• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ibuka irasaba LONI kwiga ku ruhare rw’u Bufaransa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibuka irasaba LONI kwiga ku ruhare rw’u Bufaransa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 01 Jul 2017 Mu Rwanda

Kuwa 29 Kamena 2017, Impuzamiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu mu Rwanda, IBUKA yandikiye Umuryango w’Abibumbye iwusaba gukurikirana vuba uruhare rw’Abafaransa ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ibuka yasabye ibi mu gihe biteganyijwe ko muri Mutarama 2018, u Bufaransa buzamurika ku nshuro ya Gatatu isuzuma ngarukagihe ku burenganzira bwa muntu (Universal Periodic Review).

Urugaga rw’imiryango yiyemeje gushakisha no gushyikiriza ubutabera abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda baba mu Bufaransa, (CPCR) rwagejeje ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu impungenge zarwo z’uko u Bufaransa bwarenze ku mategeko mpuzamahanga ku birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibuka, nk’Impuzamiryango irengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangaje ko ishyigikiye kandi isangiye ibitekerezo na CPCR ku mpungenge yagaragaje, Ibuka ikaba yakanguriye kandi aka kanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye guha agaciro impungenge zagaragajwe na CPCR no gufata imyanzuro hashingiwe ku byo yifuza ko bishyirwa mu bikorwa.

Perezida wa Ibuka, Dr Jean Pierre Dusingizemungu yagize ati”Turahamagarira Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu n’ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye kwemera uruhare abayobozi b’Abafaransa bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gufata ingamba hashingiwe ku mategeko y’igihugu n’andi mpuzamahanga.”

Yakomeje agira ati”Ikindi turasaba u Bufaransa kohereza mu Rwanda cyangwa kuburanisha Abanyarwanda bakurikiranweho uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje guhabwa ubwihisho na bwo.”

Ibuka ikaba yasabye ko u Bufaransa bushyira ahagaragara amadosiye yose afite aho ahuriye na Jenoside; kubahiriza amategeko mpuzamahanga bukohereza mu Rwanda Abanyarwanda bose bakurikiranyweho uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi;kubahiriza amategeko mpuzamahanga yo kuburanisha Abanyarwanda bakurikiranyweho uruhare bagize muri Jenoside bari ku butaka bwa bwo ndetse no kuba bwakorana n’u Rwanda kugira ngo abagizweho ingaruka na Jenoside bamenye ukuri kw’ibyabaye mu rugendo barimo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Isuzumana ngarukagihe ku burenganzira bwa muntu (Universal Periodic Review) ni uburyo bwo gusuzuma mu gihe runaka uko ibihugu byose bigeze kuri 194 bigize Umuryango w’Abibumbye byubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Intego nyamukuruy’iri suzuma ni ukunoza ireme ry’uburenganzira bwa muntu muri buri gihugu hagamijwe ingaruka nziza ku batuye isi.

-7144.jpg

Dr Jean Pierre Dusingizemungu

2017-07-01
Editorial

IZINDI NKURU

Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Tanzania mu nzira zo gukaza ubufatanye mu by’ubwirinzi

Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Tanzania mu nzira zo gukaza ubufatanye mu by’ubwirinzi

Editorial 19 Apr 2018
Nyampinga wa Zambia Louisa Chingangu Yambuwe Ikamba n’abategura iryo rushanwa

Nyampinga wa Zambia Louisa Chingangu Yambuwe Ikamba n’abategura iryo rushanwa

Editorial 16 May 2017
Hategerejwe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abo kwa Rwigara

Hategerejwe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abo kwa Rwigara

Editorial 20 Oct 2017
Alain Mukuralinda yitabye Imana azize indwara y’umutima

Alain Mukuralinda yitabye Imana azize indwara y’umutima

Editorial 04 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukino wa Super Cup wa APR FC na POLICE FC wakuyeho ibirori bya  Mukura VS yari yatangaje ko izakina na Rayon Sports
Amakuru

Umukino wa Super Cup wa APR FC na POLICE FC wakuyeho ibirori bya Mukura VS yari yatangaje ko izakina na Rayon Sports

Editorial 08 Aug 2024
Uruzinduko rwa Perezida wa  Afurika y’epfo mu Rwanda rwaba rubaye urufunguzo rw’igaruka ry’imibanire myiza n’u Rwanda?
INKURU NYAMUKURU

Uruzinduko rwa Perezida wa  Afurika y’epfo mu Rwanda rwaba rubaye urufunguzo rw’igaruka ry’imibanire myiza n’u Rwanda?

Editorial 20 Mar 2018
Thomas Nahimana, ingirwapadiri yamunzwe n’ingengabitekerezo ya Hutu-Pawa, ubwambuzi n’ubusambanyi (Igice cya mbere)
INKURU NYAMUKURU

Thomas Nahimana, ingirwapadiri yamunzwe n’ingengabitekerezo ya Hutu-Pawa, ubwambuzi n’ubusambanyi (Igice cya mbere)

Editorial 02 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru