Igikomangoma Sheikh Abdul Aziz Al Nuaimi uturuka muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu ari mu Rwanda aho yaje kureba ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije yashoramo imari.
Iki gikomangoma gisanzwe kizwi mu bikorwa byo kurinda ibidukikije byatumye anahabwa akabyiniriro ka ‘Green Sheikh’, yemeza ko u Rwanda ruri mu bihugu bihagaze neza mu ibungabunga.
Ari mu Rwanda mu rwego rw’ubukangurambaga mpuzamahanga bwo kubungabunga ibidukikije, aho aherekejwe n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RFB) yasuye Pariki y’Igihugu y’Akagera, kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2018.
Muri iyi Pariki yasuye Hteli yitwa Akagera Game Lodge iri ku isoko ikeneye umushoramari wayishyira ku rwego rw’inyenyeri eshanu.
Iyi hoteli ifite ibyumba 64 ikagira n’icyumba kiri ku rwego rwo kuraramo abayobozi bakomeye nka Perezida.
Nyuma yo gusura iyi Pariki Sheikh Abdul Aziz azakomereza mu Rukari mu Karere ka Nyanza, ahari ingoro y’umwami, mbere y’uko akomereza muri Pariki ya Nyungwe gusura ikiraro kiri mu kirere kizwi nka “Canopy Walkway.”
Biteganyijwe ko azanasura Pariki y’Ibirunga nayo isanzwe iri kwagurwa. Iyi pariki icumbikiye ingagi zo mu Birunga, bituma ifatwa nka hamwe mu hantu nyaburanga hahenze mu Rwanda.
Sheikh Abdul Aziz azwi cyane ku kutaripfana avugira ibidukikije mu bihugu by’Abarabu. Asanzwe anakora ibindi bikorwa byo gufasha abatishoboye abinyujije mu muryango yashinzwe witwa Al Ihsan.