• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»IBYO KAYUMBA NYAMWASA YARI KUBA YARABAJIJWE MURI TWITTER SPACE IYO UMURONGO UBA UFUNGUYE KU BANTU BOSE

IBYO KAYUMBA NYAMWASA YARI KUBA YARABAJIJWE MURI TWITTER SPACE IYO UMURONGO UBA UFUNGUYE KU BANTU BOSE

Administrator 17 Nov 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI, UBUTABERA

Mu ijoro ryo kuwa gatanu w’iki cyumweru turi dusoje Kayumba Nyamwasa yagaragaye kuri Twitter Space mu kiganiro cyari kiyobowe Spokesperson wa RNC, Ignace Rusagara, yihinduye umugabo w’intangarugero uvuga demokarasi, imiyoborere myiza, n’amahoro mu karere. Mu magambo ye, yagerageje kwerekana ko ari “umunyapolitiki wakuze,” “intwari yo guharanira impinduka,” ndetse “umwe mu barwanya akarengane.”
Ariko inyuma yayo magambo abwira abatamuzi ni umugabo wahamwe n’ibyaha by’iterabwoba n’ibindi byaha binyuranye, Muri iyi nkuru turababwira Kayumba Nyamwasa uwariwe ndetse n’ibibazo nyamukuru yari kubazwa

1. Urupfu rwa Ben Rutabana

Rutabana Ben ni umwe mu bantu Kayumba yigeze kongera ko ari “umuvandimwe,” “umunyabwenge,” “umukada w’igihangange.” Ariko ubwo Rutabana yahishuraga ko hari ugutoneshwa gushingiye ku miryango muri RNC, gukoresha amafaranga ku buryo butazwi bikozwe na Kayumba Nyamwasa no gukoresha RNC mu nyungu bwite za Kayumba Nyamwasa, Rutabana yahindutse umwanzi aburirwa irengero bivugwa ko Kayumba Nyamwasa yamwohereje muri Congo akaba ariyo yamwamburiye ubuzima.
Ni iki Kayumba avuga ku rupfu cyangwa kuburirwa irengero rye?
Ni iki yakoze nk’umuyobozi ngo arenganure uwarwaniraga ishyaka rye?
Ni iki yumva kimusobanura imbere y’umuryango wa Rutabana?
Mu kiganiro kuri Twitter Space, nta n’umwe wari kubibaza kuko yabazwaga ibibaz yateguriwe bisebya Leta yu Rwanda

2. P5: Abasore yohereje gupfira mu mashyamba ya Congo.
Niba hari umugome wa mbere ni Kayumba Nyamwasa kuko yateguye ingabo arangije sintsinzwe arazihakana. Uyu mutwe yawushinze yizeye gukuraho ubutegetsi bwa Kigali ariko yabukoresheje mu nyungu ze bwite. Abenshi bahasize ubuzima nka Capt Charles Sibo wari wungirije Major Habib Mudathiru wari uyoboye ingabo agafatwa akoherezwa mu Rwanda.

3. Miliyoni 1.5 y’amadorali yanyerejwe na Kayumba Nyamwasa yari yakusanyijwe kugurira P5 intwaro

Mu rubanza rw’iterabwoba rwaregwagamo Paul Rusesabagina na Callixte Sankara na bagenzi be, babwiye Sankara yatangaje ko Kayumba Nyamwasa yakiriye amafaranga arenga miliyoni n’igice y’amadorali yo kugura intwaro maze umwana wumuhungu ayakubita umufuka agura imodoka 8 za Mercedes-Benz Actros akuraho telephone. Kugura intwaro,

4. Gukoresha RNC nk’akarima ke

Hari ibintu bitatu bikomeye byavuzwe n’abantu babaga mu buyobozi bwa RNC: 1) RNC yahindutse isambu yo mu rugo kwa Kayumba 2) Imyanya yose ikomeye iba mu muryango 3) Abagerageza kuvuga ukuri baracibwa cyangwa bakicwa.

Urugero rukomeye:

• Ben Rutabana yaburiye irengero nyuma yo kuvuga imyitwarire mibi ya Kayumba,
• Abandi nka Mukashema, Mugenzi, n’abandi batemeraga politics ya kayumba bararenganyijwe,
• Hari abata Umutwe bigendera bavuga “nta politiki nzima ihari, ni business.”
Iki kibazo gikomeye cy’itonesha nticyigeze kibazwa muri space.
Kayumba Nyamwasa yohereje Abasore mu mashyamba ya RDC bari kurwana n’inzara, malaria, n’ibindi bitero, naho Kayumba we:
o Yabaga mu mahoteli yo mu rwego rwo hejuru muri Kampala, na Pretoria
o Agakoresha amamodoka agezweho muri Pretoria,
o Akishyurwa na diaspora yo mu Burayi n’Amajyepfo ya Afurika.

Abamufashaga bakavuga bati:

“Twatangiye politiki twizeye umuyobozi, tuza gusanga ari umugabo w’ubucuruzi.”
Iki ni ikindi kibazo nticyigeze kibazwa
6: Ubucuruzi bwa Kayumba Nyamwasa mu bihugu bitandukanye

Birazwi ko:

• Kayumba afite ubushabitsi bwa transport muri Mozambique, Angola na Afurika y’Epfo,
• Afite amaduka n’isoko rinini muri Maputo,
• Afite inzu zihenze muri Pretoria no mu yindi mijyi.
Amakuru y’imbere muri RNC avuga ko:
• Ibicuruzwa byinshi byazamuwe n’amafaranga RNC yakusanyaga yitwaje intwaro zitigeze zigurwa kugurwa,
Ese ko muri Twitter Space batigeze bamubaza imvano yuwo mutungo?

Muri make mu kiganiro cya Twitter Space, Kayumba yirinze ibintu byose bimurega:
• Ntiyasobanuye ibura rya Ben Rutabana,
• Ntiyasubije ku rupfu rw’abarwanyi boherejwe muri DRC,
• Ntiyasobanuye $1.5 million z’intwaro,
• Ntiyasobanuye uko RNC yabaye akarima k’umuryango we,
• Ntiyasobanura impamvu yihishaga abanyamuryango bamubaza amafaranga,
• Ntiyigeze avuga impamvu yoherezaga urubyiruko gupfa mu mashyamba we yicaye mu mahoro ya Pretoria.

2025-11-17
Administrator

IZINDI NKURU

Rutahizamu wa Manchester City yo mu Bwongereza Sergio Kun Aguero yabwiwe ko atazagumana n’iyi kipe nyuma yaho amasezerano ye azaba arangiye mu mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021

Rutahizamu wa Manchester City yo mu Bwongereza Sergio Kun Aguero yabwiwe ko atazagumana n’iyi kipe nyuma yaho amasezerano ye azaba arangiye mu mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021

Editorial 30 Mar 2021
Ariko abategetsi b’u Burundi bita Perezida Kagame “umwanzi “, bajya bibuka ko biteranya n’amateka?

Ariko abategetsi b’u Burundi bita Perezida Kagame “umwanzi “, bajya bibuka ko biteranya n’amateka?

Editorial 15 Jan 2024
Impamvu Amashyaka atanu atavuga rumwe n’ubutegetsi yibumbiye mu ihuriro bise P5 yatinyutse kwandikira Perezida Kagame, asaba imishyikirano.

Impamvu Amashyaka atanu atavuga rumwe n’ubutegetsi yibumbiye mu ihuriro bise P5 yatinyutse kwandikira Perezida Kagame, asaba imishyikirano.

Editorial 20 Nov 2018
Abamotari bafatanye urumogi mugenzi wabo

Abamotari bafatanye urumogi mugenzi wabo

Editorial 26 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Volkswagen izajya iteranyiriza mu Rwanda imodoka 1000 ku mwaka
Mu Rwanda

Volkswagen izajya iteranyiriza mu Rwanda imodoka 1000 ku mwaka

Editorial 05 Sep 2017
Perezida Kagame yibereye mu Rugwiro, Interahamwe n’Ibigarasha birikirigita bigaseka
Amakuru

Perezida Kagame yibereye mu Rugwiro, Interahamwe n’Ibigarasha birikirigita bigaseka

Editorial 28 Jun 2025
RD-Congo : Urupfu rwa Semahurungure wakoreraga Kayumba Nyamwasa rutumye Colonel wa FARDC atoroka
INKURU NYAMUKURU

RD-Congo : Urupfu rwa Semahurungure wakoreraga Kayumba Nyamwasa rutumye Colonel wa FARDC atoroka

Editorial 09 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru