• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ibintu 9 Kiliziya Gatorika yasabye Leta y’u Rwanda

Ibintu 9 Kiliziya Gatorika yasabye Leta y’u Rwanda

Editorial 05 Feb 2018 Mu Rwanda

Hari ibyo Kiliziya mu Rwanda yasabye Leta itari yarigeze isaba : gushyingura ababo muri uyu mwaka w’ubwiyunge

Kuri iki cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2018, hirya no hino mu Rwanda hiriwe humvikana ubutumwa Abepiskopi gatolika bageneye abakristu.

Nk’uko tubikesha ibaruwa banditse cyane cyane mu gika cya 27, bigaragara ko Kiliziya gatolika isaba Leta ibintu byinshi bihambaye kugira ngo bwa bwiyunge bushoboke. Ese Leta izabasha kubishyira mu bikorwa? Tubitege amaso. Ntibizabe nka ya mabati!

Ni mu rwego rw’umwaka udasanzwe binjiyemo w’ubwiyunge. Abepiskopi bahamya ko Ubwiyunge ari inzira ndende isaba igihe, ubushishozi n’ubusabaniramana. Mu rwego rwo kubaka ubwiyunge nyabyo, hakenewe ukuri, imyumvire mishya.

Hakenewe umuntu udaheranwa n’amateka ye bwite bituma ananirwa kumva akababaro k’abandi. Ikindi cy’ingenzi gikenewe, muri urwo rugendo rw’ubwiyunge,ni ukuyoborwa n’Ijambo ry’Imana ndetse n’inyigisho za Kiliziya zikihariraumwanya w’ibanze mu kwerekana igikwiye gukorwa.

Ibinyu 9 kiliziya Gatolika yasabye  Leta y’U RWANDA

1) Kiliziya yasabye Ubuyobozi bw’Igihugu gukomeza gushyigikira inzira y’ubwiyunge bwimakaza ukuri, ubutabera n’amahoro mu Banyarwanda. Umuntu yakwibaza niba ukuri kose kuvugwa. Yashaka kumenya kandi igipimo cy’ubutabera aho kigeze. Yakwibaza niba amahoro asagambye, mu ngo niba bimeze neza, niba ntagatanya mu bashakanye ikiharangwa.

2) Kiliziya yasabye Leta gukomeza gufasha abanyarwanda gukura mu myumvire ihamye ituma bashobora kwitaza imigirire y’uwo ari we wese washaka kubagira igikoresho cy’inabi.

3) Kiliziya yasabye Leta ko ikwiye gushyiraho uburyo bwafasha abantu bafite ibikomere n’agahinda baterwa n’uko batarashobora gushyingura ababo.

4) Kiliziya yasabye Leta gukomera ku butabera buboneye

5) Kiliziya yasabye Leta kurwanya ruswa aho iri hose

6) Kiliziya yasabye Leta kubahiriza no gushimangira uburenganzira bw’ikiremwamuntu

7) Kiliziya yasabye Leta kurengera abatishoboye

8) Kiliziya yasabye Leta kubaha ubuzima n’agaciro ka muntu

9) Kiliziya yasabye Leta gukomera ku burezi buteza imbere indangagaciro z’ubumuntu n’iyobokamana

Umwaka w’ubwiyunge, uri mu cyiciro cy’urugendo rw’imyaka itatu, nk’uko Abepiskopi babyanzuye mu nama yabo isanzwe yateranye ku wa 4 Ukuboza 2015 aho biyemeje gukora urugendo nyobokamana.

Bagize bati “Twiyemeje gukora urugendo nyobokamana ruzamara imyaka itatu : dusenga, twivugurura, twiyunga n’Imana n’abavandimwe bacu“. Muri uyu mwaka w’ubwiyunge, Kiliziya gatolika mu Rwanda yiyemeje gukomeza ibikorwa bitandukanye bijyanye no gufasha abantu gukira ibikomere basigiwe n’amateka mabi yagejeje Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 n’ingaruka zayo.

Bimwe muri ibyo bikorwa biteganyijwe, harimo ibigamije kubafasha kugera ku myumvire nyayo y’amateka yacu no kugerageza kuyakirana ukwemera kwa gikristu, gukomeza gutega amatwi ababikeneye, gushyiraho amatsinda yo kuvurana ibikomere, aho abantu baganirira kugira ngo umuntu yumve ububabare bwa mugenzi we, kongera gusubukura no kwifashisha imyanzuro yavuye muri Sinode idasanzwe ku kibazo cy’irondakoko mu Rwanda hagamijwe kubakira ku kuri n’urukundo.

Ikindi kizakorwa ni ukuzirikana amagambo y’isengesho rya Fransisko wa Asizi (rizajya riterwa n’umusaserdoti mbere y’umugisha usoza missa ku mibyizi no ku cyumweru n’igihe bishoboka cyose nyuma y’andi masengesho ya buri munsi).

Nkundiye Eric Bertrand

2018-02-05
Editorial

IZINDI NKURU

Uruzinduko Kagame agiye gukorera muri Tanzania rusobanuye byinshi

Uruzinduko Kagame agiye gukorera muri Tanzania rusobanuye byinshi

Editorial 23 Jun 2016
Urukiko rw’ikirenga rwemeje yuko ibyo Mbabazi arega Museveni bifite ishingiro

Urukiko rw’ikirenga rwemeje yuko ibyo Mbabazi arega Museveni bifite ishingiro

Editorial 09 Mar 2016
Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo gupfa

Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo gupfa

Editorial 24 Jul 2017
ABAYOBOZI B’IGISIRIKARE CYA AMERIKA BACYEJE URUHARE RW’INGABO Z’U RWANDA MURI SUDANI Y’EPFO.

ABAYOBOZI B’IGISIRIKARE CYA AMERIKA BACYEJE URUHARE RW’INGABO Z’U RWANDA MURI SUDANI Y’EPFO.

Editorial 12 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Davido wahawe BET Award yunamiye umwana wa D’Banj wishwe n’amazi
SHOWBIZ

Davido wahawe BET Award yunamiye umwana wa D’Banj wishwe n’amazi

Editorial 27 Jun 2018
Burundi: Umudepite yakojeje agati mu ntozi, abaza uburyo u Rwanda rushaka gutera u Burundi
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Umudepite yakojeje agati mu ntozi, abaza uburyo u Rwanda rushaka gutera u Burundi

Editorial 12 Apr 2018
Bujumbura  abafaransa bakomeje guhigwa bukware
Mu Mahanga

Bujumbura abafaransa bakomeje guhigwa bukware

Editorial 25 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru