• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ibintu bitatu by’ingenzi bituma umubano w’u Rwanda na Uganda ujya irudubi

Ibintu bitatu by’ingenzi bituma umubano w’u Rwanda na Uganda ujya irudubi

Editorial 04 Mar 2019 ITOHOZA

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda,Dr Richard Sezibera yatangaje impamvu eshatu zikomeje gutuma umubano n’igihugu cya Uganda uzamba.

Min. Sezibera avuga ko umubano hagati y’ibihugu byombi wazambye ku kigero cy’aho nta cyizere ku mutekano w’Abanyarwanda bajya cyangwa baba muri Uganda.

Aganira n’ikinyamakuru The New Times, Sezibera yongeye gushimangira ko Abanyarwanda yise abadafite ibyo bajya gukora muri Uganda byihuse baba bahinnye akarenge ko kujya muri iki gihugu.

Mu mpamvu eshatu yatangaje, Sezibera yavuze ko umubano w’ibihugu byombi wazahajwe ahanini n’ibyo yise ihutazwa ry’uburenganzira bwa muntu muri Uganda, umutekano w’u Rwanda n’imikorere idahwitse mu bijyanye n’Ubucuruzi.

Ati “ Kuri ubu ibibazo Abanyarwanda bari guhurira nabyo muri Uganda ni bitatu. Icya mbere kandi cy’ingenzi ni uko batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo no gutotezwa. Abadakorewe ibi, barirukanwa ku mpamvu tutumva. Iki ni ikibazo twamenyesheje kenshi Uganda mu nzego zayo zitandukanye.  Iyo ni imbogamizi imwe.”

Min. Sezibera yagarutse ku mitwe irwanya Leta avuga ko ikorera muri Uganda.

“ Imbogamizi ya kabiri, ni ikibazo nanone twamenyesheje Leta ya Uganda, ni imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta y’u Rwanda ifite imigambi yo kugirira nabi u Rwanda ikorera muri Uganda.Abantu bayihagarariye; RNC, bamwe mu bagize umutwe wa FDLR n’abandi. Iyi ni imitwe yakoze ibyaha hano mu Rwanda ikaba iri muri Uganda.”

Muri iki kiganiro kandi Sezibera yavuze ko hari ikibazo mu bijyanye no kwambutsa ibicuruzwa by’u Rwanda hifashishijwe Uganda.

Ati “  Icya gatatu ni ikijyanye no kwambutsa ibicuruzwa by’u Rwanda binyuze ku butaka bwa Uganda. U Rwanda ni igihugu kidakora ku nyanja. Dukoresha icyambu cya Mombasa. Higeze kubaho ikibazo, ibicuruzwa bivuye mu Rwanda bimara amezi [nta vuga umubare wayo] ku butaka bwa Uganda, nta mpamvu yumvikana ihari. Nyuma byaje kurekurwa ariko hari imbogamizi.”

Uyu muyobozi yemeza ko kugeza ubu izi mbogamizi eshatu ari zo bahanganye nazo.

Avuga ko ibihugu byombi byaganiriye kuri ibi bibazo ariko u Rwanda rukaba rubona ntacyo byatanze.

Ku ruhande rwa Uganda, Ingingo y’Abanyarwanda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo no gutotezwa, yigeze gutangaza ko nta we utabwa muri yombi ntacyo ashinjwa.

Kugeza ubu ntacyo iratangaza niba koko itera inkunga imitwe yitwaje intwaro igambiriye gutera u Rwanda.

Umubano w’u Rwanda watangiye kuzamo urunturuntu mu Kwakira 2017. Icyo gihe hari hatangiye ifatwa n’ifungwa ry’Abanyarwanda bashinjwaga gushimuta impunzi zikomoka mu Rwanda zahahungiye.

Kuri ubu, nk’uko Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda aherutse kubitangaza yifashishije twitter, hari Abanyarwanda basaga 40 muri gereza zo muri Uganda naho abasaga 800 bamaze kwirukanwa ku butaka bw’iki gihugu mu gihe cy’imyaka ibiri ishize.

2019-03-04
Editorial

IZINDI NKURU

Hagaragajwe ibimenyetso binyomoza Corneille uvuga ko umuryango we wishwe na FPR

Hagaragajwe ibimenyetso binyomoza Corneille uvuga ko umuryango we wishwe na FPR

Editorial 13 Oct 2016
Uganda: Min. uherutse kurusimbuka afungishijwe ijisho

Uganda: Min. uherutse kurusimbuka afungishijwe ijisho

Editorial 31 Mar 2019
M23 ibateje umwiryane: Umuriro watse hagati ya Perezida Tshisekedi na Minisitiri we w’Ingabo Guy Muadiamvita.

M23 ibateje umwiryane: Umuriro watse hagati ya Perezida Tshisekedi na Minisitiri we w’Ingabo Guy Muadiamvita.

Editorial 26 Jul 2024
Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’ ikiraro cyo kujegeza  Leta y’Urwanda

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’ ikiraro cyo kujegeza Leta y’Urwanda

Editorial 05 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yahawe igikombe cya shampiyona 2018-2019, kiba icya 9 mu mateka yayo
IMIKINO

Rayon Sports yahawe igikombe cya shampiyona 2018-2019, kiba icya 9 mu mateka yayo

Editorial 02 Jun 2019
Burundi: Abaturage babujijwe kumva radiyo zo mu Rwanda
ITOHOZA

Burundi: Abaturage babujijwe kumva radiyo zo mu Rwanda

Editorial 21 Nov 2018
Amateka ya Museveni, Besigye na Mbabazi bahanganiye umwanya w’umukuru w’igihugu muri Uganda
Mu Rwanda

Amateka ya Museveni, Besigye na Mbabazi bahanganiye umwanya w’umukuru w’igihugu muri Uganda

Editorial 17 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru