Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Richard Sezibera yatangaje ko hari ibiganiro bizamuhuza na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Sisulu ariko ko ntaho bihuriye n’ubusabe bwa Kayumba Nyamwasa kuko ngo iby’uyu mugabo atabizi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 20 Ugushyingo, Dr Richard Sezibera yemeje ko biteganyijwe ko azahura na mugenzi we, Lindiwe Nonceba Sisulu kugira ngo baganire ku buryo bazahura umubano hagati y’ibihugu byombi gusa akavuga ko ibya Kayumba bizaba bitamuraje ishinga.
Yagize ati “ Mu nama y’ubushize ntitwabashije guhura ariko tuzahura.Abakuru b’ibibihugu barahuye bemeza ko umubano ukwiye gushyirwa ku rwego rwiza. Bemeranyije ko baminisitiri b’ububanyi n’amahanga bazahura. Kugeza ubu ntiturahura, ariko tuzahura. Ibya Kayumba simbizi.”
Minisitiri Sezibera avuga ko intego nyamukuru yo guhura na mugenzi we Sisulu ari ugutsura umubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo kandi ko ntaho bihuriye na Kayumba Nyamwasa n’abandi yise abanyabyaha bashakishwa n’ubutabera.
Ati “Ibya Nyamwasa simbizi, icyo tugomba gukora ni ugutsura umubano naho ibya Kayumba Nyamwasa n’abandi bashakiswa n’butabera kubera ibyaha bakoze muri iki gihugu n ni ibindi, ntaho bihuriye.”
Kayumba Nyamwasa yasabye Afurika y’Epfo ko yagirana ibiganiro n’ u Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Nonceba Lindiwe Sisulu, aherutse gutangaza ko ko Kayumba Faustin Nyamwasa yamusabye ko yagirana ibiganiro n’u Rwanda.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’Epfo uvuga ko igihugu cye kizeye ko umubano wacyo n’u Rwanda uzarushaho kuba neza, yongeraho ko ikibazo cya Gen Kayumba Nyamwasa kikigoranye.
Mu myumvire ya Minisititri Sisulu, humvikanamo ko umubano w’u Rwanda na Afurka y’Epfo waba uruhehemure ari uko n’iki kibazo cya Kayumba Nyamwasa cyakemutse.
Minisitiri Lindiwe Nonceba Sisulu yavuze ko ikintu gikwiye kwibazwa ari ukumenya ukuntu umubano wa Afurika y’Epfo n’u Rwanda wangiritse kugeza aho uri ubu, kandi bifuza ko bitazongera.
Abandi ba dipolomate b’u Rwanda babivuze ho iki?
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, atangaje ko u Rwanda rudateze kugirana ibiganiro n’abo yise abanyabyaha babuza umudendezo igihugu n’akarere muri rusange.
Nduhungirehe yagize ati” Niba hari umuyobozi wa Afurika y’Epfo wifuza ibiganiro n’abanyabyaha bihisheyo banakuriye ibikorwa bihungabanya akarere kacu; akwiye kubikora ku giti cye. Ariko ntakwiye gutekereza ibyo gushyira u Rwanda muri ibyo biganiro.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega yavuze ko atumva ingingo Kayumba Nyamwasa ashaka kuganiraho ndetse n’uwo yifuza kuganira nawe n’uwo byaba bifitiye inyungu.
Vincent Karega mu kiganiro yagiranye The East African yavuze ko ibijyanye n’ibiganiro hagati ya Leta y’u Rwanda n’uyu wahoze ari jenerali mu ngabo z’iki gihugu bitaravugwaho.
Abanje gusa n’uwisegura yavuze ko Ubundi Minisiteri (MINAFET) ari yo ifite uburenganzira kurusha ambasade ku kugira byinshi ivuga kuri iki kibazo gusa ntiyabuze kuvuga uko abyumva.
Ati “Nta gihe na kimwe nzi u Rwanda rwigeze ruvuga ko rukeneye ibiganiro. Na Afurika y’Epfo ntiyigeze igira icyo gitekerezo ariko byavuzwe ko Kayumba we ashaka ibiganiro. Gusa umuntu yakwibaza ashaka kuganira ibiki? na nde? Mu nyungu za nde?”
yu mudipolomate avuga ko Kayumba ari we wamanitse amaboko ubwo yari ambasaderi kandi ko mu Rwanda amarembo akinguye niba ashaka gusubira mu rwamubyaye.
Kugeza ubu, abo ku ruhande rwa Kayumba rwasabye kuganira n’u Rwanda ntacyo baratangaza haba ku magambo ya Amb. Olivier Nduhungirehe aya Vincent Karega n’aya Minisitiri Richard Sezibera.
Uyu mubano wazambye mu mwaka wa 2014, ubwo Afurika y’Epfo yirukanaga abadipolomate b’u Rwanda batatu nyuma y’igerageza ryabayeho ryo kwica Gen. Kayumba Nyamwasa wahose ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda ndetse n’iyicwa rya Col. Partick Karegeya wahoze akuriye iperereza ry’u Rwanda.
muhire
Nyakubahwa Ambassador Karega yavuze neza kbs aho yabazaga icyo Nyamwasa ashaka ko kiganirwa ho nuwo aganira nawe ndetse nubifitemo inyungu. Doctor Minister Sezibera tukwitezeho byinshi muri diplomacy kuko usanze mugenzi wawe Mushikiwacu yarakoze byinshi bizakorohereza mukazi kawe nahawe nawe rero ngo dukomeze kubona byinshi bishya