Ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashimiraga abifatanyije n’u Rwanda mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ati “Ndagira ngo mbanze nshimire mwese abari hano mwaje kwifatanya n’Igihugu n’Abanyarwanda cyane cyane mwebwe abaturuka hanze mu bindi bihugu cyangwa ababihagarariye hano mu Gihugu cyacu. Ndabashimira.”
Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe ukuri kutakigenderwaho, kuko ikinyoma cyahawe intebe, abantu batagishaka kumva ukuri by’umwihariko ukw’amateka y’u Rwanda ari na yo yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Uko dusigaye tubibona, uko bisigaye biri, ukuri ntabwo kukigenderwaho
Perezida Kagame yifashishije inkuru y’inshuti ye, yigeze kumubaza uko ahuza amateka y’ibihe by’umwijima u Rwanda rwanyuzemo n’iby’ubusharire rurimo muri iki gihe, agaragaza ko Abanyarwanda kuva na kera bari biteguye kuzanyura mu bishoboka byose.
Ati “Ariko reka mvuge ntya; hari umuntu umwe w’inshuti yanjye wigeze kumbaza ati ariko wowe nk’umuntu, ubaho ute, ugahuza umwijima w’ahahise ndetse n’ubusharire unyuramo ubu? Ati ni gute Ubihuza? Uko nabyumvaga, ntabwo ari njye yabazaga gusa, yabazaga u Rwanda, avuga ngo u Rwanda mubaho gute? Icyo namusubije ni uko kuva ku ntangiriro twari tuzi ko ibyo bibiri bivukana kandi tugomba guhangana na byo uko biri.”
Perezida Kagame yabwiye Abanyafurika n’abandi muri rusange ko nta muntu ukwiye kugena uko babaho, bityo asanga iyo umuntu ahisemo guhaguruka akarwanira uburenganzira bwe akwiye kubaho ubuzima akwiriye.
Ati “Ntabwo nasaba umuntu kugira ngo mbeho, nta muntu nasabiriza. Tuzarwana nintsindwa, ntsindwe ariko hari amahirwe, hari amahirwe y’uko iyo uhagurutse ukirwanaho, uzabaho kandi twabayeho ubuzima umuntu uwo ari we wese akwiriye.”
Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo abaturage b’Abanye-Congo bameneshwa, bagahunga igihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ariko amahanga akabirebera nk’aho ari ikibazo cy’u Rwanda.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko biteye isoni kuba abo baturage bahungiye mu Rwanda, bagera igihe bamwe muri bo bagahabwa ubuhungiro n’ibihugu byo mu Burengerazuba kandi bikabakira nk’Abanye-Congo, ariko ikibazo kikanga kikitirirwa icy’u Rwanda.
Ati “Imvugo z’urwango, kwica abaturage bazira abo bari bo, kubakura mu ngo zabo, aha dufite ibihumbi by’abaturage baba mu nkambi, bameneshejwe mu byabo muri Congo […] Mbere na mbere babakira babizi ko ari impunzi z’Abanye-Congo, ntabwo babafata nk’Abanyarwanda. Ibisigaye bikaba ikibazo cyanjye.”
Perezida Kagame yavuze ku binyoma bikunze gutangazwa n’abiyita itsinda ry’impuguke bajya muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bagakora raporo zigaragaza ko u Rwanda ari rwo kibazo ku bibazo biri muri DRC.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko bitumvikana uburyo abo bantu biyita impuguke baba bazi ibibera mu Karere kurenza abaturage bahatuye.
Ati “Ibi bintu mubona buri munsi, mwumvise itsinda ry’impuguke? Mwumvise ibyo bintu? Aba ni abantu bajya hariya bakibwira ko bazi ibintu byacu neza kuturusha kandi ababa bayoboye ayo matsinda, ni bamwe bakoze aya mahano hano, bamwe Bizimana [Minisitiri Dr Bizimana] yavugaga.”
Perezida Kagame yavuze ko ikitarishe Abanyarwanda mu myaka 31 ishize cyabakomeje kandi cyabateguriye guhangana n’ibiri imbere uko byaba bisa kose.
Ati “Muduha ubusa, mukaza mukadukubitira ibintu byose. Iyo ni Isi iri hagati y’amateka y’umwijima w’ahahise ndetse n’ubusharire. Ariko ikitaratwishe ngo kiturangize mu myaka 31 ishize, cyaradukomeje, cyaraduteguye ku bintu bizaza igihe icyo ari cyo cyose, aba bantu bashaka kandi bifuza. Ndashaka kubizeza ko tutazapfa tutari kurwana.”
Perezida Paul Kagame yatangaje ko hari abantu bigeze kujya kumureba, bamubwira ko akunda kunenga ibihugu bikomeye ku Isi, bityo ko yishyira mu byago byo kuzicwa ariko we abasubiza ko n’ubundi aho kubaho mu buzima bw’ikinyoma byaruta ugapfa.
Yabigarutseho ku wa 7 Mata 2025 mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 ya Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Perezida Kagame yavuze ko iyo Abanyarwanda bagaragaza icyizere cy’uko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda, bitavuze ko abayigizemo uruhare cyangwa ababashyigikiye, baretse umugambi wo kurimbura u Rwanda kuko bahora bagerageza icyatuma barukuraho.
Ati “Ntibizongera kuko hari abantu bazahaguruka bakarwana, ntabwo ari ku bushake bw’abantu bake bifuza ko dushiraho, iki gihugu kikavaho. Ni gute abantu bakwemera ko bibaho. Ni gute abantu batahaguruka ngo barwane?”
Perezida Kagame yahamije ko igihe umuntu adahagurutse ngo arwane n’ubundi biba bivuze ko agomba gupfa, ariko ufashe iya mbere akarwana aba afite amahirwe menshi yo kurokoka kandi akabaho neza mu gihe kiri imbere, ubuzima bufite agaciro nk’uko bikwiye.
Ati “Kuki ntagerageza guhaguruka nkarwana wenda ko wagira amahirwe ukarokoka ukabaho ubuzima bwawe aho kubireka, ukareka abantu bakagufata nk’aho kuba uriho ari impuhwe bakugiriye.”
Yavuze ko hari abantu bajyaga bamusanga bakamutera ubwoba, bamubwira ko nakomeza kunenga mu ruhame abayobozi b’ibihugu bikomeye, bizarangira bamwishe.
Ati “Hari n’abantu bazaga kuntera ubwoba ngo uravuga cyane ukanenga abayobozi b’ibihugu bikomeye, bazakwica. Bivuze ko ari abicanyi, ariko narabasubizaga nti ‘niba ndi aha ngo nemere ko ibi bibaho n’ubundi sinaba nibara nk’aho ndi muzima’, nahitamo gupfa aho kubaho ubuzima bw’ikinyoma, kwishushanya ubuzima bwanjye bwose ku wundi muntu n’ubundi sinaba ndiho.”
“Kuki ntapfa mpangana? Banyarwanda kuki mutapfa murwana aho gupfa gutyo gusa, ugapfa nk’isazi? Kubera iki?”
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda n’Abanyafurika badakwiye kwemera kubaho mu buzima bwo guteshwa agaciro, ahubwo bagomba kubaho bahangana.
Ati “Ubutumwa bwanjye ku bandi banyafurika babaho gutya buri munsi, bateshwa agaciro bakabyemera, bagasaba, ntabwo nasaba undi muntu kubaho. Tuzahangana, nintsindwa nzatsindwa ariko hari amahirwe menshi ko iyo uhagurutse ugahangana, uzabaho kandi uzabaho ubuzima bufite agaciro ukwiye.”
Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byinshi bikomeye bigerageza kurwanya u Rwanda, bishyigikiye aho bifite inyungu, ariko rugomba gukomeza kubaho uko rushaka.
Ati “Tugomba kubaho ubuzima bwacu, tugomba kubaho uko tubishaka, tugomba kubiharanira kandi nzabibwira buri wese imbonankubone, ngo ‘aragapfa’ naza yibwira ngo ndagufatira ibihano. Iki? ‘Uragapfa’. Ufite ibibazo byawe genda ubikemure undekere ibyanjye.”
U Rwanda ruherutse guhagarika umubano n’u Bubiligi kuko bwafashe uruhande mu makimbirane ari mu karere bujya ku ruhande rubangamiye u Rwanda, kandi bugakwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose bigamije guhungabanya u Rwanda n’akarere.