Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania Naseeb Abdul Juma[Diamond Platnumz] aherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda aza guhishura ukuntu akunda byimazeyo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Uyu muhanzi yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuwa gatanu tariki 19 Mutarama 2018, yari aje mu bikorwa bitandukanye birimo kumenyekanisha ibikorwa bye by’ubucuruzi ndetse no kurambagiza inzu azajya aruhukiramo mu gihe aje mu Rwanda.
Ku ikubitiro akigera mu Rwanda yabanje kujya gusura ikigo kirererwamo abana bafite ubumuga bwo kutabona cya Jordan Foundation.
Yahavuye akora ikiganiro n’itangazamakuru ndetse kuwa gatandatu asura isoko rya Nyarugenge n’abafana be baherereye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.
Ku cyumweru yasangiye n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda baganira ku cyakomeza gusunika muzika y’akarere dutuyemo k’Afurika y’i Burasirazuba.
Mu kiganiro uyu muhanzi Diamond Platnumz yagiranye n’itangazamakuru cyamaze igihe kigera ku isaha yaje guhishura ko ashimira Perezida Paul Kagame ndetse anahishura ko ari mu bakuru b’ibihugu bafite byinshi bakwigirwaho.
Bwa mbere yabanje kuvuga ukuntu mu Rwanda hari isuku idasanzwe yanabaye imwe mu ntandaro zatumye yifuza kugira urugo mu Rwanda ndetse akahagira n’ibikorwa by’ubucuruzi birimo studio, Radiyo na televiziyo, akahacururiza ubunyobwa bwe bwita Diamond karanga n’umubavu witwa Chibu Parfum.
Diamond yavuze ko ikindi kintu cyatumye yishimira byimazeyo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ari uburyo hashyizweho ubwisungane mu kwivuza butuma na wa muturage udafite kirengera abasha kwivuza ntihagire abanyarwanda bicwa n’indwara kubera ikibazo cyo kubura uko bivuza.
Yagize ati ”Ndashimira byimazeyo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku kuba harashyizweho uburyo bw’ubwisungane mu kwivuza kuko hari bamwe mu baturage baba badafite ubushobozi bwo kwivuza ariko mu Rwanda ho siko bimeze kubera iyi gahunda.”
Ibi Diamond yabivuze akomoza ku bana 21 bafite ubumuga bwo kutabona bo mu kigo cya Jordan Fundation yemereye guha ubufasha mu gihe cy’umwaka kubera ko uburwayi bafite butavurizwa ku bwisungane kandi bakaba bakenera akayabo ngo ubuzima bwabo bubashe gukurikiranwa buri kwezi.
Iki kigo cyarererwagamo abana 23 bafite ubumuga bwo kutabona, ariko babiri muri bo baje gusubizwa mu miryango yabo nyuma y’aho bavujwe bagakira. Ibitunga abana bakibamo ndetse n’ibindi nkenerwa biva mu mitsi ya Vanessa Bahati washigishinze ndetse n’umugabo we.
Gifite abakozi bane bahoraho kandi bahembwa ndetse n’umuzamu. Kirererwamo abana baturutse mu Ntara zitandukanye mu miryango itifashije.
Cyashinzwe nyuma y’aho Vanessa yabyaye umwana we wa gatatu witwa Jordan Hakiza, akavuka atabona ndetse bakanamuvuza mu Rwanda, Ubuhinde, Ububiligi no muri Amerika bikanga. Uyu mwana ubu afite imyaka itatu.