Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yamaganye inkuru yanditswe n’Ikinyamakuru cyo muri Canada, The Globe and Mail, kuwa 24 Gashyantare 2017 yari ifite umutwe ugira uti ‘ Intwaro yafashwe isobanura ibyari iyobera kuri Jenoside yo mu Rwanda’, ivuga ko mu buryo bukomeye inyuranya n’amateka azwi.
Icyo kinyamakuru kivuga ko cyabonye raporo y’Intumwa z’Umuryango w’Abibumbye ziri kugarura amahoro muri Congo, Monusco, ivuga ko ingabo za Leta ya Congo Kinshasa, zafashe imbunda ihuje ibirango n’iby’ibisasu byahanuye indege ya Habyarimana.
Iyo raporo ikomeza ivuga ko imibare iranga imbunda (serial number) n’igihe yakorewe bigaragaza ko iyo mbunda irasa missile yafashwe ifite ibimenyetso bihura na missile ebyiri zahanuye indege ya Habyarimana.
Ikomeza ivuga ko iyo mbunda yafatanywe umwe mu mitwe yitwaje intwaro wo mu Burasirazuba bwa Congo nawo ukaba wari warayambuye undi bivugwa ko wafashwaga n’u Rwanda mu mirwano yo mu 1998.
Ibisigazwa by’Indege ya HABYARIMANA
Mu itangazo CNLG yashyize ahagaragara ryashyizweho Umukono n’Umunyamabanga Mukuru wayo, Dr Bizimana Jean Damascene, rivuga ko abanditsi ba Globe and Mail bari bakwiye kumenya ko Missile zitirirwa raporo ya Monusco yo muri Nzeri 2016 zidashobora guhuzwa n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryo kuwa 6 Mata 1994, ryagaragaye nk’imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni.
CNLG ivuga ko raporo ebyiri zavuzwe muri iyo nkuru zirimo iy’impuguke za Loni yo mu 2010 n’iy’itsinda ryakoraga igenzura ku ntwaro nto yo mu 2015, zombi zigaragaza izo missile nk’izo mu bwoko bwa SAM-7s. Iti “ Mu gihe iperereza ry’Abafaransa ryagaragajwe mu nkuru ryo rigaragaza ko indege yahanuwe na SAM-16s”.
Ibi ngo ni urujijo rugaragara mu nkuru ziswe iz’ubuvugizi zitapfa kwizerwa zimaze iminsi zikorwa n’Abanyamakuru barimo Geoffrey York na Judi Rever by’umwihariko ‘zisa n’izigamije kugira uruhare mu iperereza ry’abacamanza z’Abafaransa ngo ritazakorwa ngo rifungwe burundu’.
CNLG ikomeza igira iti “Ibi bituma umuntu yibaza niba nta nzego zo ku ruhande zifite umurongo wa politiki Globe and Mail igenderaho bigatuma igaragaza ukubogama gutera ugushidikanya ku kutabogama kw’ikinyamakuru cyanyu’.
Dr. Bizimana J.D
“Ukuri ku bihe bikomeye by’amateka yacu ni ikintu gikomeye ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’Abanyarwanda muri rusange. Turasaba Globe and Mail kugenzura yitonze niba gukomeza gutangaza inkuru muri ubu buryo bidapfobya kimwe mu byaha bikomeye byabayeho mu kinyejana cya 20.”