Minisiteri y’Ingabo mu Burundi imaze gushyira ahagaragara Itangazo ryashyizweho umukono na Col .Gaspard Baratuza Umuvugizi w’Igisilikare cy’u Burundi, Iryo tangazo rivuga ko nta muntu wigeze ahungira mu gihugu cyabo mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru nyuma yo kwica abantu babiri i Rusizi, mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda.
Itangazo
Col. Gaspard Baratuza
Mu kinyarwanda itangazo riragira riti: “Minisiteri y’ingabo z’igihugu n’abahoze ari ingabo mu gihugu cy’u Burundi yamenye binyuze mu itangazo rya Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ryo kuwa 12 Werurwe ryatangajwe kuri murandasi ko abantu bitwaje intwaro batamenyekanye bateye ku butaka bw’u Rwanda bakica abantu babiri bagakomeretsa umwe.
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko abo bagizi ba nabi bahungiye i Burundi. Minisiteri y’ingabo n’abahoze mu ngabo za Repubulika y’u Burundi irashaka kumenyesha ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga ko nta tsinda ry’abantu bitwaje intwaro ryabonywe ryambukiranya umupaka w’u Rwanda n’u Burundi.”
U Burundi ntibuzigera bwemera ko abanyabyaha n’abahungabanya umutekano mu bihugu bituranyi babona ubuhungiro k’ubutaka bw’u Burundi”
RDF yatangaje ko iri gushakisha abantu barashe abaturage babiri i Rusizi bagahungira i Burundi mu Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda kuri iki cyumweru rivuga ko umwana wishwe yari afite imyaka 12 y’amavuko mu gihe undi n’uwakomerekejwe bari bacunze umutekano ku kigo nderabuzima.
Rikomeza rivuga ko ‘Abantu bataramenyekana bari bitwaje imbunda bahise berekeza i Burundi mu gihe iyi nsanganya yabereye hafi y’umupaka w’u Burundi. Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekanye abagabye iki gitero’. Kugeza ubu biracyari urujijo k’uwaba yarakoze ibara naho yaba aherereye mugihe impande zombi zikomeje kwitana bamwana.
Cyiza D.