• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Igifaransa ntigikwiye guhangana n’izindi ndimi – L.Mushikiwabo

Igifaransa ntigikwiye guhangana n’izindi ndimi – L.Mushikiwabo

Editorial 21 Mar 2019 POLITIKI

Mu kiganiro n’umunyamakuru Nathalie Amar wa RFI ku ngingo zinyuranye zijyanye n’inshingano Mme Louise Mushikiwabo aheruka gutorerwa zo kuyobora Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa, yabajijwe ingamba afitiye uru rurimi kugira ngo abaruvuga biyongere.

Mushikiwabo yagombaga gusubiza ibibazo 21 by’umunyamakuru bigiye bifitanye isano n’ururimi rw’Igifaransa no kuruteza imbere binyuze muri politiki z’umuryango wa OIF uyobowe na Louise Mushikiwabo, ndetse harimo n’ibivuga ku buzima yaciyemo mbere yo gutorerwa kuyobora uwo mu ryango.

Ku kibazo kirebana no kuba Mushikiwabo avuga neza indimi enye, Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili n’Ikinyarwanda, yasubije ko benshi mu bavuga Igifaransa bisanga bagomba kumenya izindi ndimi kuko ariho isi ya none igeze. Ngo abantu bavuga indimi nyinshi kubera impamvu zo gushakisha amaramuko nko kuba babasha kumvikana n’abo bahahirana, ku mpamvu zijyanye no koroherwa no kwiga n’ibindi.

Ati “Jyewe ndi umuntu muri abo bumva bakanavuga indimi nyinshi. Nkomoka mu Rwanda, igihugu kiri muri Africa yo hagati y’abavuga Igifaransa n’iy’Iburasirazuba y’abavuga Icyongereza. Tuvuga Igiswahili, Igifaransa, Icyongereza, ndetse hari bamwe bakoresha Ilingala.”

Louise Mushikiwabo yavuze ko ari byiza ku bavuga Igifaransa kuba bataheranwa n’ururimi rumwe, bakwiye kumenya n’izindi nubwo yenda baba bakunze cyane Igifaransa.

Yabajijwe niba hakwiye kubaho intambara yo kurwanira ko Igifaransa kiganza izindi ndimi, abakivuga bakava ku bihumbi 300 yenda bakaba barenga ibihumbi 400 mu myaka ya 2050. Akaba yabajijwe icyakorwa guhera ubu muri 2019 kugira ngo Igifaransa kivugwe.

Ati “Sinkunda kumva ko habaho intambara (y’Igifaransa) gihanganye n’izindi ndimi. Gusigasira Igifaransa, oya, ahubwo kukimenyekanisha, gutuma kigaragara kigakoreshwa mu bintu binyuranye , mu bucuruzi, muri Siyansi ni ikintu gikomeye.”

Yavuze ko biri mu nshingano yatorewe kugira uruhare mu kumenyekanisha Igifaransa.

Umunyamakuru yamubajije kugira icyo avuga ku myumvire ya benshi ko Igifaransa ari ururimi rukomeye cyane.

Mushikiwabo yasubije ko iyo myumvire ihari ariko ko abantu bakwiye kuyihindura kuko ngo Igifaransa ntigikomeye cyane. Ngo hari abavuga ko Igifaransa ari ururimi rw’abize, ari ururimi rw’imitoma (ubuvanganzo) muri rusange rugoye kuvugwa.

Ati “Ni byo rwose Igifaransa gikwiye kuvugwa kandi neza, ni ko giteye, ariko muri uyu mwaka hari intego twihaye, ni ubutumwa tubwira abantu, ko bagerageza gushyiraho akabo (mu kuvuga Igifaransa), ko ubutumwa ubasha kuvuga bikoroheye mu Cyongereza, wanabuvuga mu Gifaransa.”

Abajijwe niba Internet itaba ahantu ho gukoresha ku bakiri baton go bamenyere kuvuga Igifaransa, Louise Mushikiwabo yavuze ko higwa uburyo abato bo mu Isi ivuga Igifaransa batozwa kujya kuri Internet kandi bakahahurira n’Igifaransa, bakakimenya, bakagikunda.

Kuri uyu wa kane tariki 21 – 23 Werurwe, Mme Louise Mushikiwabo arasura Congo Kinshasa akaba agirana ibiganiro na Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Src : Umuseke

2019-03-21
Editorial

IZINDI NKURU

Ubuyobozi bwa Arsenal bwakuriye inzira ku murima Minisitiri Therese Kayikwamba uharanira gusiga icyasha u Rwanda

Ubuyobozi bwa Arsenal bwakuriye inzira ku murima Minisitiri Therese Kayikwamba uharanira gusiga icyasha u Rwanda

Editorial 17 Feb 2025
“Ndigabo” ya Ramaphosa itumye abasirikari igihumbi ba SADC bahera mu biganza bya M23

“Ndigabo” ya Ramaphosa itumye abasirikari igihumbi ba SADC bahera mu biganza bya M23

Editorial 17 Feb 2025
Tariki 18 Mata 1994: Perefe Kayishema Clement yarimbuye Abatutsi kuri Stade Gatwaro, Kibuye

Tariki 18 Mata 1994: Perefe Kayishema Clement yarimbuye Abatutsi kuri Stade Gatwaro, Kibuye

Editorial 18 Apr 2025
Hakizimana Hamza ntaho ahuriye na Hakizimana Jean de Dieu Kongo ibeshya ko ari umusirikari wa RDF yafatiye ku rugamba

Hakizimana Hamza ntaho ahuriye na Hakizimana Jean de Dieu Kongo ibeshya ko ari umusirikari wa RDF yafatiye ku rugamba

Editorial 28 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr. Sosthène Munyemana yahamijwe Jenoside n’Urukiko rwa Paris — Minisitiri Bizimana Jean Damascène ashimangira ko ari intsinzi y’ubutabera ku mabi ya Jenoside
Amakuru

Dr. Sosthène Munyemana yahamijwe Jenoside n’Urukiko rwa Paris — Minisitiri Bizimana Jean Damascène ashimangira ko ari intsinzi y’ubutabera ku mabi ya Jenoside

Administrator 24 Oct 2025
Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?
Amakuru

Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?

Editorial 25 Sep 2024
Kamonyi: Abantu barakangurirwa kubahiriza uburenganzira bw’umwana
Mu Mahanga

Kamonyi: Abantu barakangurirwa kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Editorial 02 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru