Mu nkuru y’ubushize twabagejejeho uburyo uwiyita Pasiteri Isidore Mbayahaga atunzwe no kwishyurwa kubera gusenya ibyo asanze akoreshejeje umunwa we kubera nta mu mutwe n’amashuri afite byamurengera ngo abone akazi akoresheje ubushobozi bwe. Twababwiye uko yagambaniye bagenzi be bo muri UPRONA akayisenya maze akagororerwa imyanya itandukanye itajyanye n’amashuri ye ya secondaire yarangije gusa.
Amakuru Rushyashya ifite yizewe nuko Isidore Mbayahaga yahawe icyo yise ikiraka cyo gucamo amacakubiri abanyamulenge bikozwe na Lt Gen Pacifique Masunzu, umunyamulenge ukorera Leta ya Kinshasa washyize inda yimbere yiyemeza kumarira ku icumu benewabo
Mbayahaga abonye ifaranga niyo byasaba kwihakana umuryango we bwite yabikora ako kanya. Amaze guhabwa amadorali na Pacifique Masunzu, Mbayahaga amaze iminsi ashaka guteranya Abanyamulenge no gushaka gucamo ibice ihuriro AFC/M23/Twirwaneho. Ibi kandi abikora abijyanisha no gutagatifuza ingabo z’u Burundi ziri muri Congo kugirango ibibazo by’ingutu byugarije iki gihugu imbere bitagaragara hariko kubura igitoro, ruswa, kutagira amadevize, kubangamira uburenganzira bwa muntu n’ibindi
Ingabo z’u Burundi ziri muri Congo ku nyungu z’agatsiko ka Ndayishimiye, dore ko buri musirikari abarirwa amadorali menshi ariko umusirikari yakira intica ntikize, yagwa muri Congo umuryango we ntugire icyo ubona kuko bababwira ko akiriho ari ku rugamba.
Ibi byahumiye ku mirari aho Ndayishimiye yohereje imbonerakure muri Congo azishoye ku rugamba ngo zirwane na M23 kandi nta myitozo, zikahasiga ubuzima, Ndayishimiye akishyurwa amadorali yabaye ingume mu gihugu cye. Imiryango y’imbonerakure zaguye ku rugamba amaso agahera mu kirere.
Ibi byose rero, Mbayahaga yarishyuwe ngo agaragaze ko ubutegetsi bwa Ndayishimiye nta kibazo bufite ndetse no gushaka kuryanisha abanyamulenge.
Uyu mbayahaga washyize imbere inda ye, dore ko anayifite agaragaza ko arya koko, abeshejweho no kwakira amafaranga ngo avuge iki niki. Niko yazamutse muri politiki arega anabeshyera bagenzi be, ndetse Ndayishimiye ashaka kumugaragaza nk’iturufu ko Abatutsi bashigikiye CNDD FDD.
Mbayahaga asigaye yirirwa kuri YouTube Channels zibogamiye kuri CNDD FDD atanga ubwo burozi buhuma amaso abarundi ndetse bugamije gucamo amacakuburi abanyamulenge.
Twibukiranye Mbayahaga ni muntu ki? Mbayahaga ni igisahiranda cyakora igishoboka cyose ngo agere kure mu kazi kuko aziko nta mashuri afite. Ubu ayobora ikigo gishinzwe nyiramugengeri mu gihugu cy’u Burundi kizwi nka ONATOUR aha akaba yarahageze avuye kuba Umukuru w’ubucuruzi (Directeur Comerciale) mukigo ONATEL.
Iyi myanya yose yayigezeho adafite amashuri dore ko abura umwaka umwe ngo yuzuze amashuri yisumbuye azwi nka Humanites mu Burundi. Kaminuza ntayo Mayahaga yigeze akandagiramo. Iyi mirimo yose yayigezemo kubera ubutiriganya no kugambanira bagenzi be. Ari muri ba Batutsi CNDD FDD ikeneye b’ingwiza murongo bashyiramo ngo Ndayishimiye avuga ko yubahiriza amasezerano y’Arusha.
Mbayahaga wiyita umukozi w’Imana kandi yarabaswe n’inzoga kuko yirirwaga ku Mugumbya ahari icyicaro cya UPRONA harimo n’akabari ubundi agasetsa abantu no gusebya abandi ngo bamugurire inzoga z’ubuntu. Igihe Terence Sinunguruza yari Minisitiri w’Ubtabera yamwikuruyeho amubera nk’umugaragu maze Terence Sinuguruzwa agizwe Vici Perezida amugira ushinzwe Protocole. Terence ntabwo yari aziko yizaniye Satani iruhande kuko Terence wabarizwaga muri UPRONA itaravugaga rumwe na CNDD FDD yanengaga CNDD FDD na Perezida Pierre Nkurunziza bari mu modoka, Mbayahaga yamufataga amajwi.
Aya majwi Mbayahaga yayashyikirije umuryango wa Nkurunziza maze bibera ibyago Terence Sinuguruzwa nawe wahise akura ku mirimo Mbayahaga. Ariko Terence yaje kuva ku mwanya nka nyuma y’amezi atatu naho Mbyahaga agororerwa kuba Directeur Commerciale muri ONATEL.
Mbayahaga yahise yikuba kuri Denyse Nkurunziza muri Eglise ye izwi nka “Eglise du Rocher”, nyuma ashinga idini rye yise Vision de Jésus-Christ riherereye mu Ngagara muri Bujumbura.
Mbayahaga atumwe na CNDD FDD yashenye UPRONA maze igice cye avuga ko gishigikiye CNDD FDD muri 2020 na Kandida Evariste Ndayishimiye maze yirukanwa muri UPRONA muri 2021.
Ari Directeur Commerciale muri ONATEL yanyereje asaga miliyoni 15 z’amarundi. Mbayahaga yumvikana avuga ibyo CNDD FDD ishaka. Niwe batumye gusebya Gen Bunyoni aho yumvikanye avuga umugani w’ikinyoni bita “Igifyoti” mu nyigisho Mayahaga yatanze mu masengesho ya CNDD FDD yabereye Gitega ku wa 29.9.2022.
Mu mpera za Kanama 2022 yari yigishije ko amahasa adasangira intebe y’ubwami, aakaba yarunganiwe na Perezida Ndayishimiye yamenyesheje ko hari abategetsi bagiye gukurwa, iminsi mike imbere yo gutangaza ko hari ba #Maconco mu butegetsi bategura kumuhirika
Byarangiye hirukanwe Général Bunyoni, Général Gabriel Nizigama batazira Tibia, Général Etienne Ntakarutimana batazira Steve, ndetse n’abaminisitiri bari abatoni kuri Perezida Nkurunziza.
Mbayahaga yigisha politiki ya CNDD FDD mu izina ry’Imana zikwiye kwamaganwa kuko zafatwa nka Politiki zurwango. Kuba Ingabo z;u Burundi zarakubiswe inshuro muri Congo, abantu nka Mbayahaga barakoreswa ngo bagaragaze ko zihagaze neza, zahagaritse M23 kandi M23 yarbashushubikanyije kuva Masisi ku gera mu nknegero za Uvira.
Mu rwego rw’amasezerano y’Arusha CNDD FDD ikeneye abatutsi b’ibigoryi kandi bakorera inda zabo nka Mbayahaga n’abandi. Ntabwo bakorera igihugu bashyirwaho kugirango batabangamira CNDD FDD.
Kuba Mbayahaga yavuga kuri Perezida Kagame cyangwa General Kabarebe ni uko aba aribyo aba yatumwe na CNDD FDD, baravuga ngo nubona imbwa mu giti ntuzibaze uburyo yagezeyo ahubwo uzibaze ku wayishyizeyo.