 Jan 2018
DR Congo: Ingabo za FARDC zatangaje “ibitero bikomeye” ku mutwe wa ADF

DR Congo: Ingabo za FARDC zatangaje “ibitero bikomeye” ku mutwe wa ADF

Editorial 31 Oct 2019
Abanyarwanda 3 barimo umuvugabutumwa bapfiriye muri Mozambique[AMAFOTO]

Abanyarwanda 3 barimo umuvugabutumwa bapfiriye muri Mozambique[AMAFOTO]

Editorial 21 Oct 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru