Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga nibwo Nyakubahwa Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu kiganiro kerekeye ku rugamba rwo kwibohora
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame agaruka k’Umubano n’ibihugu by’ibituranyi by’Umwihariko uBurundi yavuze ko Perezida Ndayishimiye n’abo bafatanyije niba bimirije imbere politike y’Ubuharirane ndetse no kubana amahoro uRwanda rwo rwiteguye kutabananiza kugira ngo umubano mwiza uzahuke
Perezida Paul Kagame yavuze ko atigeze yandika asaba kuba perezida ahubwo yatunganyije inshingano ze ku rugamba zigeze ku musozo bituma akomeza kugirirwa icyizere ku kuyobora uRwanda Ati “Ntabwo nigeze njya muri iyi nzira numva ko nzaba perezida cyangwa se ari byo mparanira njya no kuba perezida cyangwa na mbere y’aho ntabwo nigeze mvuga ngo ngiye kugira ntya ngo mbe perezida, Nakoraga ibyo nsabwa muri uwo mwanya.”
Nyakubahwa Perezida Kagame yavuze ko yagiye ku rugamba nk’abandi bose afite inshingano abikora neza ariko uko igihe cyagiye gitambuka ishyaka n’umurava we byagiye bimuha umwanya ukomeye urimo no kuba perezida w’u Rwanda
Perezida Kagame yavuze ko kuba Perezida atari akazi umuntu asaba ariko avuga ko iyo wabibaye hari icyo bigusaba.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagarutse ku gitabo azandika kivuga ku mateka yo kubohora igihugu aho azafashwa n’abandi bazi byinshi byabereye ku rugamba
Perezida Kagame yavuze ko kuba Perezida bisaba gukomeza kurenganura abarenganyijwe, guharanira imibereho myiza y’abaturage, no guharanira uburenganzira bwa buri Munyarwanda aho yavuze ko nk’umuyobozi uba ugomba kwitegura gusubiza ikibazo cyatera ingaruka umuturage uri mu nshingano zawe
Perezida Kagame agaruka ku cyamuteraga imbaraga ndetse n’ibyo yaba yarigomwe kugira ngo ajye ku rugamba “Ibyo twe twanyuzemo tukiri bato, si byo abato b’iki gihe banyuramo, kuko bo bafite igihugu kandi atari impunzi,Yagarutse ku cyo buri muntu wese wagize uruhare mu kubohora igihugu yigomwe avuga ko yigomwe Kubaho,Ubuzima ndetse n’ibindi yari kuba aho yari ari ahitamo guharanira uburenganzira bwe mu gihugu cye
Abenshi muri twe bari impunzi hanze y’igihugu, gusa hari n’abari impunzi mu gihugu cy’u Rwanda kuko bari barambuwe uburenganzira bwabo. Abantu bose bagize uruhare mu rugamba rwo kwibohora bigomwe kubaho ubuzima busanzwe, baharanira kurwanira uburenganzira bwabo.”
Nyakubahwa Perezida Kagame yagarutse ku mpanuro aherutse gutangira mu nama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi aho yagarukaga ku mhyitwarire idahwitse ya bamwe mu bayobozi yo gukoresha nabi umutungo no kuwunyereza kuko bagamije gusubiza igihugu inyuma,akomeza avuga ko abagaragaye atari bo gusa hari n’abandi gusa ubuhwituzo bwabaye kugira ngo buburire n’abandi badakora neza ibyo bashinzwe
Perezida Kagame yagiriye inama urubyiruko ko bidasaba kuba umukuru w’igihugu kugira ngo uzane impinduka mu gihugu cyawe ariyo mpamvu inshingano bafite bagomba kuzikora neza,akomeza kugira inama urubyiruko ati “Ubuzima ntabwo bujya bworoha ,n’iyo bworoshye uyu munsi ejo biba byahindutse,Ikiza ni ukwitegura ubuzima uhereye ku bukomeye,Igihe bworoshye bwo nta kibazo uba ufite ariko byakomeye bikagusanga witeguye”.