• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Icyo Perezida Kagame avuga kuri Padiri Nahimana

Icyo Perezida Kagame avuga kuri Padiri Nahimana

Editorial 13 Dec 2016 Mu Mahanga

Perezida Kagame yatangaje ko Padiri Nahimana atari akwiye kubuzwa kwinjira mu gihugu kubera ibyaha akekwaho, ahubwo ko bari kumureka akinjira ubundi akabiryozwa .

Yabitangarije mu Nama ya Biro Politike y’umuryango FPR Inkotanyi yateraniye muri Kigali Convention Center kuri iki cyumweru tariki ya 11 Ukuboza 2016.

Yavuze ko umuntu ushakishwa n’ubutabera atari akwiye kubuzwa kwinjira mu gihugu, nubwo baba batinya ko yarushaho gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside akomeje kugaragaza atihishira.

-5015.jpg

Perezida Paul Kagame

Yagize ati ” Nubwo yari afite urupapuro rw’inzira rw’umunyamahanga, Nahimana nk’umunyarwanda ntiyagombaga kubuzwa kwinjira mu gihugu”.

Padiri Nahimana w’imyaka 45 yatangiye kumenyekana mu Rwanda nyuma yo gutangiza igitangazamakuru gikorera kuri murandasi “Le Prophete.fr”.

Icyo kinyamakuru ni nacyo yagiye akoresha kugeza magingo aya mu nyungu ze zo gusakaza amakuru yangisha abaturage ubuyobozi ndetse n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Abakurikirana hafi itangazamakuru na politiki muri rusange bemeza ko icyo gitangazamakuru kuva cyashingwa, gitangaza amakuru yuzuye urwango n’amacakubiri ashingiye ku moko, biranga uyu wahoze ari umupadiri
Nahimana yaje kwinjira mu bikorwa bya politiki ku buryo bugaragara ku wa 28 Mutarama 2013 ashinga ishyaka yise “Ishema ry’u Rwanda” aribera Umunyamabanga Mukuru.

-5014.jpg

Thomas Nahimana

Tariki ya 23 Ugushyingo 2016, ni bwo yangiwe kwinjira mu Rwanda aturutse mu gihugu cya Kenya, aho yari aje avuga ko aje mu bikorwa bya Politike, kandi afite pasiporo y’abafaransa n’uburenganzira bwo kwinjira mu gihugu buhabwa abakerarugendo, ibyo bikaba bihabanye n’ibikorwa bya Politike byari bimuzanye.

Source : KT

2016-12-13
Editorial

IZINDI NKURU

Leceister City yatsinze Manchester City itwara igikombe cya Community shield kibanziriza itangira rya shampiyona y’u Bwongereza

Leceister City yatsinze Manchester City itwara igikombe cya Community shield kibanziriza itangira rya shampiyona y’u Bwongereza

Editorial 08 Aug 2021
Trump ashinja abamubanjirije kujenjekera Koreya ya Ruguru

Trump ashinja abamubanjirije kujenjekera Koreya ya Ruguru

Editorial 02 Nov 2017
Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye ifungurwa rya Sitade Abdoulaye-Wade yo mu muri Senegal

Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye ifungurwa rya Sitade Abdoulaye-Wade yo mu muri Senegal

Editorial 23 Feb 2022
Ngoma: Umusore w’imyaka 21 yishwe arashwe nyuma yo gufatanwa mudasobwa 7 yari yibye

Ngoma: Umusore w’imyaka 21 yishwe arashwe nyuma yo gufatanwa mudasobwa 7 yari yibye

Editorial 24 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iya 26 Mata 1994: Umunsi hishwe Abatutsi bari bahungiye muri ISAR Rubona
Mu Rwanda

Iya 26 Mata 1994: Umunsi hishwe Abatutsi bari bahungiye muri ISAR Rubona

Editorial 26 Apr 2018
Nyuma y’impanuka y’ubwato muri Kongo, Leta irapfobya umubare w’abayiguyemo kugirango abazahabwa impozamarira babe bake
Amakuru

Nyuma y’impanuka y’ubwato muri Kongo, Leta irapfobya umubare w’abayiguyemo kugirango abazahabwa impozamarira babe bake

Editorial 10 Oct 2024
Congo intambara irarimbanije : UPDF yakoresheje ibitwaro biremereye n’ibirasa kure bitungura ADF
HIRYA NO HINO

Congo intambara irarimbanije : UPDF yakoresheje ibitwaro biremereye n’ibirasa kure bitungura ADF

Editorial 24 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru