• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Ibitero bikakaye by’Ingabo za Congo FARDC byirukanye mu birindiro umutwe wa FDLR uhungira muri pariki

Ibitero bikakaye by’Ingabo za Congo FARDC byirukanye mu birindiro umutwe wa FDLR uhungira muri pariki

Editorial 02 Dec 2019 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nyuma y’aho Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zishe umwe mu barwanyi akaba n’Umuyobozi mu mutwe wa FLN witwa Niyirora Ezekiel alias Gen. Jean Pierre Gaseni mu gitero gikomeye zagabye kuri wa Gatandatu.

Igitero cyaguyemo uyu mugabo wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri FLN bivugwa ko cyifashishijwemo intwaro zikomeye n’indege za gisirikare.

Ni igitero kiri mu bimaze iminsi bigabwa ku mitwe yitwaje intwaro muri gahunda RDC yihaye yo kuyitsinsura burundu aho igaragara cyane cyane muri Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru aturuka muri Congo aravuga ko Ingabo za  Congo,  zirukanye mu birindiro umutwe w’iterabwoba wa FDLR, nyuma y’ibyumweru bike zivuganye uwari umuyobozi wawo Sylvestre Mudacumura.

Umuvugizi w’Ingabo za RDC, Dieudonne Kasereka, yatangaje ko ibi bitero byatangije ku wa Kabiri ku mutwe CNRD wiyomoye kuri FDLR mu Majyepfo ya Kivu, agace gahana imbibi n’u Rwanda ndetse n’u Burundi.

Kasereka yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, APF ko izi nyeshyamba zahunze zigana muri Parike ya Kahuzi Biega, aha naho mu minsi mike ingabo za leta zikaba ziteguye kuhagaba ibitero kugira ngo zibirukanemo burundu.

Iyi Parike iherereye mu bilometero 30 uvuye mu Mujyi wa Bukavu, ifite kilometero kare 600.

Muri Nzeri uyu mwaka, ingabo za leta nibwo zemeje urupfu rwa Sylvestre Mudacumura wari Umuyobozi wa FDLR. Uyu yashakishwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kubera ibyaha by’intambara.

Tariki 10 Ugushyingo, nabwo ingabo za leta zatangaje ko zongeye kwivugana undi muyobozi wa FDLR, Musabimana Juvenal, wari uzwi ku izina rya General Jean-Michel Africa.

Umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umaze imyaka irenga 25 mu mashyamba ya Congo intego yawo ikaba ari ugukomeza umugambi w’ubwicanyi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye riheruka gutangaza muri uyu mwaka ko abagize uyu mutwe bari hagati ya 500 na 600.

FDLR igaragara cyane mu Burasirazuba bwa Congo mu Ntara za Kivu no muri Katanga, ahagaragara cyane amabuye y’agaciro. Ushinjwa ibyaha birimo kwibasira, kwica abaturage no gufata abagore ku ngufu.

Ingabo za RDC zikomeje ibikorwa byo kwirukana ku butaka bwayo n’indi mitwe yose ibuza amahwemo abaturage, harimo n’umutwe wa ADF.

2019-12-02
Editorial

IZINDI NKURU

Menya umwirondoro wa Brig Gen Leopold Mujyambere umwe mu basirikari bakuru ba FDLR berekanwe na RIB nyuma yo gufatirwa muri Kongo

Menya umwirondoro wa Brig Gen Leopold Mujyambere umwe mu basirikari bakuru ba FDLR berekanwe na RIB nyuma yo gufatirwa muri Kongo

Editorial 19 Jul 2020
“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

Editorial 05 Nov 2024
Zlatan Ibrahimovic yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri AC Milan, ibi bivuze ko azageza ku myaka 40 y’amavuko agikina umupira w’amaguru.

Zlatan Ibrahimovic yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri AC Milan, ibi bivuze ko azageza ku myaka 40 y’amavuko agikina umupira w’amaguru.

Editorial 23 Apr 2021
Uko u Rwanda rwari rugiye kwirukanwa muri OIF

Uko u Rwanda rwari rugiye kwirukanwa muri OIF

Editorial 18 Oct 2018

Igitekerezo kimwe

  1. hesron
    December 2, 20199:18 am -

    FDLR umuti wayo numwe, nugutaha iwabo mu Rwanda. Nibanga bajye babarasa kugeza babamazeho.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mushikiwabo yateye utwatsi ibyo gufunga imbuga nkoranyambaga ku munsi w’amatora
Mu Rwanda

Mushikiwabo yateye utwatsi ibyo gufunga imbuga nkoranyambaga ku munsi w’amatora

Editorial 31 May 2017
Dore Amabanga 5 yakwereka ko ntacyahagarika Urukundo rwawe n’Umukobwa mukundana.
HIRYA NO HINO

Dore Amabanga 5 yakwereka ko ntacyahagarika Urukundo rwawe n’Umukobwa mukundana.

Editorial 07 Feb 2017
Kuva muri 2024 Serivisi za Leta zose zizaba zisabirwa ku Irembo
IKORANABUHANGA

Kuva muri 2024 Serivisi za Leta zose zizaba zisabirwa ku Irembo

Editorial 02 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru