Perezida Kagame yavuze ko akamaro gakomeye urwego rw’abikorera rufite mu gushyiraho umurongo ngenderwaho mu guteza imbere ikoranabuhanga mu gihugu, anibutsa ko leta ifite uruhare ntasimburwa mu gushyiraho amategeko no gusobanurira abenegihugu ikanabagezaho ibyiza byose bikomoka ku ikoranabuhanga. Yanavuze ariko ko abikorera bagomba kugira uruhare mu ishoramari no guhanga udushya mu rwego rw’ikoranabuhanga.
Ubwo yari kumwe n’abandi batanze ikiganiro cyari kiyobowe na Angel Gurria, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ubufatanye mu Iterambere ry’ Ubukungu, ikiganiro-mpaka cyavugaga ku “ Gushyiraho umurongo ngenderwaho mu guteza imbere ikoranabuhanga mu gihugu”, cyabaye mu rwego rw’Inama Mpuzamahanga y’ubukungu ibera Davos, Perezida Kagame yavuze ko Afurika yahereye ku rwego rwo hasi cyane ariko ko intego ari uko iterambere mu ikoranabuhanga ryakwihuta cyane, hashingiwe ko ibyiza turikesha biruta ibibazo rishobora gutera.
Abatanze ikiganiro bunguranye ibitekerezo by’uko ikoranabuhanga mu gihugu ryaba umusemburo wo guteza imbere inzego zinyuranye z’ubuzima bw’igihugu.
Perezida Kagame yagize ati: “ Twibanda ku bisubizo bidukemurira ibibazo. Ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera ni ingenzi mu kugeza ikoranabuhanga kubo ritarageraho kandi riracyakenewe na benshi. Aba bantu benshi ikoranabuhanga niribageraho bizabyara umusaruro. Nk’abafatanyabikorwa muri iyi ngamba, tugomba no kuganira ku buryo ibyiza by’ ikoranabuhanga byagera kuri benshi kandi ku buryo budahenda”.
Perezida Kagame yavuze ko kwinjiza ikoranabuhanga muri gahunda n’igenamigambi bya Leta y’u Rwanda byazamutse cyane aho kuva mu mwaka wa 2003 kugera muri 2016 umubare w’abagerwaho n’ikoranabuhanga wageze kuri 30%. Yavuze ko ishoramari muri uru rwego ryiyongereye kandi rizakomeza gufasha abenegihugu no mu kwiteza imbere ubwabo.
Ku birebana no guhuza urwego rw’uburezi n’iterambere mu ikoranabuhanga, Perezida Kagame yavuze ko urwego inzego zibishinzwe zigomba no kwita ku kureba ko ibikorwa mu burezi bihuye n’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo rikenewe iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.
Abandi batanze ibiganiro hamwe na Perezida Kagame barimo Herman Gref, Umuyobozi mukuru wa Banki Sberbank yo mu u Burusiya, Doris Leuthard uzatangira kuyobora Ubusuwisi muri uyu mwaka akaba anakuriye urwego rurebera ibidukikije, ubwikorezi ingufu n’itumanaho muri iki gihugu cy’Ubusuwisi hamwe na Gavin Patterson, uyobora BT, ikigo cy’ikoranabuhanga mu Bwongereza
Ikoranabuhanga no guhanga ibishya biragenda bifata intera mu bice bitandukanye by’inzego zose nko mu rwego rw’amabanki, ubuzima, ubuhinzi ubwikorezi ndetse no mu ubuhahirane.
Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye n’abikorera ari ingenzi kugira ngo ribashe kubyazwa ishoramari no guhanga udushya
Source : Office of the President -Communications Office