Urukiko Rukuru rukuru mu Rwanda rwahanaguyeho Dr Leopold Munyakazi icyaha cya Jenoside ndetse rumukuriraho n’igihano cya burundu y’umwihariko yari yarakatiwe, rumuhamya icyaha rwahamije cyo guhakana no gupfobya jenoside maze rumuhanisha igifungo cy’imyaka icyenda. Uyu mugabo, mu iburanisha rye yagiye avuga amagambo atangaje yagiye atungura benshi ari nabyo tugarukaho muri iyi nkuru.
Tariki 14 Nyakanga 2017, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye Dr Leopold Munyakazi w’imyaka 68, igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko. Iki gihano yaje kukijuririra ndetse asaba ko yajyanwa iwabo i Kayenzi aho yari atuye mbere ya Jenoside.
Kuwa Kabiri tariki 10 Mata 2018, Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru, rwajyanye uru rubanza ruregwamo Dr Leopold Munyakazi mu cyahoze ari komini Kayenzi, ubu ni mu murenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo. Mu gace yari atuyemo, ninaho habereye iburanisha mu ruhame rw’abaturage benshi, hatangwa ubuhamya bw’abatangabuhamya bane bahurije ku mbunda uyu mugabo yari atunze aha muri Kayenzi ariko bose bahuriza ku kuba ntawe yayicishije ndetse bamwe banavuga ko ahubwo hari abo yagerageje guhisha ngo baticwa.
Nyuma yo gusuzuma ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya batandukanye Urukiko rukuru rwamuhanaguyeho icyaha cya Jenoside, icyo gushishikariza gukora Jenoside no kwica nk’icyaha kibasiye inyokomuntu, ariko ahamwa n’icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside yakoze ubwo yari muri Amerika, akavuga ko mu Rwanda hatabaye Jenoside ahubwo habaye intambara hagati y’impande ebyiri zari zihanganiye ubutegetsi.
Mu miburanire ya Dr Leopold Munyakazi, kuva akigera mu Rwanda, yagiye avuga ibintu byakunze gutangaza no gusetsa bamwe, gusa hakaba ababibona nko kuba yarashakaga guca intege abatangabuhamya bamwe na bamwe bahoraga batumizwa mu rukiko urubanza rugahora rusubikwa, bityo bakazageraho bakananirwa bakabona ko bikomeza kubarushya cyane kwiruka ku byo gutanga ubuhamya bumushinja. Ibyo yagiye avuga nibyo tugiye kugarukaho.
Yabwiye abashinjacyaha ko nta kinyabupfura bagira
Ubwo Dr. Leopard Munyakazi yagezwaga mu rukiko bwa mbere, agihabwa umwanya wo kugira icyo avuga yabwiye abashinjacyaha ko nta kinyabupfura bagira. Ibi Munyakazi yari abishingiye ku kuba batarashyize mu bikorwa ubusabe bwe bw’uko bazazana ibyuma bifata amajwi ibyo avuga byose bikajya bibikwa.
Dr Munyakazi yavuze ko adashaka gukomeza gufungirwa mu musarane kandi afite amazu meza muri Kigali
Uyu mugabo udatinya gukoresha amagambo akomeye cyangwa asesereza iyo arimo kuburana, ubwo yaburanishwaga mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga, ubwo yaburanishwaga ku bijyanye n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Icyo gihe yabajije abacamanza impamvu bashaka kumucumbikira mu mazu yise ko ari ubwiherero (imisarani) kandi ngo ari umuntu w’umugabo wifitiye amazu muri uyu mujyi wa Kigali kandi meza.
Yagize ati “[…] Ese bancumbikira mu musarane bate bazi ko nari mfite amazu abiri muri Rugenge, harimo imwe niguriye indi nkayiyubakira, ayo mazu sinyararemo kandi ari ayanjye…”
Munyakazi yanze gutanga umwirondoro we nyawo, abwira urukiko ko nibawukenera bazajya kuwushakira kuri paruwasi yabatirijwemo kandi ko we atabibabwira batamuhemba
Kuwa Kane tariki 23 Gashyantare 2017, ubwo yagezwaga imbere y’abacamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, Dr Leopold Munyakazi yagaragaje ko hari imbogamizi nyinshi afite zituma ataburana, harimo no kuba atazi abagiye kumuburanisha abo ari abo n’imyirondoro yabo, aha ninaho yabasabaga ko bamuha ibyangombwa byabo ngo anamenye niba koko ari abacamanza.
Mu bindi yavuze, ni uko umwirondoro watangajwe atari uwe, uretse amazina ye gusa n’ay’ababyeyi, bityo akavuga ko hashobora kuba habayeho kwibeshya ku wo bashaka kuburanisha, aha yashingiraga ahanini ku gihe cy’amavuko cyatangajwe mu mwirondoro we.
Ubwo yasabwaga gutanga umwirondoro we nyawo, Munyakazi yavuze ko atari akazi ke, agaragaza ko yaba ari kwivanga mu kazi k’abashinjacyaha maze ababwira ko ushaka imyirondoro ye azajya kuyireba muri paruwasi yabatirijwemo ya Kamonyi. Asabwe n’urukiko kuvuga umwirondoro we uw’ukuri kandi yashimangiye ko atawuvugira aho kuko bikwiye gukorwa hakoreshejwe ibitabo by’irangamimerere, ikindi bikanakorwa n’abantu babihemberwa kuko we abivuze nta wabimuhembera.
Dr. Munyakazi yanze kuburana ngo kuko mu rukiko hatarimo ifoto ya Perezida
Ubwo Dr Leopold Munyakazi yatangiraga kuburanishwa mu mizi ku byaha ashinjwa, yasabye urukiko rw’i Muhanga rwamuburanishaga ko rwamuha ibimenyetso by’uko aho aburanira ari mu rukiko kuko ngo atahabonaga ifoto ya Perezida wa Repubulika.
Icyumba cy’iburanisha yari agejejwemo, Dr Munyakazi yavuze ko nta birango bya Repubulika y’u Rwanda birimo, ko nta kirango cy’ubutabera kirimo uretse indangaminsi (Calendar) ariko nayo igaragaraho urukiko rw’ikirenga. Yavuze ko nta bendera ry’u Rwanda ririmo kandi nta n’ifoto ya Perezida wa Repubulika abonamo, bityo akavuga ko ntacyamwemeza ko aho bamuzanye ari mu rukiko.
Dr Munyakazi aburana akangana ko yaminuje, yigeze no kugira umujinya asohoka mu rukiko iburanisha ritararangira
Kuwa 3 Gicurasi 2017 ubwo yitabaga Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ngo akomeze yiregure ku byaha akurikiranweho bya Jenoside, Dr Munyakazi wagaragazaga uburakari n’imvugo ikarishye, yongeye gusabwa n’abacamanza kudakoresha amagambo akomeye mu rukiko, maze asubiza ko Ikinyarwanda akoresha akizi neza kuko agifitemo impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) kandi akaba ari inzobere mu by’iyigandimi n’icengerandimi. Yavuze ko ufite ikibazo ku byo avuga nabyo yazabishyikiriza urukiko.
Uyu mugabo yaje guhita asaba umucamanza ko yakwisubirira aho afungiye ndetse bidatinze ahita asohoka mu rukiko aragenda ariko abacamanza bakomeza kuburanisha urubanza adahari, nyuma banzura ko ruzasubukurwa tariki 10 Gicurasi 2017.
Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, Udahemuka Adolphe, yakunze kumvikana yihaniza Dr Munyakazi kureka imyitwarire idahwitse mu rukiko aho kugirango uyu mugabo amwumve ahubwo bikarushaho gufata indi sura.
Tariki 14 Nyakanga 2017, yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu y’Umwihariko maze avuga ko ibyo abacamanza bakoze bamubeshyera, nta kabuza Imana izabibabaza.