• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Museveni yanyuranyije n’imvugo ze agaha rugari abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi

Uko Museveni yanyuranyije n’imvugo ze agaha rugari abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 16 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye ku wa 7 Mata 1994, nyuma y’iminsi itatu i Kampala hatangiye Inama yigaga ku guharanira agaciro k’Abanyafurika, yasojwe ku wa 8 Mata 1994.

Nyamara ubwo ayo mahano yatangiraga yamaze iminsi 100, arangira Jenoside ihitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni. Imibare igaragaza ko nibura ku munsi umwe Abatutsi 10,000 bicwaga, ku buryo ari yo Jenoside yakoranywe ubugome ndengakamere ku Isi.

Muri iyo nama yabereye i Kampala, abayitabiriye bamaganye ubwicanyi, ndetse Perezida Museveni yari ku ruhembe rw’abazamuye ijwi.

Imvugo za Museveni zagiye zituma ashimwa n’abarokose Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwanditsi Edwin Nsereko avuga ko yari muri Stade Amahoro mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo Museveni yahabwaga ijambo agakomoza ku Banyaburayi by’umwihariko Abafaransa n’Ababiligi, yashinje ko bagize uruhare mu kubiba amacakubiri n’urwango mu Banyarwanda.

U Bubiligi bwakolonije u Rwanda hamwe n’u Bufaransa bwari inkoramutima y’ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana Juvénal, byabwiwe amagambo akomeye, abari babihagarariye babura aho barigitira.

Museveni nawe niko yashimwaga n’abarokotse Jenoside kubera ukuri yakoreshaga, akavanga amagambo y’Ikinyankole ajya gusa n’Ikinyarwanda.

Umwanditsi ati “Byagaragariraga bose ko ari umuturanyi w’umuvandimwe nyuma yo guha icyubahiro inzirakarengane, kwihanganisha abarokotse no gusaba ko abanyabyaha babiryozwa hatitawe ku mbaraga bibwira ko bafite.”

Gusa akibaza niba uwo ari we wa Museveni wahindukiye agatera agahinda abarokotse Jenoside.

Uyu mwanditsi avuga ko FPR ifata ubutegetsi mu 1994, abenshi mu bijanditse muri Jenoside bahungiye mu yahoze ari Zaïre, ubu ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iki gihugu cyayoborwaga na Mobutu wari inshuti magara ya Habyarimana, bamuhungiraho bizeye kuhakirira.

Bagumye mu gihugu cye kugeza igihe Mobutu Sese Seko akuriwe ku butegetsi mu 1997. Benshi muri bo bakwiye imishwaro berekeza muri Malawi na Zambia babeshya abayobozi baho batari bazi ukuri ku mateka ya Jenoside.

Bakoreshaga iturufu y’uko ari impunzi, nyamara barahungaga ubutabera.

Abandi bagumye muri RDC bacungana n’ubuyobozi bushya bwiyubakaga butarabona ubushobozi bwo kubakurikirana no kubata muri yombi ngo baryozwe ibyo bakoze.

Umwanditsi ati “Muri icyo gihe, Uganda ntiyari mu mboni yabo. Icya mbere, Museveni yari azi neza abo aribo. Icya kabiri, ijambo rye ryari ryarabahaye ubutumwa ko bashobora gufatwa bakoherezwa mu Rwanda cyangwa bagacirwa imanza muri Uganda.”

Nyamara ngo baje kumenya neza kamere ya Museveni, ko ibyo avuga n’ibyo akora rimwe na rimwe bidahura.

Abakurikiranweho Jenoside bagiye mu bice bitandukanye bya Uganda, batungurwa no kuba nta wabatunze agatoki ndetse babaho mu buzima buzira kirogoya.

Ati “Babonye ko bashobora kubaho neza muri Uganda. Bamwe bagiye mu bikorwa by’ubucuruzi; abandi bajya no mu mirimo ya politiki mu nzego z’ibanze.”

Iyi migirire yo kurebera abakoze ibyaha bya Jenoside ngo yatumye umubare munini wabo binjira muri Uganda.

Amakuru agaragaza ko mu bagera ku 1000 bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi kubera uruhare muri Jenoside ku Isi, ¼ kingana n’abantu 250 bacumbikiwe na Uganda mu duce twa Nyakivale, Mubende, Fort Portal, Kasese, Mityana, Lyantonde na Kampala.

Mu 2010 ubuyobozi bw’u Rwanda bwandikiye ubwa Uganda bubibutsa inshingano mpuzamahanga bafite zo guta muri yombi bakaburanisha cyangwa bakohereza mu Rwanda abakekwaho uruhare mu kwica imbaga y’Abatutsi.

Ubusanzwe ibihugu bibujijwe guha ubuhungiro abakekwaho ibyaha mpuzamahanga byibasira inyokomuntu birimo na jenoside.

Ku wa 18 Kamena 2016 u Rwanda rwoherereje Uganda ubutumwa, rugaragaza urutonde rw’abakekwa 137 n’ibyo baregwa. Uganda yataye muri yombi batatu nabo baza kurekurwa.

Muri bo harimo Bizimungu Jean Baptiste, Rwiririza Augustin bahoze mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, bashishikarije abantu kwijandika muri jenoside.

Bizimungu yari Konseye wa Segiteri Rwankuba muri Komini ya Murambi. Yakoranye bya hafi na Burugumesitiri wa Murambi, Gatete Jean Baptiste, wahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, ICTR.

Rwiririza wabaye Konseye muri Segiteri Ndatemwa na we ashinjwa uruhare mu gushishikariza no gutera ingabo mu bitugu ubwicanyi.

Bizimungu yahungiye mu gace ka Gashojwa mu gihe Rwiririza atuye ahitwa Kiretwa mu Karere ka Isingiro, muri Uganda.

Aba biyongeraho Kamali Gaspard na we ukomoka muri Komini Murambi aho Jenoside yatangiranye ubukana. Ubu atuye mu Karere ka Ntungamo.

Uru rutonde ruriho n’abandi nka Munyengango Marc wahoze ari umupolisi, wakoresheje ububasha bwe ashishikariza abaturage ba Mayaga kwica Abatutsi. Ari kwidegembya ahitwa Isingiro.

Umwanditsi ati “Igisa n’ikidasanzwe ni aho Twahirwa Epimaque [John Musana] wahoze ari umuyobozi mu nzego z’ibanze muri Komini Murambi ubu uyobora muri Kabazana A muri Nyakivale, aho anafite ubucuruzi bw’inzoga bwashinze imizi.”

“Kuvuga ko abakurikiranweho Jenoside babonye ubuturo muri Uganda, mu yandi magambo byaba ari imvugo igabanya uburemere bw’ibiriho. Baratengamaye mu gihe ba banyaburayi Museveni batunze agatoki muri cya gihe cyo kwibuka bataye muri yombi, binagerageza kohereza abakekwaho Jenoside bahunze ubutabera barimo n’abitwaraga nk’impunzi.”

Ibyo bihugu birimo Norvège, Suède, Finland, u Budage n’u Busuwisi. Byiyongeraho Leta Zunze Ubumwe za Amerika yohereje Léopold Munyakazi na Canada yohereje mu Rwanda, Mugesera Léon.

U Bufaransa n’u Bubiligi Museveni yagarutseho mu mbwirwaruhame ye, bwaburanishije umunani bakekwaho Jenoside.

Muri rusange, abagera kuri 23 ni bo baburanishijwe cyangwa boherezwa n’ibihugu by’i Burayi, Amerika na Canada, kandi byo bifite umubare uri hasi cyane w’ababihungiyemo ugereranyije n’abirirwa mu mihanda ya Kampala n’ababayeho mu mudendezo muri Uganda.

Umwanditsi ati “Ibihugu bimwe byakunze kugaragaza ko gutinda guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside biterwa no kutayisobanukirwa neza. Urebye neza nk’uko nabigarutseho haruguru, wasanga nta wakurikiranye Jenoside nka Museveni.”

“Abanya-Uganda babonye imirambo ibihumbi ku nkombe z’Ikiyaga cya Victoria, yatembanywe n’imigezi ituruka aho biciwe. Uganda inafite urwibutso rwa Jenoside mu Karere ka Rakai, aho iki kiyaga gihurira n’ubutaka bwa Uganda.”

Nubwo ngo bimeze bityo, abicanyi bajugunye inzirakarengane mu biyaga n’imigezi barazikurikiranye no muri Uganda, bahabwa ubuhungiro na Museveni nyamara mu magambo ye yaranengaga abakoze ayo mahano.

2018-10-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo

Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo

Ubwanditsi 11 Jun 2024
Uganda : Nyuma yaho bamwe mu badepite banze amafaranga bahawe ngo bahindure Itegeko Nshinga abandi bakomeje kuyatangamo impano

Uganda : Nyuma yaho bamwe mu badepite banze amafaranga bahawe ngo bahindure Itegeko Nshinga abandi bakomeje kuyatangamo impano

Ubwanditsi 08 Nov 2017
Burundi: Inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zagaragaye mu ishyamba rya Kibira

Burundi: Inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zagaragaye mu ishyamba rya Kibira

Ubwanditsi 11 Apr 2019
Abandi banyarwanda babiri bavuye muri kasho za CMI, i Mbuya muri Kampala baraburira abandi kudahirahira ngo bajye Uganda

Abandi banyarwanda babiri bavuye muri kasho za CMI, i Mbuya muri Kampala baraburira abandi kudahirahira ngo bajye Uganda

Ubwanditsi 03 Jul 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Sunday
    October 16, 20182:56 pm -

    Rubbish

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abaturage b’I Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na DRC barashimira Leta yabagabanyirije ibiciro byo kwipimisha Covid 19
Amakuru

Abaturage b’I Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na DRC barashimira Leta yabagabanyirije ibiciro byo kwipimisha Covid 19

Ubwanditsi 30 Jan 2021
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?
Amakuru

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

Ubwanditsi 06 Nov 2023
Ese uruzinduko rwa Papa Francis muri Kongo rwaba ruzanye amahoro muri icyo gihugu kigeze aharindimuka?
Amakuru

Ese uruzinduko rwa Papa Francis muri Kongo rwaba ruzanye amahoro muri icyo gihugu kigeze aharindimuka?

Ubwanditsi 30 Jan 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru