Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda ifatanyije n’Umuryango Grassroot development Organisation nk’umuryango utari uwa Leta batangaje ko icyo gihugu kizakomeza kizakomeza gufatanya n’u Rwanda guhangana n’icyorezo cya Coronavirus ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa Gatatu ubwo Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda ibinyujije mu Muryango udaharanira Inyungu Grassroot Development Organization (GDO), batangaga ibikoresho byo kwirinda Coronavirus ku baturage bo mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro by’Umwihariko mu isoko rya Gikondo bigizwe na Kandagirukarabe zigezweho.
Mu isoko rya Gikondo hatanzwe ibikoresho birimo kandagirukarabe zigezweho zishobora gukarabirwaho n’abantu batandatu icyarimwe, udupfukamunwa, imiti yo gukaraba yica udukoko n’ibindi, Umuyobozi ushinzwe Politiki muri Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda, Bhavik Shah, yavuze ko igihugu cyabo kirajwe ishinga no guhashya Coronavirus mu bice byose by’Isi.
Yakomoje kuri gahunda igihugu cye cyatangije kuri uyu wa Kabiri, aho cyatangiye guha abaturage bacyo urukingo rwa Coronavirus rwakozwe na Sosiyete ya Pfizer ifatanyije na BioNTech. Yavuze ko nubwo bahereye ku baturage babo, u Bwongereza burajwe ishinga no kugeza urukingo ku bihugu byose kuko aribwo buzaba butekanye. Yagize ati “U Bwongereza nicyo gihugu cyatangiye gukingira abaturage bacyo kibaha urukingo rwasuzumwe, ubu ikingira rirakomeje rireba abugarijwe cyane. Turajwe ishinga n’uko buri wese ukeneye urukingo arubona kuko ntabwo ushobora kumva utekanye hari abadatekanye.’’
“Turi gukorana na Gavi twubaka ubushobozi ngo duharanire ko haboneka inkingo zihagije zikwirakwizwe hirya no hino. U Bwongereza bwifuza ko ibihugu bikize atari byo bibona urukingo gusa ahubwo bushaka ko rugera ku bihugu byose dufashe abantu kubona urukingo. ”Gavi ni Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe iby’Inkingo riri ku isonga mu guhuriza hamwe ibihugu ngo haboneke ubushobozi buzatuma inkingo zigera kuri bose.
Bhavik yashimiye uburyo u Rwanda rwakomeje kugaragaza umuhate n’ubufatanye muri gahunda ya Gavi, gusa avuga ko mu gihe urukingo rutaraboneka gukomeza kwirinda Coronavirus ari ingenzi ari yo mpamvu bagize uruhare mu gufasha abaturage kubona ibikoresho by’ubwirinzi.Yashimangiye ko ubwo bufasha bagiye kubugeza no mu bindi bice by’igihugu ahari abantu batishoboye.
Umuyobozi w’Umuryango GDO, Sibomana Yassin, yavuze ko batangiye gufasha abaturage bo muri Kicukiro ubwo utugari n’imidugudu imwe n’imwe yo muri ako karere yatangiraga gushyirwa mu kato kubera ubwiyongere bwa Coronavirus. Sibomana yavuze ko abaturage bose batanganya ubushobozi ariyo mpamvu bashatse uko bafasha abatishoboye kugira ngo hatagira uba icyanzu cyo kwanduza cyangwa kwanduzwa kuko atishoboye. Ati “ Twabahaye ibikoresho byo kwirinda, za kandagirukarabe zigezweho kuko nizo za mbere zitangiye gukwirakwizwa mu Rwanda, tubaha udupfukamunwa kuko abenshi usanga bidodera utwo mu bitenge cyangwa ibindi bitambaro bitujuje ubuziranenge, hakabaho no kubaha amasabune.”
Yavuze ko nk’agace gakunze kubamo urujya n’uruza rw’abantu benshi, ibikoresho nka kandagirukarabe ari ingenzi kuko bibafasha kwita ku isuku. Umukozi w’Akarere ka Kicukiro ushinzwe isuku n’isukura, Nduwamungu Jean Bosco, yavuze ko kuba abaturage bahawe ibikoresho by’isuku, bizabunganira mu gukomeza kwirinda kandi binaborohereze. Ati “Batuzaniye kandagirukarabe zikarabwaho n’abantu batandatu icyarimwe kandi zirambye. Izo twari dufite zakoreshwaga n’umuntu umwe bagatonda umurongo.
Izi bazanye na wa muntu ufite ubumuga uri ku igare azajya abasha gukaraba. Hazajya hakaraba abantu benshi kandi bigabanye kwa gutinda kw’abaturage bari ku murongo.” Tubamenyeshe ko Inkunga y’ibikoresho yatanzwe n’Umuryango udaharanira Inyungu Grassroot Development Organization (GDO), ibarirwa agaciro ka miliyoni 15 Frw.