• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ibyihebe bya RNC ngo bigiye gutangira ibikorwa by’iterabwoba mu mahanga

Ibyihebe bya RNC ngo bigiye gutangira ibikorwa by’iterabwoba mu mahanga

Editorial 13 Jun 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Rushyashya yabagaragarije kenshi ko RNC ya Kayumba Nyamwasa ari umutwe w’ibyihebe, isi yose ikwiye guhagurukira kuko ari umwanzi rusange, bamwe barabikerensa, none dore ba nyirubwite bivuyemo nk’inopfu, bivugira ku mugaragaro ko bagiye kwimurira ibikorwa by’iterabwoba mu bihugu byinshi, ngo kugirango berekane “akababaro” kabo!

Kuwa kabiri tariki 11 Kamena 2024, ibigarasha Kayumba Rugema na Serge Ndayizeye, abateruzi b’ibibindi ba Kayumba Nyamwasa, bumvikanye kuri radiyo” Itahuka”, umuzindaro bamamarizaho ubugome n’ubugambanyi, bivugira ngo ” opozisiyo nyarwanda igiye kwimurira intambara mu bihugu by’amahanga, kuko aribwo ibyo bihugu bizumva akarengane k’abarwanya ubutegetsi bwa Kagame”.

Burya koko igisiga cy’urwara runini cyimena inda! Mu gihe hari benshi bibwiraga ko aba bantu ari agatsiko k’ibisahiranda gusa, byirirwa bisebanya ngo byibonere amaramuko, ubu noneho isi yose, by’umwihariko ibihugu bibacumbikiye, byiboneye ko “abashyitsi babyo” atari ingorwa, impunzi zisanzwe cyangwa “impirimbanyi za demokarasi” nk’uko biyita, ko ahubwo ari ba Oussama bin Laden b’Abanyarwanda.

N’ikimenyimenyi, Rugema na Ndayizeye bahishuye ko bagiye kwitwara nk’umutwe w’intagondwa za Hamas zibasira inyungu za Israel aho ziri hose, ngo kuko byatumye ibibazo bya Palestina bimenyekana.

Izo mburamumaro zashyize ahabona ibyo Nyamwasa n’ibindi byihebe bitekereza bucece, zivuga ko mu bugome bimirije imbere harimo no “guca imitwe intumwa z’u Rwanda mu mahanga, maze iyo mitwe ikajugunywa ku mihanda n’ahandi hantu nyabagendwa”!

Twebwe abazi RNC n’ibindi byihebe nkayo, ntacyadutungura abo bagome baramutse bagerageje gukora aya mahano, mu gihe twibuka ibisasu abambari ba Kayumba Nyamwasa bateye hirya no hino mu Rwanda hagati ya 2010 na 2013, bigahitana inzirakarengane nyinshi, izindi zikahakomerekera, ndetse abafatiwe muri ibyo bikorwa by’iterabwoba bakaba barivugiye ko ari intumwa za RNC n’umufatanyabikorwa wayo FDLR.

Ariko kuki akaga Kongo yakuye mu gucumbikira no gukorana n’abajenosideri none bakaba bagiye kuyimaraho abaturage, katabera isomo n’ibindi bihugu bicumbikiye abayoboke ba RNC, FLN, FDU/ FDLR, n’indi mitwe y’inkoramaraso?

Niba ibyo bihugu bidafashe ingamba zikarishye zo kuburizamo imigambi mibisha aba bagizi ba nabi bishyiriye ahabona, zirimo no kubirukana ku butaka bwabyo, bizabona ko uhishira umurozi ejo akakumaraho urubyaro.

2024-06-13
Editorial

IZINDI NKURU

Ubutumwa bwa  Major Cobra wahoze muri FDLR, bwatitije Col BEM Balthazar Ndengeyinka na Rugema Kayumba

Ubutumwa bwa  Major Cobra wahoze muri FDLR, bwatitije Col BEM Balthazar Ndengeyinka na Rugema Kayumba

Editorial 12 May 2019
Burundi: Inteko y’imitwe yitwaje intwaro  FDLR, RNC n’Imbonerakure mu Intara ya Cibitoki igamije guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.

Burundi: Inteko y’imitwe yitwaje intwaro FDLR, RNC n’Imbonerakure mu Intara ya Cibitoki igamije guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.

Editorial 22 Mar 2019
Ngororero: Abanyeshuri 1691 basobanuriwe uburenganzira bw’umwana

Ngororero: Abanyeshuri 1691 basobanuriwe uburenganzira bw’umwana

Editorial 01 Mar 2016
Uganda: Leta yashyizeho umusoro kuri Bibiliya na Korowani

Uganda: Leta yashyizeho umusoro kuri Bibiliya na Korowani

Editorial 16 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Frank Habineza yagizwe umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda
POLITIKI

Frank Habineza yagizwe umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda

Editorial 11 Oct 2018
Polisi y’u Rwanda n’iya Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda n’iya Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Editorial 07 Feb 2017
Intandaro  y’ibibazo n’intambara y’urudaca biri muri RNC
ITOHOZA

Intandaro y’ibibazo n’intambara y’urudaca biri muri RNC

Editorial 07 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru