• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Icyo Jay Polly yavuze ku mugore we mbere y’uko amukura amenyo

Icyo Jay Polly yavuze ku mugore we mbere y’uko amukura amenyo

Editorial 06 Aug 2018 Mu Rwanda

Umuraperi Jay Polly amaze iminsi ibiri afunzwe, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita umugore we akamukura amenyo abiri.

Ubu, Jay Polly afungiwe muri kasho ya Remera mu Mujyi wa Kigali. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE ko Jay Polly yatawe muri yombi ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 4 Kanama 2018, nyuma yo gukubita umugore we.

Jay Polly yarwanye n’umugore we nyuma y’ubushyamiranye bagize bavuye mu kabari, ubugenzacyaha buracyakurikirana intandaro y’imirwano yabo.
Mbere y’uko Jay Polly afungwa, yari abanye neza n’umugore we Uwimbabazi Sharifah ndetse yamwifashishije mu mashusho y’indirimbo nshya yise ‘Uramfite’ yitegura gushyira hanze mu buryo bwa video.

Jay Polly, mbere y’uko afungwa yari  yavuze  ko umugore we Uwimbabazi Sharifah ashaka kubura ibyerekeye kumirika imideli yari asanzwe akorera mu Burayi mbere yo kugaruka mu Rwanda ndetse avuga ko abifuza kwamamaza bamwifashisha kuko ari ‘umunyamwuga’.

Yagize ati “Igitekerezo cyo gukorana na madamu wanjye, ni uko asanzwe ari umuhanzi w’umunyamideli ubishoboye kandi wanabikozeho mu Rwanda no hanze yarwo, ntabwo yari akibikora cyane nyuma yo guhagarika ibyo kwerekana imideli. Ubu arashaka kongera kubikora mu buryo bw’umwuga nk’uko yabikoraga hanze.”

Mu gusobanura impamvu yahisemo kwifashisha umugore we muri iyi ndirimbo, avuga ko “Namwifashishije nk’umuntu ubishoboye kandi ubizobereyemo, si n’ubwa mbere dukoranye ariko kuri iyi nshuro yabikoze mu rwego rwa business. Njye n’inzu dukorana twamwishyuye nk’abandi bose […] kandi ngira ngo mbabwire ko yabitangiye, haba ku bashaka kwamamaza, haba inzu zimurika imideli, baganira ubu arahari.”

Jay Polly yahamije ko mu bakobwa bose bifashishwa mu mashusho y’indirimbo nta munyamwuga arabona kurusha umugore we. Ubwo bakoranaga ngo “byari byiza, bitandukanye no ku bandi bakobwa aho usanga umuntu atirekura.”

Yongeraho ati “Njye na madamu turamenyeranye, twari twirekuye, ntabwo ari wa muntu muba muhuye bwa mbere. Gukorana na we byari byiza, biba ari ibintu by’umwuga. Iyo ukorana n’abandi bakobwa hari uko utirekura neza nk’umuntu ufite umuryango, hariya twakoraga nk’abikorera mu gihe ku bandi bakobwa usanga hari aho bakugora cyane, kuri we rwose ni umunyamwuga, ndanabimushimira.”

Jay Polly na Uwimbabazi Sharifah bari bafite gahunda yo kujya muri Nigeria mu minsi ya vuba bakajya kurangiza umushinga uyu muraperi afitanye na Davido. Yagize ati “Ndifuza ko uyu mwaka warangira mfite album yuzuye, nyuma y’iyi ndirimbo nitumara gusohora video yayo nibwo dufite umushinga wo guhita tuzamuka muri Nigeria kurangiza umushinga twakoranye na Davido, twakoranye indirimbo yitwa ‘Money’, turashaka kujyayo tukajya gukora video yayo.”

Uwimbabazi Sharifa umugore wa Jay Polly yaherukaga kwifashishwa muri video y’umugabo we

Yavuze ko yari yeretse Davido amafoto ye ari kumwe na madamu bafata amashusho y’indirimbo na we biramushimisha cyane. Ati “ Mu kanya narimo nganira na Davido, namweretse amafoto mubwira ko nakoranye na madamu biramushimisha cyane, yabikunze. Yakunze uburyo dukorana, uburyo madamu na we ari umuhanzi ubishoboye.”

Jay Polly, yafunzwe arimo gutegura umushinga wa album ya Gatandatu yise ‘Niyibizi’, arateganya kuzayimurika akanayicuruza mu bindi bihugu. Kuri iyi album, yifuza ko yasohokaho indirimbo ‘Money’ yafatanyije na Davido.

Jay Polly n’umugore we bari bamaze iminsi bameranye neza, hano bakinaga mu mashusho y’indirimbo bitegura gusohora


2018-08-06
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma yo gutsindwa na APR FC, umutoza wa Rayon Sports Guy Bukasa yeguye ku mirimo ye.

Nyuma yo gutsindwa na APR FC, umutoza wa Rayon Sports Guy Bukasa yeguye ku mirimo ye.

Editorial 16 Jun 2021
Saba Robert uyoboye ba rutahizamu mu mu mwaka ushize w’imikino yerekeje muri AS Kigali avuye muri Kiyovu SC, Kalisa Rachid nawe yongerewe amasezerano

Saba Robert uyoboye ba rutahizamu mu mu mwaka ushize w’imikino yerekeje muri AS Kigali avuye muri Kiyovu SC, Kalisa Rachid nawe yongerewe amasezerano

Editorial 09 Jul 2021
Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona , AS Kigali yatsinze Police FC, Seninga arokora imirimo ye, Etincelles yo ikomeje kugana habi.

Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona , AS Kigali yatsinze Police FC, Seninga arokora imirimo ye, Etincelles yo ikomeje kugana habi.

Editorial 05 May 2021
Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul

Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul

Administrator 08 Nov 2025

Igitekerezo kimwe

  1. mbarushe J.
    August 14, 20185:16 pm -

    Wowe se urabibona ute? Urabona bubaka cyangwa barakina? Ruriya urabona ari urugo cyangwa ubukungu? Ariko ndakeka ko bazi ubwenge bwo kubaka uko mbabona. Urugo mbere ya byose bigaragazwe no kubaha umubyeyi. No kubaha papa w’abana. Hari abaretse gukina iby’ubugimbi none nabonye barubatse. Rubanda izi ubwenge. Ubuto buroshya mbitswa ra!. Tuzarwubaka abana b’abanyarwanda turugire nka paradizo mw’isi yose.

    Habaho guhitamo. by by.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayumba Nyamwasa arakoresha Sande Charles mu bikorwa byo guhiga abitwa abanzi ba RNC
ITOHOZA

Kayumba Nyamwasa arakoresha Sande Charles mu bikorwa byo guhiga abitwa abanzi ba RNC

Editorial 25 Sep 2017
Umuryango wa Habyarimana mu muhogo ugana mu nda ya FDLR
Amakuru

Umuryango wa Habyarimana mu muhogo ugana mu nda ya FDLR

Editorial 14 Aug 2025
Police FC yegukanye “Inkera y’Abahizi” yitabiriwe na AS Kigali, Azam FC na APR FC yateguye iri rushanwa
Amakuru

Police FC yegukanye “Inkera y’Abahizi” yitabiriwe na AS Kigali, Azam FC na APR FC yateguye iri rushanwa

Editorial 25 Aug 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru