Igihano cy’igifungo cya burundu Urukiko Rukuru rwo mu Mujyi wa Frankfurt rwakatiye Onesphore Rwabukombe, kigereranywa n’impano u Budage bwahaye Abanyarwanda muri iki gihe cy’iminsi mikuru.
Abicishije ku rukuta rwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Minisitiri w’Umubanyi n’amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko Abanyarwanda bishimiye impano y’Ubutabera u Budage bahaye u Rwanda.
Mu magambo y’Icyongereza,Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Abanyarwanda benshi bishimiye impano y’Ubutabera muri iki gihe cy’ikiruhuko! Murakoze na none u Budage!”
Kuwa kabiri ni bwo Urukiko Rukuru rwo mu Mujyi wa Frankfurt mu Budage, rwakatiye igifungo cya Burundu Onesphore Rwabukombe wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Muvumba mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba, nyuma yo kumuhamya uruhare ruziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika byatangaje ko Urukiko rwasanze Rwabukombe w’imyaka 58, ahamwa n’icyaha cyo gutegeka kwica Abatutsi 400 bari bahungiye muri Kiliziya ya Kiziguro ku itariki ya 11 Mata 1994.
Muri Gashyantare 2014, Rwabukombe yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 14 n’Urukiko rw’i Frankfurt, ariko urukiko rukuru rw’u Budage rubitesha agaciro nyuma yo gusanga icyo gihano kitaremereye nk’ibyaha byari byamuhamye.
Mu rubanza rwa mbere abacamanza bari banzuye ko bananiwe kumenya neza niba Rwabukombe yarategetse ubwo bwicanyi abitewe n’ubushake bwo gukora Jenoside, cyangwa niba bwari ubufatanyacyaha mu ikorwa ry’icyo cyaha budashingiye ku moko.
Mu rubanzwa rwa kabiri, abacamanza banzuye ko ibikorwa bya Rwabukombe, yabikoze ashaka gutsemba Abatutsi, ari na byo byatumye akatirwa gufungwa burundu.
Urukiko rwavuze ko yazanye itsinda ry’Abahutu mu mudoka ari na bo bishe abari bahungiye mu Kiliziya, abategeka gutangira kwica abahagarikiye, nyuma aza no kugira uruhare mu kujyana imirambo mu rwobo rusange.
Urubanza rwa Rwabukombe rwagaragayemo abatangabuhamya bagera ku 120, hasomwa inyandiko zirenga ijana, hanarebwa film zitandukanye ku buryo byatumye rumara imyaka igera kuri itatu.
Rwabukombe yabonye ubuhungiro mu Budage mu mwaka wa 2002, aza gutabwa muri yombi mu mwaka wa 2010, nyuma yo gushyirirwaho impapuro zimuta muri yombi mu mwaka wa 2007.
Kamurase Hassani