• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Igisirikare cya Uganda cyafatiye M23 ibyemezo bikakaye

Igisirikare cya Uganda cyafatiye M23 ibyemezo bikakaye

Editorial 10 Mar 2017 ITOHOZA

Mu gihe hari amakuru amaze iminsi acicikana mu binyamakuru hibazwa umukino Leta ya Uganda yaba irimo gukina n’abarwanyi ba M23 bajya guhungabanya umutekano muri Congo bakagaruka muri Uganda, igisirikare cya Uganda cyatangaje ko kitazihanganira aba barwanyi mu gihe bazaba bagarutse.

Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen David Muhoozi, avuga ko umurwanyi wese wa M23 watorotse akava muri Uganda agasubira muri Congo, naramuka agarutse muri Uganda azafatwa agafungwa.

Uyu muyobozi w’ingabo za Uganda avuga ko abarwanyi 40 ba M23 baherutse gufatwa n’igisirikare cya Uganda (UPDF) bazagezwa imbere y’urukiko rukuru rwa Mbarara. Bashinjwa kwinjira ku butaka bwa Uganda bafite intwaro.

Igisirikare cya Uganda cyatangarije ikinyamakuru New vision dukesha iyi nkuru ko abo barwanyi 40 bafashwe bagicumbikiwe na polisi y’igihugu. Bagombaga kwerekanwa ku wa kabiri w’iki cyumweru ariko ntibyakunda bitewe n’uko polisi igikora iperereza.

Mu Ugushyingo 2013, nibwo Gen Sultani Makenga, umuyobozi w’abarwanyi ba M23 yambukanye n’abandi barwanyi 1500 bavuye muri Congo bahungira Uganda.

Mu kwezi gushize nibwo byatangajwe ko bamwe mu barwanyi batorotse bagasubira muri Congo, bitangazwa ko basabaga kujya iwabo gutangira ubundi buzima. Bamwe bagezeyo barafatwa.

Bitangazwa kandi ko mu batorotse harimo na Gen Sultani Makenga ndetse ko yanagezeyo akagaba ibitero. Gusa Uganda yo ikavuga ko abatorotse nibagaruka bazafungwa. Gen David Muhoozi ati: “Uganda yari ibarinze hano, kuri abo bifuza gusubira iwabo gutangira ubuzima bushya, tuzabafasha”.

Yakomeje agira ati: “Ariko ntabwo tuzemera ko Uganda ikoreshwa hagamijwe kwihorera, niba barahisemo gusubira muri Congo nyuma bakagaruka muri Uganda, tuzabafata”.
M23 ni umwe mu mitwe y’inyeshyamba yagabye ibitero mu 2012 na 2013 bikomeye ndetse byagiye bifata ibice bitandukanye bya Congo.

Uyu mutwe kandi wagiye ushinjwa ibyaha birimo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, ubwicanyi bwakorewe abasivile, kwinjiza mu gisirikare abana bato. Gen Bosco Ntaganda wabaye umuyobozi muri uyu mutwe wa M23, ubu we akaba afungiye i The Hague mu Buholandi.

-6068.jpg

Gen David Muhoozi, Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda na Gen. Makenga

Nyuma yo kwemera bagashyira intwaro hasi mu mpera za 2013, M23 yagiranye amasezerano na Leta ya Kabila. Kugeza magingo aya M23 ishinjwa Leta kudashyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ari nayo mpamvu bakomeza gushimangira ko batazahwema kugaba ibitero ku butaka bwa Congo mu gihe bazaba batubahiriza ibiyakubiyeho.

2017-03-10
Editorial

IZINDI NKURU

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe

Editorial 11 Mar 2017
Ibyo wamenya ku Banyarwanda bagiye gukurikiranwa n’inkiko z’u Bubiligi

Ibyo wamenya ku Banyarwanda bagiye gukurikiranwa n’inkiko z’u Bubiligi

Editorial 28 Sep 2017
Urubanza rwa Murekezi ukekwaho Jenoside rwasubitswe, hitabazwa Minisiteri

Urubanza rwa Murekezi ukekwaho Jenoside rwasubitswe, hitabazwa Minisiteri

Editorial 18 Jan 2017
Ese niba Kagame adatinya Museveni ni gute yatinya ikigwari nka Kayumba Nyamwasa?

Ese niba Kagame adatinya Museveni ni gute yatinya ikigwari nka Kayumba Nyamwasa?

Editorial 25 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yahaye Mitali  ubutumwa bwo kubahisha Ikinyarwanda abushyikiriza Intebe y’ Inteko
Mu Rwanda

Perezida Kagame yahaye Mitali ubutumwa bwo kubahisha Ikinyarwanda abushyikiriza Intebe y’ Inteko

Editorial 30 May 2017
Tariki 22 Gicurasi 1994: Umunsi RPA yafashe Ikibuga cy’Indege cya Kigali n’ikigo cya gisirikare
Mu Rwanda

Tariki 22 Gicurasi 1994: Umunsi RPA yafashe Ikibuga cy’Indege cya Kigali n’ikigo cya gisirikare

Editorial 22 May 2018
Brig Gen Rugumya Gacinya avuga  ko uburozi budakorera ubwinshi
Amakuru

Brig Gen Rugumya Gacinya avuga ko uburozi budakorera ubwinshi

Editorial 20 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru