Umuraperi Jay Polly amaze iminsi ibiri afunzwe, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita umugore we akamukura amenyo abiri.
Ubu, Jay Polly afungiwe muri kasho ya Remera mu Mujyi wa Kigali. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE ko Jay Polly yatawe muri yombi ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 4 Kanama 2018, nyuma yo gukubita umugore we.
Jay Polly yarwanye n’umugore we nyuma y’ubushyamiranye bagize bavuye mu kabari, ubugenzacyaha buracyakurikirana intandaro y’imirwano yabo.
Mbere y’uko Jay Polly afungwa, yari abanye neza n’umugore we Uwimbabazi Sharifah ndetse yamwifashishije mu mashusho y’indirimbo nshya yise ‘Uramfite’ yitegura gushyira hanze mu buryo bwa video.
Jay Polly, mbere y’uko afungwa yari yavuze ko umugore we Uwimbabazi Sharifah ashaka kubura ibyerekeye kumirika imideli yari asanzwe akorera mu Burayi mbere yo kugaruka mu Rwanda ndetse avuga ko abifuza kwamamaza bamwifashisha kuko ari ‘umunyamwuga’.
Yagize ati “Igitekerezo cyo gukorana na madamu wanjye, ni uko asanzwe ari umuhanzi w’umunyamideli ubishoboye kandi wanabikozeho mu Rwanda no hanze yarwo, ntabwo yari akibikora cyane nyuma yo guhagarika ibyo kwerekana imideli. Ubu arashaka kongera kubikora mu buryo bw’umwuga nk’uko yabikoraga hanze.”
Mu gusobanura impamvu yahisemo kwifashisha umugore we muri iyi ndirimbo, avuga ko “Namwifashishije nk’umuntu ubishoboye kandi ubizobereyemo, si n’ubwa mbere dukoranye ariko kuri iyi nshuro yabikoze mu rwego rwa business. Njye n’inzu dukorana twamwishyuye nk’abandi bose […] kandi ngira ngo mbabwire ko yabitangiye, haba ku bashaka kwamamaza, haba inzu zimurika imideli, baganira ubu arahari.”
Jay Polly yahamije ko mu bakobwa bose bifashishwa mu mashusho y’indirimbo nta munyamwuga arabona kurusha umugore we. Ubwo bakoranaga ngo “byari byiza, bitandukanye no ku bandi bakobwa aho usanga umuntu atirekura.”
Yongeraho ati “Njye na madamu turamenyeranye, twari twirekuye, ntabwo ari wa muntu muba muhuye bwa mbere. Gukorana na we byari byiza, biba ari ibintu by’umwuga. Iyo ukorana n’abandi bakobwa hari uko utirekura neza nk’umuntu ufite umuryango, hariya twakoraga nk’abikorera mu gihe ku bandi bakobwa usanga hari aho bakugora cyane, kuri we rwose ni umunyamwuga, ndanabimushimira.”
Jay Polly na Uwimbabazi Sharifah bari bafite gahunda yo kujya muri Nigeria mu minsi ya vuba bakajya kurangiza umushinga uyu muraperi afitanye na Davido. Yagize ati “Ndifuza ko uyu mwaka warangira mfite album yuzuye, nyuma y’iyi ndirimbo nitumara gusohora video yayo nibwo dufite umushinga wo guhita tuzamuka muri Nigeria kurangiza umushinga twakoranye na Davido, twakoranye indirimbo yitwa ‘Money’, turashaka kujyayo tukajya gukora video yayo.”
Jay Polly, yafunzwe arimo gutegura umushinga wa album ya Gatandatu yise ‘Niyibizi’, arateganya kuzayimurika akanayicuruza mu bindi bihugu. Kuri iyi album, yifuza ko yasohokaho indirimbo ‘Money’ yafatanyije na Davido.
mbarushe J.
Wowe se urabibona ute? Urabona bubaka cyangwa barakina? Ruriya urabona ari urugo cyangwa ubukungu? Ariko ndakeka ko bazi ubwenge bwo kubaka uko mbabona. Urugo mbere ya byose bigaragazwe no kubaha umubyeyi. No kubaha papa w’abana. Hari abaretse gukina iby’ubugimbi none nabonye barubatse. Rubanda izi ubwenge. Ubuto buroshya mbitswa ra!. Tuzarwubaka abana b’abanyarwanda turugire nka paradizo mw’isi yose.
Habaho guhitamo. by by.