• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Icyegeranyo cy’itsinda ry’impuguke za Loni kirashinja igisirikari cya Kongo kwica, gusahura abaturage no gusambanya abagore ku ngufu. Nta ruhare rw’u Rwanda mu bibera muri Kongo rwagaragajwe.

Icyegeranyo cy’itsinda ry’impuguke za Loni kirashinja igisirikari cya Kongo kwica, gusahura abaturage no gusambanya abagore ku ngufu. Nta ruhare rw’u Rwanda mu bibera muri Kongo rwagaragajwe.

Editorial 25 Jun 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ni icyegeranyo Rushyashya yashoboye kubonera kopi, cyamaze gushyikirizwa akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi, gishyirwaho umukono n’impuguke 6 zigize itsinda ryakoze iperereza, zirimo Madamu Virginie MONCHY wari umuhuzabikorwa waryo.

Ni icyegeranyo cyibanze cyane cyane ku mezi asaga 11 hagiyeho iteka rya Perezida Félix Tshisekedi, rishyiraho “ibihe bidasanzwe”(état de siège) mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru, iy’Amajyaruguru na Ituri, mu burasirazuba bwa bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Umuzingo w’impapuro 301 uragaruka ku mutekano mucye muri Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Ituri, watewe n’ingabo za Kongo, FARDC, ubwazo, n’imitwe yitwaje intwaro, irimo FDLR-FOCA, ADF, CODECO, Mai-Mai/Nyatura, Mai-Mai/Yakutumba, n’indi myinshi itabarika.

Nubwo hashyizweho amategeko yo mu “bihe bidasanzwe” ngo yari agamije kugarura umutekano mu ntara z’uburasirazuba bwa Kongo, iki cyegeranyo gisobanura neza uburyo ingabo za FARDC zishe abaturage benshi zibaroshyeho ibisasu bya rutura, cyane cyane ubwo intambaza zirwana n’umutwe wa M23 yuburaga, kuva mu mpera z’umwaka wa 2021, n’ubu ikaba ica ibintu.

FARDC kandi ngo yasambanyije abagore ku ngufu nko muri Teritwari ya DJUGU, inasahura imitungo y’abaturage. Abasirikari bakuru benshi, nka Col Charles Muhinda santos, umuyobozi wa batayo ya 13011 na 13012, bagurishije intwaro n’amabuye y’agaciro mu mitwe y’iterabwoba, nyamara FARDC yagombye kuba irwanya. Amatariki yakoreweho ubu bugizi bwa nabi, amazina y’ababugizemo uruhare, aho bwabereye n’ababukorewe, biragaragara cyane cyane ku mpapuro za 28, 30, 31, 32 na 33 z’iki cyegeranyo.

Abandi bagarutsweho muri iki cyegeranyo ni abajenosideri bo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, aho byagaragajwe ko mu myaka ya mbere ya 2020 uyu mutwe wari warashegeshwe n’ibitero bya FARDC, nyamara kuva muw’2021 ukaba wariyuburuye. Ngo wongeye kubona intwaro, ndetse ukaba ukomeje kwinjiza abarwanyi bava mu bihugu byo muri aka karere. Itsinda ry’impuguke za Loni zirerekana uburyo muri FDLR bakomeje kwisuganya, babifashijwemo n’ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, n’inkunga bahabwa n’igisirikari cya Kongo. Magingo aya Gaston Iyamuremye wiyise Victor Byiringiro alias Rumuli niwe Perezida wa FDLR-FOCA, kandi nyamara yarafatiwe ibihano ku rwego mpuzamahanga. Yasimbuye kuri uwo mwanya Ignace Murwanashyaka wapfiriye mu Budage muw’2019.

Ntawunguka Pacifique bita “Omega” niwe wasimbuye ku buyobozi bwa gisirikari Sylvèstre Mdacumura wishwe. Ntawunguka, nawe wafatiwe ibihano, ubu yungirijwe na Jean-Baptiste Gakwerere bita “Julius Mkobo”, “Sobo Stany” cyangwa “Kolomboka”, umwicanyi kabuhariwe.

Ikindi cyatunzwe agatoki ni ingabo za Uganda n’iz’uBurundi zinjiye ku butaka bwa Kongo akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi kakaza kubimenyeshwa zaratangiye kurwanira yo.Ibi rero ngo ni amakosa akomeye, kuko ubundi ingabo z’igihugu runaka zigomba kubimenyesha ako kanama mbere yo kwinjira mu kindi gihugu, kabone n’iyo ibyo bihugu byombi byaba bifitanye amasezerano mu bya gisirikari.

Muri iki cyegeranyo nta hantu na hamwe bavuga uruhare rw’uRwanda mu bibazo by’umutekano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, mu gihe nyamara ubutegetsi bwa Kongo budasiba kuvuza induru bubesha ko uRwanda ari rwo ruri inyuma y’ibitero bya M23. Aha twibutse ko n’ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, ziherutse kuvuga ko nta kimenyetso na kimwe gishimangira ibirego by’icyo gihugu. Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba yateraniye i Nairobi muri Kenya kuwa mbere ushize, nayo ntiyagaragaje ngo inamagane uruhare rw’uRwanda mu ntambara FADRC irwana na M23.

Mu myanzuro y’iki cyegeranyo, itsinda ry’impuguke za Loni zisoza zisaba Leta ya Kongo gushyira mu bikorwa amasezerano anyuranye agamije kugarura amahoro muri icyo gihugu, harimo n’aya Nairobi, iyo Leta yagiranye n’umutwe wa M23. Ubutegetsi bwa Kongo kandi burasabwa kuvugurura igisirikari cy’icyo gihugu, FARDC, kigahabwa ubumenyi, disipuline n’ibikoresho byagifasha gukora kinyamwuga. Ibihugu byo muri aka karere byongeye gusabwa kugira uruhare mu kugarura amahoro muri Kongo no mu karere muri rusange, bikagenzura ko nta bantu babivamo bajya mu mitwe y’itwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa Kongo.

2022-06-25
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Haribazwa niba abagize ihuriro CNARED bahunze bagiye gutaha

Burundi: Haribazwa niba abagize ihuriro CNARED bahunze bagiye gutaha

Editorial 08 Oct 2019
PDC yavuye mu bufatanye na FPR-Inkotanyi mu matora y’Abadepite hinjiramo PSP na UDPR

PDC yavuye mu bufatanye na FPR-Inkotanyi mu matora y’Abadepite hinjiramo PSP na UDPR

Editorial 09 Jul 2018
Police FC ibifashijwemo na Usengimana yatsinze Muhanga FC

Police FC ibifashijwemo na Usengimana yatsinze Muhanga FC

Editorial 12 May 2016
Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Editorial 04 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame yanenze  uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo berekezaga mu Mwiherero
Mu Rwanda

Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo berekezaga mu Mwiherero

Editorial 01 Mar 2017
Obama ahamya yuko Trump atamusimbura ku butegetsi
Mu Mahanga

Obama ahamya yuko Trump atamusimbura ku butegetsi

Editorial 10 May 2016
Caporal Rucyahintare Cyprien ngo wafatiwe i Burundi ntabaho muri RDF – Brig Gen.  Nzabamwita
Mu Rwanda

Caporal Rucyahintare Cyprien ngo wafatiwe i Burundi ntabaho muri RDF – Brig Gen. Nzabamwita

Editorial 16 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru