• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ibya Kayumba Nyamwasa simbizi, tuzaba tugiye gutsura umubano- Minisitiri Sezibera

Ibya Kayumba Nyamwasa simbizi, tuzaba tugiye gutsura umubano- Minisitiri Sezibera

Editorial 21 Nov 2018 ITOHOZA

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Richard Sezibera  yatangaje ko hari ibiganiro bizamuhuza na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Sisulu ariko ko ntaho bihuriye n’ubusabe bwa Kayumba Nyamwasa kuko ngo iby’uyu mugabo atabizi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa  20 Ugushyingo, Dr Richard Sezibera  yemeje ko biteganyijwe ko azahura na mugenzi we, Lindiwe Nonceba Sisulu kugira ngo baganire ku buryo bazahura umubano hagati y’ibihugu byombi gusa akavuga ko ibya Kayumba bizaba bitamuraje ishinga.

Yagize ati “ Mu nama y’ubushize ntitwabashije guhura ariko tuzahura.Abakuru b’ibibihugu barahuye bemeza ko umubano ukwiye gushyirwa ku rwego rwiza. Bemeranyije ko baminisitiri b’ububanyi n’amahanga bazahura. Kugeza ubu ntiturahura, ariko tuzahura. Ibya Kayumba simbizi.”

Minisitiri w’Ububanyi n
Amahanga, Dr Richard Sezibera mu kiganiro n’abanyamakuru

Minisitiri Sezibera avuga ko  intego nyamukuru yo guhura na mugenzi we Sisulu ari ugutsura umubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo kandi ko ntaho bihuriye na Kayumba Nyamwasa n’abandi yise abanyabyaha bashakishwa n’ubutabera.

Ati “Ibya Nyamwasa  simbizi, icyo tugomba gukora ni ugutsura umubano naho ibya Kayumba Nyamwasa n’abandi bashakiswa n’butabera kubera ibyaha bakoze muri iki gihugu n ni ibindi, ntaho bihuriye.”

Kayumba Nyamwasa yasabye Afurika y’Epfo ko yagirana ibiganiro n’ u Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Nonceba Lindiwe Sisulu, aherutse gutangaza ko  ko Kayumba Faustin  Nyamwasa yamusabye ko yagirana ibiganiro n’u Rwanda.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’Epfo uvuga ko igihugu cye kizeye ko umubano wacyo n’u Rwanda uzarushaho kuba neza, yongeraho ko ikibazo cya Gen Kayumba Nyamwasa kikigoranye.

Kayumba Nyamwasa urimo kugarukwaho cyane mu mubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo

Mu myumvire ya Minisititri  Sisulu, humvikanamo ko umubano w’u Rwanda na Afurka y’Epfo waba uruhehemure ari uko n’iki kibazo cya Kayumba Nyamwasa cyakemutse.

Minisitiri Lindiwe Nonceba Sisulu yavuze ko ikintu gikwiye kwibazwa ari ukumenya ukuntu umubano wa Afurika y’Epfo n’u Rwanda wangiritse kugeza aho uri ubu, kandi bifuza ko bitazongera.

Abandi ba dipolomate b’u Rwanda babivuze ho iki?

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, atangaje ko u Rwanda rudateze kugirana ibiganiro n’abo yise abanyabyaha babuza umudendezo igihugu n’akarere muri rusange.

Nduhungirehe yagize ati”  Niba hari umuyobozi wa Afurika y’Epfo wifuza ibiganiro n’abanyabyaha bihisheyo banakuriye ibikorwa bihungabanya akarere kacu; akwiye kubikora ku giti cye. Ariko ntakwiye gutekereza ibyo gushyira u Rwanda muri ibyo biganiro.”

Umunyabanga wa Leta muri MINAFET, Amb. Olivier Nduhungirehe yari muri iki kiganiro

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega yavuze  ko atumva ingingo Kayumba Nyamwasa ashaka kuganiraho  ndetse n’uwo yifuza kuganira nawe n’uwo byaba bifitiye inyungu.

Vincent Karega mu kiganiro yagiranye The East African yavuze ko  ibijyanye n’ibiganiro hagati ya Leta y’u Rwanda  n’uyu wahoze ari jenerali mu ngabo z’iki gihugu bitaravugwaho.

Abanje gusa n’uwisegura  yavuze ko Ubundi Minisiteri (MINAFET)  ari yo ifite uburenganzira kurusha ambasade ku  kugira byinshi ivuga kuri iki kibazo gusa ntiyabuze kuvuga uko abyumva.

Ati  “Nta gihe na kimwe nzi u Rwanda rwigeze  ruvuga ko rukeneye ibiganiro. Na Afurika y’Epfo ntiyigeze igira icyo gitekerezo ariko byavuzwe ko Kayumba we ashaka ibiganiro. Gusa umuntu yakwibaza ashaka kuganira  ibiki? na nde? Mu nyungu za nde?”

yu mudipolomate avuga ko Kayumba ari we wamanitse amaboko ubwo yari ambasaderi kandi ko mu Rwanda amarembo akinguye niba ashaka gusubira mu rwamubyaye.

Ati “Nk’umuntu wahoze ari ambasaderi, igitondo kimwe yagize atya avuga ko buri kimwe akiretse, ajya kwiturira muri Afurika y’Epfo. Yifuza gusubira mu Rwanda,imipaka irakinguye kuri buri wese.”

Kugeza ubu, abo ku ruhande rwa Kayumba rwasabye kuganira n’u Rwanda ntacyo baratangaza haba  ku magambo ya Amb. Olivier Nduhungirehe aya Vincent Karega n’aya Minisitiri Richard Sezibera.

Uyu mubano wazambye mu mwaka  wa 2014, ubwo Afurika y’Epfo yirukanaga abadipolomate b’u Rwanda batatu nyuma y’igerageza ryabayeho ryo kwica Gen. Kayumba Nyamwasa wahose ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda ndetse n’iyicwa rya Col. Partick Karegeya wahoze akuriye iperereza ry’u Rwanda.

2018-11-21
Editorial

IZINDI NKURU

Icyerekezo gishya  2050:  Umuturage  azajya abona umusaruro mbumbe wa 1240$ ku munyarwanda ku mwaka.

Icyerekezo gishya 2050: Umuturage azajya abona umusaruro mbumbe wa 1240$ ku munyarwanda ku mwaka.

Editorial 17 Dec 2016
Umu ofisiye w’umupolisi n’umukunzi we bakoze impanuka mu buryo bw’amayobera

Umu ofisiye w’umupolisi n’umukunzi we bakoze impanuka mu buryo bw’amayobera

Editorial 27 Apr 2017
Perezida Tshisekedi ahanganye n’ihuriro rikomeye: Katumbi na AFC/M23 bashyigikiye igaruka rya Kabila

Perezida Tshisekedi ahanganye n’ihuriro rikomeye: Katumbi na AFC/M23 bashyigikiye igaruka rya Kabila

Editorial 26 May 2025
Niki cyihishe inyuma y’amagambo Perezida Museveni yavugiye I Kabale amaze kubonana na bagenzi be b’abakuru b’ibihugu?

Niki cyihishe inyuma y’amagambo Perezida Museveni yavugiye I Kabale amaze kubonana na bagenzi be b’abakuru b’ibihugu?

Editorial 22 Feb 2020

Igitekerezo kimwe

  1. muhire
    November 22, 20185:42 pm -

    Nyakubahwa Ambassador Karega yavuze neza kbs aho yabazaga icyo Nyamwasa ashaka ko kiganirwa ho nuwo aganira nawe ndetse nubifitemo inyungu. Doctor Minister Sezibera tukwitezeho byinshi muri diplomacy kuko usanze mugenzi wawe Mushikiwacu yarakoze byinshi bizakorohereza mukazi kawe nahawe nawe rero ngo dukomeze kubona byinshi bishya

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gicumbi: Umwana w’umuhungu yaciwe igitsina
Mu Rwanda

Gicumbi: Umwana w’umuhungu yaciwe igitsina

Editorial 29 Aug 2018
Uganda:  Impamvu Lt Gen Tumukunde wanga u Rwanda urunuka yambuwe abasirikare bamurindaga
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Impamvu Lt Gen Tumukunde wanga u Rwanda urunuka yambuwe abasirikare bamurindaga

Editorial 25 Feb 2020
“Ntugakore, ntukavuge, utabanje gutekereza. Icyo gihe biduha kwirinda ibintu bimwe bitari ngombwa” Perezida Kagame
Amakuru

“Ntugakore, ntukavuge, utabanje gutekereza. Icyo gihe biduha kwirinda ibintu bimwe bitari ngombwa” Perezida Kagame

Editorial 09 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru