• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Icyizere cya Museveni cyashegeshwe n’Abanyarwanda, ibyahishuwe na William Pike mu gitabo cye- Museveni arakekwa amababa mu rupfu rwa Fred Rwigema 

Icyizere cya Museveni cyashegeshwe n’Abanyarwanda, ibyahishuwe na William Pike mu gitabo cye- Museveni arakekwa amababa mu rupfu rwa Fred Rwigema 

Editorial 06 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Uwanditse iki gitabo, yigeze kuyobora ikinyamakuru cya Leta mu gihe cy’imyaka makumyabiri, akaba yari azi Museveni, mbere yuko ajya ku butegetsi muri 1986.

William Pikes, wahoze ari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cya Leta The New Vision, yanditse igitabo kigaragaza ukwijandika gukabije kwa Perezida Yoweri Museveni  mu kubangamira ubuyobozi bw’uRwanda.

Ibi yanditse bikaba bishobora no gutanga ibisobanuro by’impamvu zishimuta za hato na hato, ifunga ridakurikije amategeko, iyicarubozo, n’iyirukana ry’Abanyarwanda rikorwa n’ubutegetsi bwa Uganda, no kuba Kampala ikomeje umugambi wayo wo gushyigikira  abarwanya guverinoma y’uRwanda.

Icyo gitabo, Abarwanyi: Igitabo cyerecyeranye n’intamabara n’itangazamakuru muri Uganda, kibanda ku butegetsi bwa Museveni mu gihe cy’imyaka 30 muri icyo gihugu cy’ikinyamuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bwa Afurika.

Pike, wigeze kuyobora ikinyamakuru the New Vision mu gihe cy’imyaka 20, yari azi Museveni mbere yuko ayobora Uganda muri 1986.

Uyu Mwanditsi Mukuru wakoze igihe cyirekire yakoranye bya hafi na Perezida wa Uganda n’ibindi bikomerezwa haba mu rwego rwa gisirikare no mu zidi nzego za Leta, akaba yakundaga guhura na Museveni kenshi.

Muri icyo gitabo, uyu mwongereza akenshi avuga uko yajyaga agirana ibiganiro na Museveni, nuko yari afite uburenganzira bwo kuvugana na Perezida igihe cyose yaba abyifuje.

Nkuko Pike abivuga, ngo ibi byose byatangiye ubwo ba ofisiye babanyarwanda bari barafashije Museveni guhirika Obote ku butegetsi bacuraga umugambi wo gutaha iwabo mu Rwanda.

“Biratangaje kubona we Fred Rwigyema akora ibintu nk’ibi atabanje kutubwira, ariko nkuko mushobora kuba mubizi, aba Banyarwanda bafite ikibazo cy’ingutu cyo gushaka gusubira iwabo mu gihugu cyabo,” amagambo ya Pike asubira mu byo Museveni yavuze, mu kiganiro bagiranye ubwo Pike yari agikora muri The New Vision.

Ubwo nibwo Pike yamubazaga niba kuba RPA yari yateye atabizi, byari ingaruka z’ubumenyi buke ku ruhande rw’ingabo za Museveni mu bijyanye n’ubutasi, cyangwa se niba ari uko NRA (ingabo za Museveni zicyo gihe), zitigeze zita ku cyibazo cy’Abanyarwanda bari mu gisirikare cya Uganda.

“Ibi byaradutangaje. Tumaze iminsi tubona za raporo zikomoka mu butasi tukazisangiza ubutegetsi bwo mu Rwanda,  (Leta ya Juvenal Habyarimana , ariko izo raporo zabaga zitaremezwa neza,” Museveni.

“Twabonye amakuru avuga ko abantu barimo guta igisirikare, ariko icyadutangaje ni intera y’ukuntu barimo gutoroka igisirikare.”

“Hari A na B ariko we (Rwigema) yambwiye gusa ibyerecyeranye na A. Kandi mbanaramufashije,” akaba ariyo magambo yabwiye Pike. Rwigyema umwe mu Banyarwanda bari bafite  ipeti ryo hejuru bafashije Museveni kujya ku butegetsi muri 1986, akaba yarapfuye mu minsi ya mbere y’urugamba rwo kwibohora, rwari rwaratangijwe ku wa 1 Ukwakira 1990.

Rwigema waje gusimburwa na Paul Kagame ubu Perezida w’uRwanda, wagarutse avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari mu mahugurwa ya Gisirikare, mu rwego rwo kwifatanya n’abandi mu rugamba rwo kubohora uRwanda.

Ibyanditswe muri icyo gitabo bikaba bigaragazako Museveni wenda atishimiye ko impunzi z’Abanyarwanda zitahuka , ari nako yivuga imyato  kuba ikingi ya mwamba mu rugamba rwo kubohora uRwanda, ari narwo rwaje guhagarika Jenoside yakorwe Abatutsi muri 1994.

“Museveni akaba yaravuze ko yari gushyigikira ubwumvikane hagati ya Habyarimana n’impunzi.Ko atari gushyigikira yaba RPF cyangwa se guverinoma ya Habyarimana. Guverinoma y’uRwanda yari inyagitugu, kandi nanone abari ingabo za RPA bari banze icyizere kimwe kiraza amasinde cya Museveni,” nkuko Pike yanditse mu gitabo cye cy’amapaji 294.

Akongeraho ko bitatunguranye kuri Museveni, mu rwego rwo guhungabanya ikizere cye, kuko nibwo yari akimara gutorerwa kuyobora umuryango wa OAU, ubu wahinduriwe izina ukaba witwa AU, Bityo rero kuba uRwanda rwaratewe byamuhaye isura mbi.

“Byari bikwiye ko Kenya na Zaire yicyo gihe bavuga ko Uganda yari ifite gahunda yo kwigarurira ubutaka muri Afurika y’Iburasirazuba. Kuba rero harabaye igitero, byagaragaje isura mbi mu mibanire n’ibindi bihugu.

Nkuko Pike abivuga, Museveni yababajwe n’igitero cyangije isura ye nk’umuyobozi w’umunyacyubahiro, bityo igitero gituma ikizere yari yifitiye gicubangana, nuko gisiga yumva ko yagambaniwe

Ibi byahishuwe na Pike wenda byasobanura impamvu Guverinoma ya Museveni yafashe umwanzuro wo kwibasira ubuyobozi bw’uRwanda. Kandi ko nkuko uyu musesenguzi abivuga, ngo kuba Museveni yarananiwe gutegeka uRwanda nk’igihugu cya Ndiyobwana mu myaka 25 ishize, bigaragaza ko ibintu byarushijeho guhumira ku mirari.

Undi mu sesenguzi wa vuganye na Rushyashya ati birashoboka ko Museveni yaba yaragambaniye Gen. Rwigyema Fred akaraswa n’inzirabwo za Habyarimana , yanga gutakaza ikizere n’ ishema cyane ko  Museveni yarababajwe n’igitero cyangije isura ye nk’umuyobozi w’umunyacyubahiro wifuza ga kuyobora umuryango wa OAU.

Fred Rwigema uzwi ku mazina yo mu buto bwe nka Emmanuel Gisa yavukiye mu Rwanda kuwa 10 Mata 1957, atabaruka kuwa 02 Ukwakira 1990. Urupfu rwe rwabaye amayobera ku batari bake bakomeje kuruvuga kwinshi, abandi ntibahurize ku waba yaramuhitanye.

Mu isesengura ryakozwe n’ikinyamakuru « The Independent », kivuga ko buri gihugu kigira umuco wacyo, mu Rwanda hakabamo kugira ibanga no guceceka, ari nabyo byahaye abantu urwaho rwo kuvuga ayo bishakiye ku rupfu rwa Rwigema, kuko ukuri nyako kutakunze gushyirwa ahagaragara.

The Independent ivuga ko Fred Rwigema yatabarutse ahitanwe n’isasu ryarashwe n’abahoze ari ingabo z’u Rwanda, rimufata rimusanze mu mpinga y’umusozi aho yari ahagaze afite indebakure (jumelles/binoculars) mu ntoki. Icyo gihe abari bamukikije baguye mu kantu bayoberwa n’icyo bakora, Kayitare wari ukuriye abamurinda asaba buri wese wari aho kubigira ibanga rikomeye cyane kugira ngo iyo nkuru y’incamugongo idaca ingabo za APR intege.

Nyakwigendera Gen. Fred Rwigyema

The independent ivuga ko abandi basirikare bakuru bari bahari icyo gihe mu ngabo za APR ni Major Bayingana na Major Bunyenyezi. Aba bombi ntibagize ububasha, ubumenyi, ubushobozi n’ihererekanyamakuru bikwiye ngo bayobore urugamba. Ariko ubwo Paul Kagame yazaga avuye muri Amerika kwiga ibya gisirikare, APR yongeye kugira ingufu nyinshi.

Paul Kagame yari yaramenye akiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko Rwigema atakiriho, ariko byari byarakomeje kugirwa ibanga ku buryo n’abo muri Leta ya Uganda batari babizi.

N’ubwo benshi babikeka ukundi, APR ijya gutera, abasirikare bayo batorotse igisirikare cya Uganda (NRA ubu yahindutse UPDF), bikorwa mu ibanga rikomeye cyane, batoroka kandi batera Perezida Museveni atabizi, bitazwi n’umugaba Mukuru w’ingabo General Major Mugisha Muntu, n’abari bakuriye iperereza General Jim Muhwezi na Amama Mbabazi.

The independent ivuga ko mu cyumweru cya mbere cy’urugamba nibwo General Salim Saleh wari inshuti magara ya Rwigema yohereje ba Major Kale Kayihura, Benon Tumukunde na Reuben Ikondere ngo bajye kubaza General Rwigema ubufasha yumva akeneye kugira ngo atsinde urugamba yari yatangije.

Bakigera mu Rwanda bahuye na Major Bayingana wababwiye mu ijwi ririmo ikiniga ko Rwigema ari ahantu kure cyane ku rugamba, ku buryo bitari byoroshye na gato kumugeraho. Kayihura ntiyabifasheho ukuri kuzuye kubera ko Bayingana yabivuganye agahinda kenshi no gucika intege.

Ubwo bajyaga gusohoza ubutumwa basanze Gen. Saleh arira, ababwira ko yamenye ko Rwigema yaguye ku rugamba. Saleh yari yarabimenyeshejwe na Happy, umwe mu basirikare barindaga Rwigema, wamugezeho avuye mu Rwanda, mbere y’uko intumwa za Saleh zigaruka. Uyu Happy niwe Rwigema yaguye mu biganza akimara kuraswa.

N’ubwo habayeho ibyumweru bike byo gucika intege, APR yongeye gusubirana ubushobozi n’imbaraga byo gukomeza urugamba, ndetse iba igihangange cyane ku buryo bamwe batakekaga. Ibi ariko kugirango bigerweho byasabye umuntu ufite ubwenge n’ubushishozi bidasanzwe, uzi kureba kure, kumenya gufata ibyemezo no gushyira ku murongo igisirikare, akagira gahunda kandi agashira amanga.

Independent yanzura ko uwashoboye ibyo byose nta wundi utari Paul Kagame wanabashishije ingabo za APR gufata igihugu mu gihe kitagera ku myaka ine, igikorwa gishoborwa na bake cyane mu bagize imitwe y’ingabo ishoza urugamba igamije gufata igihugu no guhindura amateka yacyo.

2019-08-06
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda yari yemereye Sankara, intwaro zikomeye zo gutera u Rwanda

Uganda yari yemereye Sankara, intwaro zikomeye zo gutera u Rwanda

Editorial 23 May 2019
Tariki ya 19 Nyakanga 1994, Nyuma yo Guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi no gutsinda inzirabwoba FPR nandi mashyaka bashyizeho Leta y’Ubumwe

Tariki ya 19 Nyakanga 1994, Nyuma yo Guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi no gutsinda inzirabwoba FPR nandi mashyaka bashyizeho Leta y’Ubumwe

Editorial 20 Jul 2020
Bombori-Bombori muri FLN : Col. Masamba Marc yafashwe mpiri, abasirikare benshi baricwa, Col Javeli yigumuye kuri MRCD kubera amakimbirane ari mu ba ofisiye bakuru b’uyu mutwe ukuriwe na Gen. Hamada Habimana

Bombori-Bombori muri FLN : Col. Masamba Marc yafashwe mpiri, abasirikare benshi baricwa, Col Javeli yigumuye kuri MRCD kubera amakimbirane ari mu ba ofisiye bakuru b’uyu mutwe ukuriwe na Gen. Hamada Habimana

Editorial 03 Mar 2020
Burundi: Abasirikare bane biciwe mu gitero cy’abitwaje intwaro abandi 6 barakomereka

Burundi: Abasirikare bane biciwe mu gitero cy’abitwaje intwaro abandi 6 barakomereka

Editorial 21 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Barahigwa Bukware, bagategura umuhango wo kwibuka Karegeya i Johannesburg
INKURU NYAMUKURU

Barahigwa Bukware, bagategura umuhango wo kwibuka Karegeya i Johannesburg

Editorial 15 Feb 2019
Imikoranire iteye inkeke hagati y’ inzego z’ iperereza za Uganda na RNC
ITOHOZA

Imikoranire iteye inkeke hagati y’ inzego z’ iperereza za Uganda na RNC

Editorial 25 Dec 2017
CAN2023: U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Mozambique,  Benin na  Senegal mu guhatanira itike y’igikombe cya Afurika 2023
Amakuru

CAN2023: U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Mozambique,  Benin na  Senegal mu guhatanira itike y’igikombe cya Afurika 2023

Editorial 19 Apr 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru