• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ibintu 7 bituma PASTOR RICK WARREN akunda u Rwanda

Ibintu 7 bituma PASTOR RICK WARREN akunda u Rwanda

Editorial 02 Oct 2016 ITOHOZA

Umuvugabutumwa akaba n’umushumba w’Itorero rya Saddleback Church ryo muri Calfornia Pastor Rick Warren yatangaje ibintu bigera kuri birindwi bituma akunda u Rwanda ndetse akanarufata nk’igihugu kidafite ikindi bihwanye kuri Iyi Si ya Rulema.

Ibi akaba yabitangarije mu gikorwa cya Rwanda Cultural Day cyabereye I San Francisco kuri uyu wa gatandatu taliki ya 24/9/2016 kigahuza abanyarwanda baturutse ahantu hatandukanye ho muri Amerika, Canada, Uburayi ndetse no mu Rwanda.

-4183.jpg

Abantu Bari baje ari benshi.

1. Kudacika intege no kudaheranwa n’ibibazo by’ababarwanya.(Resilience of The People)

Buri muntu wese mu buzima ahura n’ibimuca intege, ibimusubiza hasi, ibimukubita hasi, ariko burya ikibazo si ibyo uhura nabyo ahubwo imbaraga ukoresha ukongera guhaguruka nizo zikenewe kandi abanyarwanda batazifite. Nyuma y’ibyo baciyemo bikomeye byabaciye intege mu mateka yabo, bahisemo kubirenga Bambara imbaraga baharanira ibyiza birushijeho bakwiriye. Burya inyuma ya buri terambere rigaragarira Bose hari umubabaro uba uhihishe. (Behind every public success then is a private pain).

-4184.jpg

Umuco

2. Ubunyangamugayo bw’abayobozi b’U Rwanda (Integrity of Rwandan Leadership)

Kuba inyangamugayo Ni ugukora ibyo uvuga, ukavuga ibyo ukora kandi ukirinda kwishushanya ahubwo ukaba wowe kandi ukaba umuntu umwe ahantu hose, kandi ku bantu bose. Ubuyobozi bw’U Rwanda rero bushyira mu bikorwa ibyo buvuga kandi bukavuga ikibari ku mutima batishushanyije. Kudahora uhindagura cyangwa wisubira ku byo uvuga no guhora uri wowe ahantu hose ni bwo bunyangamugayo. Rick Warren yavuze ko Paul Kagame ari umuyobozi udasanzwe ariko avuga ko ba Janette Kagame nawe ari uko. U Rwanda Ni kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’abagore mu buyobozi kandi banafite imyanya ikomeye, ahangaha Rick Warren yatanze urugero rwa Ministre w’Ububabyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo, Ambassador w’U Rwanda muri Amerika Matilde Mukantabana, …

-4185.jpg

Ambassador Matilde, Rick Warren, HE Paul Kagame, Janette Kagame, Ladegaunde

3. Umutima n’ubushake bwo kubabarira abanyarwanda bafite (Willingness to Forgive)

Kubabarira ntabwo ari ikintu cyoroshye ariko abanyarwanda bahisemo kuva ibuzimu bajya ibuntu ( chose to be better than bitter ) bahitamo kubabarira ababahekuye n’ababahemukiye babana mu mahoro. Rick Warren akaba yavuze ko Isiraheli ikwiriye kwigira ku Rwanda ku birebana n’ubwiyunge no kubana amahoro no kubabarira uwaguhemukiye. Iyo utababariye ugahora ushyira ibibazo byawe ku bandi uramugara (Blame= Be Lame). Rick Warren akaba yavuze ko urugero rwo kubabarira no kubana mu Mahoro Isiraheli ikwiriye kubyigira ku Rwanda.

-4186.jpg

Abana barababarira kandi bakibagirwa

4. Kutemera igitutu no kugenerwa n’amahanga (Refused to be influenced and pressured by the outsiders)

U Rwanda rwahisemo kwishakira ibisubibazo by’ibibazo rufite kandi rukabikora mu buryo bwarwo, bituma rutemerera uwo ari wese uri hanze yarwo kuruha umurongo n’amabwiriza ngenderwaho, kuko atari bo Mana, ntabwo ucyeneye umuntu uguhesha uburenganzira bwo kwishima, kwishima Ni amahitamo yawe, nta nubwo ukeneye ibitekerezo by’abandi bantu ngo bakubwire ko ukwiriye gutera imbere (to be successful),

-4187.jpg

Abanyarwanda bahisemo kwishakira ibisubizo by’ibibazo byabo.

5. Kutita ku byo abantu bagutekerezaho (They Don’t mind about what people think about them)

Ntukemerere umuntu n’umwe kugushyiraho igitutu cyane cyane ko nta n’u kwifuriza ibyiza kurusha wowe ubwawe cyangwa ngo abe azi ibyiza ukwiriye, muzi abo muri bo kandi muzi icyo mushaka, ntimugatinde ku byo abantu babavugaho mujye mwita ku cyo Imana ibavugaho, ibi nibyo Rick Warren yabwiraga abanyarwanda .

-4188.jpg

Urubyiruko rwifitiye ikizere

6. Abanyarwanda bafite indoto nini (Rwandans are Big Dreamers)

Rick Warren yavuze ko abanyarwanda cyane cyane abakiri bato abakundira ko bafite indoto kandi nini, ariko anakomeza kubashishikariza kugira inzozi nini kubw’Imana no kubw’u Rwanda haba mu by’ubuzima, uburezi, ubukungu ikoranabuhanga n’ibindi. Kurota ibintu binini ntibyishyuzwa ugomba rero kurota ibintu binini kubw’Imana, igihugu cyawe, umuryango wawe, business yawe. Tugomba kurota u Rwanda rutarimo ikigo cy’imfubyi, abana bose bakaba mu miryango.

-4189.jpg

Umukuru w’igihugu buri gihe asaba abanyarwanda kureba kure no kurota ibinini.

7. Kutishingikiriza ku wo uriwe ahubwo ukishingikiriza ku MANA. (Your dreams shall not be based on Who you are but on Who God is)

Abantu benshi batinya kugira inzozi nini kuko bahora bareba abo bari bo btibarebe ubunini n’ubushobozi bw’Imana. Rick Warren yasoje agira inama abanyarwanda bari kwiga muri Amerika kuri Bourse ya President, guhaha ubumenyi, gushaka incuti, barangiza bagasubira mu Rwanda kubaka igihugu bakirotera inzozi nini kandi yasabye abantu ko mu byo bakora byose bakwiriye guharanira kuba ibyitegererezo byiza ku bandi bantu.

-4190.jpg

Umuvugabutumwa akaba n’umushumba w’Itorero rya Saddleback Church ryo muri Calfornia Pastor Rick Warren

2016-10-02
Editorial

IZINDI NKURU

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana: Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana: Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Editorial 20 Oct 2017
Impamvu  Rudasingwa atifuza RNC ya Kayumba ? Kayumba nawe ntiyifuze RNC  ya Rudasingwa

Impamvu Rudasingwa atifuza RNC ya Kayumba ? Kayumba nawe ntiyifuze RNC ya Rudasingwa

Editorial 29 Dec 2016
Ubushishozi bw’abanyapolitiki ba Kongo bugerwa ku mashyi

Ubushishozi bw’abanyapolitiki ba Kongo bugerwa ku mashyi

Editorial 26 Dec 2022
‘U Rwanda  nta ruhare rufite mu gufasha M23 mu bitero iherutse kugaba muri Congo’-ICGLR

‘U Rwanda nta ruhare rufite mu gufasha M23 mu bitero iherutse kugaba muri Congo’-ICGLR

Editorial 29 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yitabiriye ‘Car Free Day’ agaragaza ubuhanga bwo ku nyonga igare
IMIKINO

Perezida Kagame yitabiriye ‘Car Free Day’ agaragaza ubuhanga bwo ku nyonga igare

Editorial 21 Oct 2018
Umunyemari Nkubiri Alfred ari mu gihome akurikiranyweho  gukoresha impapuro mpimbano no kwinjiza mu gihugu ifumbire itujuje ubuziranenge
ITOHOZA

Umunyemari Nkubiri Alfred ari mu gihome akurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano no kwinjiza mu gihugu ifumbire itujuje ubuziranenge

Editorial 18 Aug 2016
Rubavu: Hatahuwe ibisasu 58
Mu Rwanda

Rubavu: Hatahuwe ibisasu 58

Editorial 20 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru