Umuryango, abayobozi, abagize Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, n’Abanyarwanda muri rusange bari mu gahinda nyuma y’urupfu rw’umunyemari Bertin Makuza wazize indwara y’umwijima ku wa Gatatu.
Ibizamini byo kwa muganga ( Autopsie ) byatangaje ko umukambwe Makuza, w’imyaka 73, yapfuye azize indwara y’umwijima yari amaranye igihe nk’uko umwe mu bahungu be, Claude Makuza yabitangarije The New Times dukesha iyi nkuru.
Aha Makuza Bertin yarikumwe na Minisitiri Kaboneka Francis
Yabyutse ari muzima ajya ku kazi bisanzwe, agezeyo atangira guhindurwa, bamwihutana ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal
Claude yagize ati “ Yari amaze igihe arwaye umwijima, kugeza ejo hashize ( yavugaga kuwa Gatatu) ubwo wamurembeje, akaviramo imbere mu mubiri no kuruka. Ku bw’amahirwe make abaganga ntibashoboye kumutabara.”
Abagize urugaga rw’abikorera, PSF, bavuga ko urwego rwabo rubuze umuntu ukomeye cyane wagize uruhare runini mu kuruzamura.
Umuyobozi Mukuru wa PSF, Benjamin Gasamagera avuga ko Makuza yari umuntu w’inyangamugayo ukunda igihugu kandi witanze cyane ngo gitere imbere.
Ati “Twatunguwe, inkuru y’urupfu rwe yaje nk’inkuba, yari umugabo w’inararibonye uri mu bashinze PSF kandi yari umunyamwuga. Urupfu rwe rwaradutunguye cyane kandi rwatubabaje bitavugwa, yaramutse ari muzima ajya ku kazi nyuma yaho gato ngo arapfuye!”
PSF, Benjamin Gasamagera
Urupfu rwa Makuza kandi rwababaje Abanyarwanda batandukanye barimo n’abayobozi bihanganishije umuryango we, bagahamya ko igihugu kibuze umuntu w’intangarugero.
Bertin Makuza yari afite uruganda rukora imifariso Rwanda Foam n’umuturirwa M Peace Plazza uri hagati mu Mujyi wa Kigali. Iyo nyubako yafunguwe na Perezida Kagame ku wa 10 Kanama 2015
Nyakwigendera, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarokokeye muri Hotel des Milles Collines. Asize umugore n’abana batandatu. Umuryango we uvuga ko uri hafi gutangaza igihe azashyingurirwa.
Umwanditsi wacu