Ubu rero M23 ivuga ko igenzura aga-centre ka Shasha kari ku muhanda mukuru wa Goma – Sake – Minova – Bukavu bityo akaba ntakintu cyava muri utu duce ngo cyerekeze mu mujyi wa Goma.
Ubusanzwe, Goma ni umujyi uri ku kiyaga cya Kivu, ibiribwa biwugeramo hejuru ya 90% biva muri Teritwari ziyizengurutse nka Rutshuru na Masisi, byinjiriye ku mihanda mikuru ine.
Umutwe wa M23 uravuga ko ugenzura ibice bikikije Sake, ndetse Corneille Nangaa ukuriye ihuriro AFC rifite M23 mu nsingano zaryo, yagaragaye ku mashusho avuga ko kuwa gatanu ingabo ze zafashe Shasha, kandi zizengurutse Sake.
Umutwe wa M23 uvuga ko ugamije kubuza kugeza ibikoresho bya gisirikare ku ihuriro ry’ingabo za leta n’imitwe bifatanyije bivuye i Bukavu aho ntwaro n’ibikoresho bya gisirikare biremereye kenshi bigera ku mujyi wa Goma binyuze mu nzira y’ubutaka cyangwa iy’indege.
Ubuzima bw’abaturage bukomeje kujya mu kaga bitewe nuko inzira ya Goma – Sake – Shasha – Minova – Bukavu ariyo yonyine yari isigaye y’ubutaka icamo ibiribwa biva mu bahinzi bijya ku isoko rya Goma.
Abaturage bo kuri Goma bamwe bavuga ko “Ibishyimbo, ibirayi, imboga, isombe, ifu y’ubugari, imbuto, amata, inyama n’ibindi byinshi biva za Masisi, za Minova, za Kitchanga, ubu byaragabanutse kandi impunzi ni nyinshi, ibiciro byahise bizamuka, ibintu bimeze nabi cyane.”
Patrick Kalemba utuye mu mujyi wa Goma yabwiye BBC ko kuva bumvise amakuru ko M23 yaba yafashe umuhanda wa Sake – Minova bagize ubwoba bwinshi kuko niyo nzira y’ibicuruzwa yonyine yari isigaye.
Inzira ebyiri zaba zisigaye ku mujyi wa Goma, ni inzira yinjira mu Rwanda, hamwe n’inzira y’ikiyaga cya Kivu ikoresha amato, hamwe n’ikibuga cy’indege cya Goma.
Ubutegetsi bwa Kongo bamwe bati “Burakubita ibipfukamiro hasi se, Abahunga baraca I Rubavu se?, Harakorwa iki?”
Reka tubitege Amaso ngo “aberaho kubona”