• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Icyihebe Salman Rehman Khan cyumvaga Ingabire Victoire yidegembya kikibeshya ko mu Rwanda tworora ibyihebe

Icyihebe Salman Rehman Khan cyumvaga Ingabire Victoire yidegembya kikibeshya ko mu Rwanda tworora ibyihebe

Editorial 29 Nov 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Mu gitondo cyo kuwa 27/11/2024, inzego z’umutekano n’iz’ubutabera z’u Rwanda zashyikirije iz’Ubuhinde uwitwa Salman Rehman Khan ngo ajye kuryozwa ibyaha by’iterabwoba akurikiranyweho mu gihugu cye.

Salman Rehman Khan rero yari yibeshye ku Rwanda, kuko yibwiraga ko atorotse ubutabera, cyane ko yumvaga ibindi byihebe nka Ingabire Victoire byidegembya, kandi atarabirushije gukemukira igihugu cyabo.

Buri gihugu kigira ibyihebe byacyo Ubu Ubuhinde bufite Salman Rehman Khan wabwo u Rwanda rukagira Ingabire na Rusesabagina ba rwo

Salman Khan kandi agomba kuba yarumvise ko icyihebe Paul Rusesabagina n’abafatanyacyaha bacyo bagiriwe imbabazi, nyuma y’ubwicanyi n’ibindi bikorwa by’iterabwoba byabahamye.

Kwari ukwibeshya ariko, kuko u Rwanda atari paradizo y’abanyabyaha, ko ahubwo ibyemezo byarwo bishingira ku ngingo nyinshi, zirimo no kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Ikindi, n’abo yumva bahawe imbabazi, ntibibaha uburenganzira bwo gusubira mu byaha, kuko abazakomeza kubyivurugutamo, nk’uko bimeze kuri Ingabire na Victoire, bishobora kuzababera bibi kurusha na mbere. Ni ibyo Perezida wa Repubulika yise” kongeramo uruviri”.

Urugero rwa Salman Khan rero rwagombye guha ubutumwa ibyihebe nka Ingabire Victoire, Paul Rusesabagina, n’abandi bibwira ko ngo isi izavuza induru umunsi bongeye kuryozwa ibyaha by’iterabwoba banze kuzibukira. Erega na ba Salman Khan ntibabuze ababashyigikiye, batera inkunga n’ibikorwa byabo by’iterabwoba, ndetse banabizezaga ko ntawe uzatinyuka kubafata. Nyamara iyo bageze aho umwana arira nyina ntiyumve, barirwariza!

Ibimenyetso simusiga, Rushyashya yanabagejejeho kenshi, byerekana ko Ingabire Victoire agikorana n’imitwe y’iterabwoba nka FDLR , doreko we n’abandi bagizi ba nabi babana muri FDU-INKINGI, buri kwezi bakusanya, ku mugaragaro, icyo bise” impamba”, ni ukuvuga amafaranga afasha Ingabire na FDLR mu migambi y’iterabwoba.

Ingabire Victoire kandi yumvikana kenshi avuga ko ashyigikiye Abakongomani bagize umutwe wa”Wazalendo”, uyu ukaba ari umufatanyabikorwa wa Leta ya Kongo na FDLR muri jenoside ikorerwa Abatutsi n’Abahema bo mu burasirazuba bwa Kongo.

Paul Rusesabagina nawe ntiyaretse ubugambanyi no gukorana n’ibyihebe, nyamara ubwo yasabaga imbabazi Perezida Kagame, yavugaga ko aciye ukubiri burundu n’imitwe y’iterabwoba. Ibiganiro atanga ku maradiyo no mu biganiro atumirwamo n’abagome nka we, ntatinya kuvuga ko azarinda arunduka akirwanya “Leta y’abavantara”. Umutwe we wa FLN uracyafite ibirindiro muri Kongo no mu Burundi.

Nk’uko byasobanuwe kenshi, u Rwanda rufite uko rwishakamo ibisubizo bijyanye n’amateka yarwo, rukavuguta umuti kenshi unasharira cyane, mu bihugu byinshi utanashoboka cyangwa wagorana kunywa, kabone n’ubwo waba uvura.

Ni muri urwo rwego hajya hagaragara kwihanganira abanyabyaha, kugirango bahabwe andi mahirwe yo kubaka uRwanda rushya.

Ibi bitangaza benshi, ndetse abahawe ayo mahirwe hakaba ubwo bayafata nk’uburenganzira cyangwa ubuhangange basumbya Leta. Nyamara uku ni ukwishuka, kuko uko guhumiriza no kwihangana bitavuze ko bitagira umupaka.

Uko inzego z’umutekano n’iz’ubutabera z’uRwanda zumvise ubusabe bw’Ubuhinde, maze Salman Rehman Khan agasubizwa iwabo ngo akurikiranweho ibyo aregwa, ni nako zizumva ubusabe bw’Abanyarwanda bifuza ko ibyihebe, cyane cyane nka Ingabire Victoire uri mu Rwanda, bishyirwa aho byagombye kuba biri, aho gukomeza kwishuka ko biri hejuru y’amategeko.

Twibuke ko Salman Rehman Khan “akekwaho” ibyaha by’iterabwoba, mu gihe ingabire Victoire n’ibindi byihebe, bo byamaze kubahama.

Umufaransa wari urambiwe agasomborotso yaravuze ngo” trop c’est trop”, Umwongereza we ati” enough is enough”!

2024-11-29
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda n’Umubiligi Filip Reyntjens basabaga u Bubiligi guhagarika inkunga butera u Rwanda, basebye ubwo ibihugu byombi byasinyanaga amasezerano y’ubufatanye

Uganda n’Umubiligi Filip Reyntjens basabaga u Bubiligi guhagarika inkunga butera u Rwanda, basebye ubwo ibihugu byombi byasinyanaga amasezerano y’ubufatanye

Editorial 14 Aug 2021
Team Rwanda yatwaye umudali w’umwanya wa kabiri muri shampiyona ya Afurika 2021.

Team Rwanda yatwaye umudali w’umwanya wa kabiri muri shampiyona ya Afurika 2021.

Editorial 02 Mar 2021
Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

Editorial 09 Aug 2017
Uwububa abonwa n’uhagaze : Isano iri hagati ya Kayumba Nyamwasa na Kampala

Uwububa abonwa n’uhagaze : Isano iri hagati ya Kayumba Nyamwasa na Kampala

Editorial 01 Oct 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru