Icyamamare mu mibyinire Sommizi Mhlongo yatangaje abaturage ubwo yavugaga ko yagiye kwibagisha kugirango ashobore kugira inda ibyara.
Uku kwibagisha bikaba bivugwa ko kwakorewe mu gihugu cya Berezili mu mpera z’Ukwezi kwa Mutarama 2016.
Amakuru aturuka ku byegera by’iki kirangirire Somizi, avuga ko kuri ubu, akanyamuneza ari kose, kuko ubu yitegura kugira umwana.
“Ngo ahora yumva utugeri tw’umwana mu nda, cyangwa se icyimenyetso, nubwo hakiri kare”, nkuko bitangazwa n’incuti ye.
Somizi iteka avuga ko uku kwibagisha, byatwaye akayabo kangana n’amarandi (impiya zikoreshwa muri Afurika Y’Epfo) angana na miliyoni imwe n’igice, ubu akaba ariwe mu gabo wa mbere ku Mugabane w’Afurika utwise.
“Biragoye,” nkuko yabyivugiye, “Ugomba gukurikiza amabwiriza akaze cyane mu gihe cy’igera ku myaka ibiri, bityo iyo umaze kubona uguha inda ibyara muhuje amaraso, bagushyira inda ibyara mu mubiri wawe”.
Ubu buryo ubusanzwe bukoreshwa bushaka ko igi ryamaze gufatana n’intanga rishyirwa mu nda ibyara y’umugore utwitira undi bizwi mu rurimi rw’icyongereza nka ‘‘surrogate mother,’’ aho kuba umugabo, aho bariya bagore baba basamiye abandi aribo babyara.
Muri 2008, Thomas Beatie niwe mugabo wa mbere ku isi wasamye, byerekana ko n’abagira ibitsina bibiri ( Ikinyabibiri ) bafite igitsina cy’umugabo ni cy’umugore nabo bashobora kwibaruka.
Sommizi Mhlongo
Ariko ku ruhande rwa Somizi, biratandukanye, kuko atigeze avuka ari ikanyabibiri (hermaphrodite). Nubwo amafaranga yatanzwe kuri iki gikorwa ari akayabo, ntibyashimishije benshi. Ikindi kandi nuko se w’umwana Somizi atwite atazwi, ariko bamwe bakaba bavuga ko se ashobora kuba ari Lundi Tyamara. Nkuko bitangazwa n’Ikinyamakuru Live Monitor.