Kuva ejo kuwa kane abarwanya Leta y’u Rwanda bakorera mu buhungiro bakoresheje imbuga nkoranyambaga zabo zishinzwe gukora Propaganda yo guharabika u Rwanda n’abayobozi barwo bakwirakwije igihuha kivuga ngo “abantu batandukanye bari mu Rwanda ndetse no mu mahanga batunguwe no kumva inkuru zivuga ko Col Tom Byabagamba, Gen Frank Rusagara na Lt Col Rugigana Ngabo batorokeshejwe n’abantu bambaye gisirikare babakuye muri Gereza yo ku Mulindi!
Twagirango tubwire abasomyi bacu n’abandi basomye icyo gihuha cyakwirakwijwe hakoreshejwe whatsapp ndetse n’ikinyamakuru The Rwandan cya David Himbara mukuru wa Col. Tom Byabagamba na muramuwe Gen Frank Rusagara na murumuna wa Gen. Kayumba Nyamwasa Lt.Col. Rugigana Ngabo ko ababose bafungiye muri Gereza yo ku Mulindi bakaba barahamwe n’ibyaha byo guhungabanya umutuzo wa Rubanda no kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, ubu bakaba bari gukora neza ibyo bihano bahawe nkuko twabitangarijwe muri iki gitondo n’abashinzwe gucunga iyo Gereza ubwo twahigereraga.
Dukomeje gukora igenzura n’iperereza ryimbitse mu miryango ndetse no mu nshuti z’abavugwaga ko batorokeshejwe aho ngo bari bafungiye ku “Mulindi”, kugirango tumenyeshe abasomyi inkomoko yicyo gihuha.
Twagerageje no kubaza umuntu ukorera hafi aho bafungiye ndetse tunabaza n’abantu batandukanye bari mu nzego zishinzwe umutekano mu Rwanda, abo bose twabajije bose baduhakaniye ndetse batubwira rwose ko nta kintu kidasanzwe kigeze kiba abavugwaho ko batorotse ubu bari muri gereza aho basanzwe bafungiye nk’uko bisanzwe.
Nyuma yo kumenya ibi natwe twibajije uwaba afite inyungu mu gukwiza iki gihuha n’icyo yaba agamije.
Col. Tom Byabagamba, Gen. Frank Rusagara na Lt.Col. Rugigana Ngabo
Benshi twaganiriye baba hanze y’igihugu bahamya ko ari igihuha cyaturutse muri ba David Himbara bafite inyungu n’umujinya wa mushikiwabo Christine Rusagara uheruka kwitaba imana akaba yaraguye mu Bwongereza ngo utarabashije gushyingurwa mu rwanda kandi ari ntawababujije ko ahubwo babuze amikoro yo kumugeza mu rwanda.
Hari n’andi makuru twamenye avuga ko ibihuha nk’ibi muri iyi minsi abarwanya leta y’u Rwanda ngo aribyo bagiye kurwanisha kuko indi nzira yo guhungabanya umutekano yabananiye. Murabe maso.
Cyiza Davidson