Abiyita”opozisiyo”cyangwa“abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda”, bakomeje kugaragaza ko nta murongo wa politiki uhamye bagira, ko ibyo bagamije ari ukwishakira amaramuko gusa, babeshya injiji zibaha amafaranga ngo ni “impirimbanyi za demukarasi”. Urugero muri nyinshi cyane zimaze kwigaragaza, ni urwa Padiri Thomas Nahimana washinze ikiryabarezi ngo ni”guverinoma yo mu buhungiro”, kandi ari uburyo bwo kwisarurira imfashanyo ngo agiye guhirika ubutegetsi bw’uRwanda.
Baca umugani ngo”nyakibi ntirara bushyitsi”, bashaka kuvuga ko ikinyoma kidatinda gutahurwa. Ni nako byagendekeye Thomas Nahimana, kuko abo yacuritse ubwonko ngo abagize ba “minisitiri”, batatinze kubona ko bakoreshwa n’umutekamutwe kabuhariwe, umuswa kabombo muri politiki. Umwe mu baciye ukubiri na Thomas Nahimana, ni Jean-Paul Ntagara ngo wari”minisitiri w’intebe” w’iyo ngirwa guverinoma. Ubu Ntagara ntacana uwaka na Nahimana, aho umwe aciye undi ahacisha umuriro. Ibitutsi ni byose ku mbuga nkoranyambaga, kwandagaza uwahoze ari”minisitiri w’intebe”we, Nahimana akabiyuza mu kanwa k’inkotsa yitwa Félicitée Mwemayire, wirirwa akorongera kuri wa murongo wabo wa youtube bise”isi n’Ijuru”.
Amakuru dukesha abakurikiranira hafi ibyo kwa Thomas Nahimana n’ingaruzwamuheto ze, aravuga ko Nahimana na Ntagara bapfuye kunanirwa kugabana ibisabano, ndetse biza kuvukamo n’ivangura rishingiye ku moko, doreko abambari ba Nahimana bashinja Ntagara kuba ‘intagondwa y’Umututsi”. Ibi by’ubwoko byaje ubwo Thomas Nahimana yacaga inyuma abo babana muri uwo mwanda, akarya amafaranga y’umuryango wa Yuvenali Habyarimana, ndetse agategeka ko bazajya bunamira Habyarimana tariki 06 Mata buri mwaka.
Jean Paul Ntagara yarabyanze, kuko we yifuzaga ko bazajya bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuva tariki 07 Mata buri mwaka. Ibigega bya baringa Thomas Nahimana yagiye ashinga nabyo byakuruye kurebana ay’ingwe. Ababikurikiranye muribuka ashyiraho”pasiporo” ngo izajya ifasha abayitunze gutembera isi yose nta nkomyi. Ibigarasha n’abajenosideri bamuhundagajeho ibifaranga ngo baragura urwandiko rw’inzira, umwana w’ijanja arabitapfuna, abandi nabo baririmba urwo babonye. Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko. Ubundi se bumvaga Nahimana atanga pasiporo nka nde? Bidaciye kabiri Thomas Nahimana yashinze icyo yise”IGISHURA”, ngo kikaba ikigega gikusanya inkunga yo kubaka igisirikari kizatera u Rwanda.
Imicungire y’icyo “Gishura” yari ishinzwe Jean-Paul Ntagara, maze nawe yibutse ubuhemu Nahimana yagiye abakorera, utwo dufaranga Ntagara nawe adushyira ku ryinyo.Inkuru rero yaje kubona kibara, ubwo yagwaga mu gutwi kwa ya nkunguzi Sylvia Mukankiko, maze si ukubataranga yiva inyuma.
Mukankiko yemeza ko umuntu wakorana na Nahimana amezi atanu ari utagira ubwenge. Mukankiko yita Padiri Nahimana imbwa y’umujura, umutekamutwe, umutindi, n’andi magambo yandagaza”Perezida wa guverinoma yo mu buhungiro”. Twibutsa ko uyu Mukankiko nawe yahoze muri iyo “guverinoma”. Ubu Thomas Nahimana asigaranye muri “guverinoma“ n’ injijite nkeya, zirimo ihabara ye” Nadine Claire Kansiinge, abeshya ngo azamugira Perezida w’uRwanda. Uyu Kansiinge ngo ni nawe uhagarariye Ingabire Umuhoza Victoire (IVU)muri iyo “guverinoma” ya baringa.Ngabo rero abavuga ko bazahirika ubuyobozi bwa FPR, wabareba ukibaza uko umuntu udashobora kwiyobora yayobora abandi. Udashinga se arabyina?
Ngiyo imfube Thomas warumbiye Imana n’abantu. Habababaje gusa abamujya inyuma, akabonka imitsi, utwakabatunze mu buhungiro bakatujugunya mu gifu cye, bo bicira isazi mu jisho.
Nyamwangakumva ntiyanze no kubona!