Uyu munsi ku itariki ya 22 Ukuboza, ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda byakoze umunsi mukuru wo kwifuriza noheli nziza n’umwaka mushya wa 2017 abana babirwariyemo.
Iki gikorwa gisanzwe gikorwa buri mwaka kigamije kwereka abana ko nubwo umunsi wa noheli usanze bari mu bitaro ariko badakwiye kwiheba ko baba zirikana kandi ko hakiri ibyiringiro by’ejo heza n’ubuzima bwiza mubihe biri imbere.
Iki gikorwa kandi kigaragaza ko ibitaro bizakomeza kwita kubana babigana mu mwaka ukurikiyeho muburyo bwa kinyamwuga.
Iki gikorwa cyaranzwe n’ibirori bitandukanye birimo imikino ishimishije y’abana,imbyino zitandukanye ,gusenga ndetse no gusangira hagati y’abakozi batandukanye b’ibitaro n’abana babirwariyemo.
Mu ijambo ry’umuyobozi w’ibitaro Brig Gen Dr Emmanuel NDAHIRO yagejeje kuri abo bana yababwiyeko ingabo zibakunda kandi zibitayeho ko igihe cyose bazazigana bazazisangana ubunyamwuga n’urukundo byihariye.
Uwari uhagarariye abana baharwariye yavuzeko banezerewe cyane kuko bumvaga iminsi mikuru ya noheli igiye kubacika ariko bakaba banejejwe nuko ibitaro byayibasangishije aho bari.
Umuyobozi w’ibitaro bya Kanombe Brig Gen Dr Emmanuel NDAHIRO nabo bakorana
Ibi birori bikaba bibaye kunshuro ya 3 bikazakomeza no mu myaka iri imbere.
Sonia Kalibagiza