• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibisahu n’ibisabano bishajije abo kwa Rusisibiranya Rusesabagina, Muhungu we ngo aramuzana ku kabi n’akeza

Ibisahu n’ibisabano bishajije abo kwa Rusisibiranya Rusesabagina, Muhungu we ngo aramuzana ku kabi n’akeza

Editorial 02 Sep 2020 INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’ ifatwa ry’umutekamutwe Rusesabagina wiyise umunyapolitiki karundura, maze abazungu bakamurundumurira ibifaranga, abo basangiraga ibyo bisabano barabunza imitima kuko batakaje uwo basabishaga abatazi iyo biva n’iyo bijya. Umuhungu we Trésor Rusesabagina arabogoza ku mbuga nkoranyambaga,ngo aratabariza intangarugero mu guharanira amahoro!

Ababonye amafoto ye mwabonye uburyo yisasira akiyorosa inoti z’amadolari, si ukwishimisha mu maguru y’abazungukazi, yarangiza ati mbabajwe na data burya ibisabano biryohera imburuburu, ariko ntibibura gushira.
Ibyo bifaranga widagaduramo si ibisabano gusa, ahubwo ni n’ibisahurano, so Rusesabagina Rusisibiranya yambuye impunzi zari muri Hotel des 1000 Collines mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amarira yawe rero ashingiye ku kubura uwagusahuriye akanagusabira, Iyumanganye nyabusa iminsi y’umujura yageze!
Iso utazi gutandukanya hoteli n’ inkambi y’impunzi umwita umubyeyi uzakuraho umurage mwiza wa mwana we?Ngo uzakora byose kugirango ubohoze so?Uri uwuhe se da?Nawe uzamubaze, ibyo yageragereje muri Nyungwe nibyo bimutaye kuwakajwiga.Ariko se urabuzwa n’iki kwitetesha ko abamufashe batamugereye mu ko FLN yanyu yagereye mu k’abaturage ba Nyabimata na Nyamagabe!
Reka rero nkubwire Rusesabagina muto, dore uracyakura,uramenye ntuzabe nka Rusesabagina gito.

Urugero rwa so rukweretse ko ubuhemu budahera, ahubwo burangira nabi. Uzirinde kugwingira mu mutwe no kugwira inda nka so, ugendere kure umugambi wo kumena amaraso ya bene Kanyarwanda, kuko burya arasama. Wikwemera gutungwa n’ibisahurano n’ibisabano?
Abo mungana ubu barakorera Igihugu,none wowe urashaka kuzakigwa igicuri inama ni imwe, Itandukanye na politiki mburamajyo y’amabuguma abiri, so na Twagiramungu, humura kandi ntawe uzakugayira kwanga umubyeyi gito.Nako numvise na nyoko Tasiyana yaradutse mu bitutsi!Wagorwa wagorwa wa mwana we!!

2020-09-02
Editorial

IZINDI NKURU

Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ikirego Dr Mpozayo yarezemo Leta y’u Rwanda

Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ikirego Dr Mpozayo yarezemo Leta y’u Rwanda

Editorial 02 Oct 2018
Hakuzimana Abdul Rashid Uzahemba abahembera inzangano n’Amacakubiri mu Banyarwanda Nawe Arakifitemo Ibisigisigi by’Ubupawa bwa MDR na MRND

Hakuzimana Abdul Rashid Uzahemba abahembera inzangano n’Amacakubiri mu Banyarwanda Nawe Arakifitemo Ibisigisigi by’Ubupawa bwa MDR na MRND

Editorial 24 Aug 2021
Perezida Museveni yafatanywe igihanga kigaragaza uburyo yibye amatora aho mu biro by’itora bigera kuri 348 yagize 100% nta mfabusa nta nuwasibye

Perezida Museveni yafatanywe igihanga kigaragaza uburyo yibye amatora aho mu biro by’itora bigera kuri 348 yagize 100% nta mfabusa nta nuwasibye

Editorial 30 Jan 2021
Hakomeje kwibazwa impamvu abaturage ba Uganda bafunze umuhanda k’umupaka inzego zabo zirebera

Hakomeje kwibazwa impamvu abaturage ba Uganda bafunze umuhanda k’umupaka inzego zabo zirebera

Editorial 22 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw’abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda.
Amakuru

Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw’abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda.

Editorial 18 May 2023
Kisoro : Abasore b’Abagande bakomeje kujya mu mutwe wa M23 ku bwinshi
Mu Rwanda

Kisoro : Abasore b’Abagande bakomeje kujya mu mutwe wa M23 ku bwinshi

Editorial 02 Mar 2017
Meddy yatunguwe n’umwana wamusabye kutamusiga mu gitaramo cya Airtel Muzika i Rubavu
Mu Rwanda

Meddy yatunguwe n’umwana wamusabye kutamusiga mu gitaramo cya Airtel Muzika i Rubavu

Editorial 22 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru