Ku wa Gatanu, tariki ya 30 Kamena 2017, Inama y’Abaminisitiri Idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
Inama y’Abaminisitiri yatangiye yifuriza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’Abanyarwanda bose Isabukuru nziza y’Umunsi wo Kwibohora uzizihizwa kuwa kabiri tariki ya 04 Nyakanga 2017.
I. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 26 Gicurasi 2017 n’iyo kuwa 06 Kamena 2017.
II.Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kuvugurura Urwego rw’Inganda zitunganya Imyenda, Impu n’Ibizikomokaho rigeze, isaba ko rikomeza kwihutishwa.
III. Inama y’Abaminisitiri yemeje:
1.Ishyirwaho ry’Ikigega cyo gutera inkunga imishinga y’ubwubatsi bw’amacumbi aciriritse (Affordable Housing Fund);
2. Ishyirwaho ry’Urwego rushinzwe gucunga amasosiyete ya Leta akora ibikorwa by’ubucuruzi (Agaciro Investment Holding Company);
3. Amasezerano avuguruye y’Ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Sosiyete Tinco Investments Ltd no kwimurira muri Ngali Mining Company imigabane Guverinoma y’u Rwanda yari ifite muri Rutongo Mines Ltd;
4.Amasezerano ajyanye n’Umushinga wo gutera icyayi no kubaka uruganda rw’Icyayi mu Rugabano, mu Karere ka Karongi;
5. Ibyemezo bya Komite Nyobozi y’Ubufatanye hagati ya Leta n’Abikorera bijyanye no gukoresha Sosiyete Abbott nk’Umufatanyabikorwa wigenga mu mushinga wo gucunga no kwita kuri za Laboratwari zose za Minisiteri y’Ubuzima, kubaka no gucunga Ikigo cy’icyitegererezo gisuzuma indwara;
6. Amasezerano y’Ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’Abikorera yerekeranye n’Umushinga wo kubaka no gucunga Ikibuga cy’Indege cya Bugesera.
IV. Inama y’Abaminisitiri yemereye impushya amasosiyete 28 mashya akora ubucukuzi bwa mine na kariyeri mu Rwanda, zasabwe kuva muri Nyakanga 2016 kugeza muri Gicurasi 2017.
V. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:
1. Umushinga w’Itegeko rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’Inzego z’ibanze;
2. Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono I Ahmedabad, mu Buhinde, kuwa 24 Gicurasi 2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Ubuhindi bw’Ibyinjira n’Ibisohoka mu Gihugu, yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni Mirongo Inani n’Imwe z’Amadolari y’Abanyamerika (81.000.000 USD) agenewe gushyiraho ibigo icumi byigisha ubumenyingiro n’ibigo bine bifasha ubucuruzi bugitangira mu Rwanda;
3. Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 05 Kamena 2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni Mirongo Irindwi n’Eshanu n’Ibihumbi Magana Cyenda z’Ama Yero (75,900,000 EUR) agenewe gahunda y’ubwikorezi mu Kiyaga cya Victoria – Umushinga w’u Rwanda.
VI. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:
1. Iteka rya Perezida rigena insimburamubyizi n’ibindi bigenerwa Abagize Inama y’Ubuyobozi ya Banki Nkuru y’u Rwanda;
2. Iteka rya Perezida ryimurira IP Yusuf TWAMUGABO muri Minisiteri y’Ubutabera, ku mwanya wa Internal Security Analysis Specialist;
3.Iteka rya Perezida ryirukana burundu ba Ofisiye ba Polisi 17 kubera ibyaha n’amakosa binyuranye byabahamye, amategeko ahanisha kwirukanwa burundu;
4.Iteka rya Minisitiri ryirukana burundu ba Su –Ofisiye ba Polisi na Polisi Constantables 73.
5. Iteka rya Minisitiri risezerera ba Su-Ofisiye 18 ba Polisi kubera impamvu z’uburwayi bunyuranye;
6. Iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera ba Su-Ofisiye ba Polisi n’Abapolisi bato 2107;
7. Iteka rya Minisitiri rizamura mu ipeti by’umwihariko (Special Promotion) ba Su-Ofisiye ba Polisi n’Abapolisi bato 187;
8. Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryimurira SIP UWANTEGE Jeanne Chantal muri Ministeri y’Ubutabera, ku mwanya wa Correctional Services Policy and Strategy Specialist;
9. Iteka rya Minisitiri w’Intebe ritanga ubutaka buri mu mutungo bwite wa Leta bungana na hegitari 7, buherereye mu Midugudu ya Gitarama na Byimana, Akagari ka Karama, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, bugahabwa Umushoramari GC Investments Ltd, mu rwego rw’ishoramari;
10.Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi ba Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA);
11.Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi ba Minisiteri y’Ingabo (MINADEF);
12.Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB);
13.Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Ikigo Gishinzwe Gucunga no Guteza imbere Amazi n’Amashyamba mu Rwanda (RWFA);
14.Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda (RLMUA);
15.Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza imbere Imiturire (RHA);
16.Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB);
17.Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho inshingano, imiterere n’imikorere bya Komite Mpuzabikorwa y’Igihugu ishinzwe gushakisha no gutabara mu byerekeye impanuka z’indege;
18.Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego rureberera Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda;
19.Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego rureberera Ikigo Gishinzwe Gucunga no Guteza imbere Amazi n’Amashyamba mu Rwanda;
20.Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo kwinjiza ikimera cyangwa ikigikomokaho ku mpamvu z’ubumenyi n’ubushakashatsi n’uburyo bwo kugenzura ikimera cyangwa ikigikomokaho n’imiterere y’icyemezo cy’ubuziranenge;
21.Iteka rya Minisitiri rigena urutonde rw’ibimera cyangwa ibibikomokaho bidakenera uruhushya cyangwa icyemezo cy’ubuziranenge ngo byinjire mu Gihugu;
22.Iteka rya Minisitiri rigena uburyo n’ibihe byo gufatira ikintu gitwaye ibintu no gufatira ingamba ibimera, ibikomoka ku bimera n’ibintu bibika cyangwa bikwirakwiza indwara byinjijwe mu Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko;
VII. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe ashyiraho Komite Mpuzabikorwa y’Urwego rw’Imari akanagena imiterere, inshingano n’imikorere byayo.
VIII. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi mu Nzego za Leta zitandukanye ku buryo bukurikira:
a. Mu Rwego rw’Umuvunyi
Madamu CYANZAYIRE Aloysia: Umuvunyi Mukuru, yongerewe manda.
b. Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco
Bwana BOSENIBAMWE Aimé: Umuyobozi Mukuru (Director General).
c. Muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi/MINECOFIN
1. Bwana KALINDA Charles: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ishoramari ku rwego rw’Igihugu no kugenzura Ireme ry’Imishinga/Director of National Investment and Project Quality Assurance Unit;
2. Bwana KAYIJUKA Moses: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Isoko ry’Imigabane n’Uburyo bw’Ishoramari/Director of Capital Markets and Investment Schemes Unit;
3. Madamu NTEZIRYAYO RUSINE Stella: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana imyenda/Director of Debt Unit.
d. Muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo/MIFOTRA
Bwana MBERABAGABO Fabien: Umuyobozi w’Ishami ry’Amategeko/Director of Legal Affairs Unit.
IX. Mu Bindi:
a) Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
Kuva ku itariki ya 19 kugeza ku ya 21 Nyakanga 2017, u Rwanda ruzakira Inkera y’Imihigo 2017 ku rwego rwa Afurika/YouthConnekt Africa Summit, 2017.
Ku itariki ya 3 Nyakanga 2017, Urubyiruko rw’u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mukuru wo Kubohora u Rwanda byakozwe n’Ingabo zahoze ari iza RPA ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Iki gikorwa ngarukamwaka kizahuza Urubyiruko ruzava mu Gihugu hose mu rwego rwo kuzirikana uko u Rwanda rwabohowe no kwiyemeza kurinda ibyagezweho. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Rubyiruko, Dukomeze Kwibohora Twimakaza Imiyoborere Myiza.”
b)Minisitiri ushinzwe Imicungire y’Impunzi n’Ibiza yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibyabereye mu nama y’Ubufatanye ku byerekeye impunzi yagiyemo yabereye i Kampala, muri Uganda kuva ku itariki ya 22 kugeza ku ya 23 Kamena 2017.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisiteri Ishinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri