• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Icy’ingenzi si imyaka 14 y’igifungo yahawe umujenosideri Claude Muhayimana, igikuru ni ubutumwa bukomeje guhabwa abajenosideri bibwira ko bacitse ubutabera

Icy’ingenzi si imyaka 14 y’igifungo yahawe umujenosideri Claude Muhayimana, igikuru ni ubutumwa bukomeje guhabwa abajenosideri bibwira ko bacitse ubutabera

Editorial 18 Dec 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Umujenosideri Claude Muhayimana, kuri uyu wa kane tariki 16 Ukuboza 2021, yaraye ijoro rye rya mbere muri gereza y’i Paris mu Bufaransa, ubwo yari amaze gukatirwa igifungo cy’imyaka 14 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Claude Muhayimana ni Umunyarwanda ufite n’ubwenegihugu bw’Ubufaransa, akaba yari atuye ahitwa Rouen, hanavugwa abandi bajenosideri benshi. Urubanza rwe rwatangiye i Paris tariki 22 Ugushyingo uyu mwaka, ruburanishwa n’inteko y’abaturage bunganirwa n’impuguke mu mategeko. Humviswe abatangabuhamya 50, barimo n’umugore wa Claude Muhayimana, wabwiye abacamanza ko yiboneye ubwe umugabo we yica Abatutsi. Mu bamushinje kandi harimo n’abakoranye ibyaha na Claude Muhayimana, babyemeye bakanabisabira imbabazi.

Mu mwanzuro w’urukiko, abacamaza bahamije Claude Muhayimana kuba icyitso mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, dore ko ibimenyetso na nyir’ubwite atashoboye guhakana byerekanye ko yakoresheje imodoka ya Hotel Guest House yatwaraga, akajyana abicanyi mu bitero byaguyemo Abatutsi batabarika mu mujyi wa Kibuye no mu nkengero zawo. Ubushinjacyaha bwo bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 15.

Abasesenguzi baganiriye na Rushyashya umwanzuro w’urukiko ukijya ahagaragra, basanga imyaka 14 y’igifungo ari mike ugereranyije n’uburemere bw’ibyaha byahamye Claude Muhayimana. Icyakora bavuga ko icy’ingenzi atari umubare w’imyaka azafungwa, ko ahubwo igikuru ari ubutumwa urubanza rwe rwahaye abajenosideri, bibwiraga ko bazidegembya ubuziraherezo.

Abo basesenguzi kandi batubwiye ko kuba uru ari urubanza rwa gatatu rubereye mu Bufaransa, ari ikigaragaza ko amahanga agenda amenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bikazafasha kurwanya abayipfobya n’abayihakana.

Uru rubanza rwa Claude Muhayimana rwasabye imyaka n’imbaraga nyinshi kugirango rube, dore ko mu mwaka wa 2014 yigeze gufatwa afungwa umwaka umwe gusa, aza kurekurwa ku mpamvu zitasobanutse. Kuba nyuma y’imyaka 27 undi mujenosideri akatiwe rero, biributsa abantu nka Agatha Kanziga, Gen Aloys Ntiwiragabo, Col Laurent Serubuga n’abandi baba mu Bufaransa, ko nabo bazashyira bakagezwa mu butabera.

Urubanza rwa ruharwa Laurent Bucyibaruta, wari Perefe w’iyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, rwo ruteganyijwe muri Gicurasi 2022, narwo rukazabera i Paris mu Bufaransa.

2021-12-18
Editorial

IZINDI NKURU

FERWAFA yareze Uganda muri CAF

FERWAFA yareze Uganda muri CAF

Editorial 27 Apr 2016
Burundi: Noneho muri CNDD-FDD hashyizweho icyumba cyo gutoteza abatavuga rumwe na Perezida Nkurunziza

Burundi: Noneho muri CNDD-FDD hashyizweho icyumba cyo gutoteza abatavuga rumwe na Perezida Nkurunziza

Editorial 23 Nov 2017
Kurekura inyeshyamba za RNC kwa Uganda ni ikimenyetso gikomeye ku Rwanda

Kurekura inyeshyamba za RNC kwa Uganda ni ikimenyetso gikomeye ku Rwanda

Editorial 02 Jul 2018
Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire

Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire

Administrator 15 Jan 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rusesabagina yivanye mu rubanza ariko ntazivana mu kimwaro, Abishake cyangwa abihakane urubanza rwe ruzaba!
Amakuru

Rusesabagina yivanye mu rubanza ariko ntazivana mu kimwaro, Abishake cyangwa abihakane urubanza rwe ruzaba!

Editorial 15 Mar 2021
Gishari : Abapolisi bato barenga 950 basoje amasomo
Mu Mahanga

Gishari : Abapolisi bato barenga 950 basoje amasomo

Editorial 01 Jun 2016
Minisiteri y’Ubuzima yashikirijwe ibitaro bya Polisi bya Kacyiru
Mu Mahanga

Minisiteri y’Ubuzima yashikirijwe ibitaro bya Polisi bya Kacyiru

Editorial 27 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru