• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Ibintu bitanu by’ingenzi ku ikipe ya ‘Refugee Olympic’ iri i Rio 2016

Ibintu bitanu by’ingenzi ku ikipe ya ‘Refugee Olympic’ iri i Rio 2016

Editorial 11 Aug 2016 IMIKINO

Abakinnyi 10 bari i Rio ntibahagarariye ibihugu byabo kubera ko bahunze. Bitwa “Refugee Olympic Team (ROT). Baturutse mu bihugu birimo Sudani y’Epfo, Etiyopiya, Congo na Siriya.

Ubu batuye mu Bubiligi, muri Kenya, mu Budage no muri Brezili yakiriye imikino ya Olempike.

Ariko se ni iki tubaziho cyangwa twabategerezaho iki muri aya marushanwa?

1. Barangije kuba intwari.

ROT bageze mu myanya yateguriwe abakinnyi ba Olempike ku wa Gatatu bakirwa ku buryo bukomeye n’abandi bakinnyi bari mu irushanwa.

Umukinnyi Rami Anis wo muri Siriya urushanwa mu koga yacinye akadiho mu buryo bwatangaje abandi mu njyana ya Samba mu birori byo kubakira.

Umunya Sudani y’Epfo James Nyang Chiengjiek wiruka metero 400 yavuze ijambo rikomeye asobanutra uburyo imikino ifasha kwihanganirana.

Yavuze ko kuba iyi kipe igizwe n’impunzi ubwayo iriho, byerekana ko “amahoro ashoboka”.

2. Bose bahunze intambara

Ni ikintu kibabaje cyane kuba mu gihe cy’imyaka myinshi ibice bimwe bya Afurika n’uburasirazuba bwo Hagati byarazahajwe n’intambara.

Abakinnyi ba ROT bahunze imirwano muri Kenya, Siriya, Sudani y’Epfo, repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) na Etiyopiya.

Mu muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’uburayi, EU, wonyine, impunzi 292.450 zahawe ubuhungiro muri 2015, aho benshi muri zo bagerageje guhunga intambara muri ibyo bihugu byabo. Abemerewe bavuye muri miliyoni nyinshi z’abandi bari basabye ubuhungiro.

Kubona aba bakinnyi barushanwa mu mikino ya Olempike bizereka isi ko hari ikindi kintu impunzi zishoboye nyuma y’umuhangayiko n’umubabaro.

3. Abakinnyi babiri mu ikipe bari mu rugo

Babiri mu bakinnyi bagize ikipe ya ROT, Yolande Bukasa Mabika na Popole Misenga bakina judo, baba kandi bakitoreza muri Brezili.

Ubuzima bwabo bwagizweho ingaruka zikomeye n’ibibazo by’intambara y’umwiryane mu gihugu cyabo cya DRC (1998-2003).

Bombi basabye ubuhungiro mu gihugu cyabakiriye nyuma y’amarushanwa y’isi mu mukino wa judo muri 2013.

Bisobanute ko ugomba kwitega ko abanya Brezili bazabaha urufaya rw’amashyi igihe bazaba bagiye kurushanwa.

4. Bafite abafana kuri Ssame Street

Ku wa Kane, Grover, yateguwe agakino gakunzwe cyane kazwi nka Sesame Street, kavuga inkuru z’abana, karimo ubutumwa bukora ku mutima bushyigikiye ikipe y’impunzi.

Grover yavuze ko “ikipe idasanzwe” ikeneye ubufasha bw’abana kubera umuhate ndetse n’ubutwari bwazo.

5. Ariko ntubitegeho icyizere cy’imidari..

Nta gushidikanya ko abakinnyi ba ROT bari i Rio babikwiye.

Ariko rero n’ubwo byaba ari byiza kubona umwe muri bo atwara umudari, ntutegereze ko bizaba kuko biragoye cyane.

Muri bo nta n’umwe uri no hafi yo kuba ku rutonde rw’abakinnyi 10 mu mikino bakina. Ubwo rero kubona umudari byasaba ugutungurana gukomeye cyane.

Dore urutonde rw’abakinnyi b’impunzi.

• Rami Anis (Gabo): Igihugu cy’amavuko – Siriya; Igihugu abamo- Ububiligi; umukino- koga

•Yiech Pur Biel (Gabo): Igihugu cy’amavuko – Sudani y’Epfo; Igihugu abamo – Kenya; umukino – asiganwa muri metero 800

•James Nyang Chiengjiek (Gabo): Igihugu cy’amavuko- Sudani y’Epfo; Igihugu abamo – Kenya; umukino – asiganwa muri metero 400

•Yonas Kinde (Gabo): Igihugu cy’amavuko – Eiyopiya; Igihugu abamo – Luxembourg; umukino- asiganwa muri marato, (marathon)

•Anjelina Nada Lohalith (Gore): Igihugu cy’amavuko – Sudani y’Epfo; Igihugu abamo – Kenya; umukino- asiganwa muri metero 1500

•Rose Nathike Lokonyen (Gore): Igihugu cy’amavuko – Sudani y’Epfo; Igihugu abamo- Kenya; umukino – asiganwa muri metero 800

•Paulo Amotun Lokoro (Gabo): Igihugu cy’amavuko – Sudani y’Epfo; Igihugu abamo – Kenya; umukino – asiganwa muri metero 1500

•Yolande Bukasa Mabika (Gore): Igihugu cy’amavuko- Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; Igihugu abamo – Brezili; umukino – judo, -kg70

•Yusra Mardini (Gore): Igihugu cy’amavukoo – Siriya; Igihugu abamo – Ubudage; umukino – koga

•Popole Misenga (Gabo): Igihugu cy’amavuko- Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; Igihugu abamo – Brezili; umukino – judo, -kg90

Ntakirutimana Alfred

2016-08-11
Editorial

IZINDI NKURU

AMAFOTO – Nk’umutoza mukuru, Haringingo Francis yatangije imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports yitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023

AMAFOTO – Nk’umutoza mukuru, Haringingo Francis yatangije imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports yitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023

Editorial 23 Jul 2022
U Bubiligi bwandikiye amateka ku Buyapani, busanga Brazil muri ¼

U Bubiligi bwandikiye amateka ku Buyapani, busanga Brazil muri ¼

Editorial 03 Jul 2018
FERWAFA yashimangiye ko ingengabihe y’Amarushanwa ya 2024-2025, izatangizwa n’umukino wa APR FC na Police FC

FERWAFA yashimangiye ko ingengabihe y’Amarushanwa ya 2024-2025, izatangizwa n’umukino wa APR FC na Police FC

Editorial 19 Jun 2024
Mbarushimana Abdou yongerewe amasezerano yo gutoza Bugesera FC kugeza mu mwaka wa 2024.

Mbarushimana Abdou yongerewe amasezerano yo gutoza Bugesera FC kugeza mu mwaka wa 2024.

Editorial 03 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

M23 ibateje umwiryane: Umuriro watse hagati ya Perezida Tshisekedi na Minisitiri we w’Ingabo Guy Muadiamvita.
Amakuru

M23 ibateje umwiryane: Umuriro watse hagati ya Perezida Tshisekedi na Minisitiri we w’Ingabo Guy Muadiamvita.

Editorial 26 Jul 2024
Zimbabwe: Umugore wa Robert Mugabe akurikiranyweho ubucuruzi butemewe bw’amahembe y’inzovu
Mu Mahanga

Zimbabwe: Umugore wa Robert Mugabe akurikiranyweho ubucuruzi butemewe bw’amahembe y’inzovu

Editorial 26 Mar 2018
Mugisha Bonheur yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Al Masry yo mu Misiri avuye muri Stade Tunisien
Amakuru

Mugisha Bonheur yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Al Masry yo mu Misiri avuye muri Stade Tunisien

Editorial 06 Aug 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru