Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2017, nibwo hateganyijwe igikorwa gihuriza hamwe Abanyarwanda n’ inshuti zabo bakaganira, ni ‘Rwanda Day’ ya mbere igiye kubera mu gihugu cy’ u Bubiligi, irabera mu mujyi wa Kane mwiza muri iki gihugu Ghent mu Cyongereza cyangwa Gand mu Gifaransa.
Uyu mujyi utuwe n’ abasaga ibihumbi 250 uzwiho kuba igicumbi cy’ubucuruzi bw’indabo n’isango kuri ba mukerarugendo baturuka impande zose.
Uyu mujyi utuwe cyane n’abanyemari b’aba ‘Flamand’ amateka yerekana ko kuva mu myaka yo hambere ari umwe mu itari ituwe cyane mu igize Ubwami bw’u Bubiligi. Uri ku buso bwa kilometero-kare 156,18.
Ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru cyatangaje ko uyu mujyi ugaragaramo inzira nyinshi zahariwe abanyamaguru ku buryo ariyo mpamvu wubahwa nk’umwe mu ifasha abashaka kumenya amateka y’iki gihugu. Uvuye i Bruxelles kugira ngo ugere muri uyu mujyi, bigusaba gukora urugendo rw’ibirometero birenga gato 53.
Nka kimwe mu birangaza abahisi n’abagenzi bashaka kuva imuzi amateka y’Ubwami bw’Abaromani n’ibindi byabayeho kera mu kinyejana cya 12 bifashishije uyu mujyi, harimo nka Katederali ya Mutagatifu Bavo [Cathédrale Saint-Bavo] igaragaramo imitako n’ubugeni bwo muri icyo gihe. Mu ntambara zombi z’Isi (iya mbere n’iya kabiri), uyu mujyi watuwe cyane n’Abadage.
Restaurant zo muri uyu mujyi zihariye ku biryo biherekejwe n’umugati uzwi nka “mastel” ndetse bitewe n’imyemerere ikomeye abantu baho bagira, bajya bahesha umugisha imigati ku wa 3 Ugushyingo ku munsi mukuru wa Mutagatifu Hubert.
Ku bantu berekejeyo baturutse mu Rwanda, ntimuzibagirwa kugurira abana banyu ‘Chocolat’ zirimo izamamaye cyane zizwi nka ‘neuzekes’. Ikindi kandi ni uko ibiryo bizwi nka ‘Stoverij’ ku bakunda akaboga ari ifunguro rikomeye, riherekezwa n’umuceri cyangwa ifiriti.
Ku bantu batarya inyama kandi, uyu mujyi uza ku isonga ku isi mu kugira restaurant zidateka inyama zitukura. Ni ukuvuga ko inyinshi usangamo ifi n’inkoko kurusha uko wasangamo inka, intama n’izindi.
Mu bijyanye n’ubumenyi, Kaminuza zo muri uyu mujyi ziri mu za mbere mu Bubiligi mu gukora ubushakastatsi cyane cyane ku ndwara ya kanseri. Uyu mujyi urimo ibitaro byinshi, amashuri ndetse n’amaguriro.
By’umwihariko, Flanders Expo, inzu mberabyombi izaberamo Rwanda Day ya mbere ibereye mu Bubiligi, niyo nini iberamo ibirori muri uyu Mujyi ikaba n’iya kabiri nini mu Bubiligi bwose kuko ishobora kwakira abantu ibihumbi 13.
Mu Burayi bwose kandi uyu mujyi w’imirambi wihariye kuba ariwo ufite ahantu harehare kurusha ahandi aho abantu bashobora kunyongera igare batabisikana n’ibinyabiziga. Ufite inzira zahariwe abanyamagare zireshya na kilometero 400, ukagira nibura imihanda 700 ifite igice kimwe cyahariwe amagare aho agenda yisanzuye atabisikana n’imodoka.
Ku bifite, Sandton Grand Hotel Reylof ni imwe mu zo wacumbikamo uri mu Mujyi wa Ghent. Ni hotel y’inyenyeri enye aho bigusaba kwishyura ama-euro 100 ku ijoro
Ku baturutse mu Rwanda bifuza kunywa ikawa, mu gace ka ‘Vrijdagmarkt’ hari ahantu heza hacururizwa icyo bakwifuza cyose