• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Igisirikare cya Uganda kirashinjwa gukorera iyicarubozo Bobi Wine

Igisirikare cya Uganda kirashinjwa gukorera iyicarubozo Bobi Wine

Editorial 17 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU

Abo ku ruhande rwa Bobi Wine, umuryango we n’abamwunganira mu mategeko, barashinja inzego z’umutekano by’umwihariko igisirikare ko cyakoreye iyicarubozo uyu muhanzi ugiye kumara icyumweru afunzwe.

Bobi Wine yafashwe ku wa Mbere tariki 13 Kanama 2018, yatawe muri yombi ari kumwe na bagenzi be Depite Zaake Francis, DEPITE Karuhanga, Nyanzi Fred ndetse na candida-depite Kassiano Wadri.

Yamaze iminsi afungiwe ahatazwi, abo mu muryango we bavugaga ko bamubuze kandi ko afitwe n’inzego z’umutekano za Uganda zo zikabihakana zivuga ko zitigeze zimutunga n’urutoki.

Kuri uyu wa Kane Bobi Wine yagejejwe imbere y’Urukiko ruburanisha imanza za gisirikare muri Gulu, yarezwe ibyaha birimo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubwo yagezwaga mu rukiko, yari abohesheje amapingu aherekejwe n’abanyamategeko be babiri Asuman Basalirwa na Medard Seggona, ku rukiko kandi hagaragaye umugore wa Bobi Wine, Barbara Itungo wasaga n’ufite ikiniga.

Daily Monitor yavuze ko abunganira Depite Robert Kyagulanyi bashimangiye ko umukiriya wabo abayeho mu buzima bubi ndetse ko abamufunze bamukoreye iyicarubozo ku buryo kugeza ubu atabasha kugenda.

Bahishuye ko batigeze bemererwa kubonana na Bobi Wine ndetse n’umuryango we wabujijwe kumusura aho afungiwe mu gihe ku ruhande rwa leta ivuga ibitandukanye n’ibi.

Asuman Basalirwa yavuze ko umukiriya we amerewe nabi cyane ndetse ko yabyimbye mu maso kandi adashobora kuvuga cyangwa ngo agende

Seggona we yagize ati “Ubuzima bwa Kyagulanyi bumeze nabi. Ari mu bubabare bukomeye, ntashobora kuvuga, ntagenda kandi yicara bigoranye. Mu maso he harabyimbye ubu ntashobora kureba kubera iyicarubozo yakorewe n’abasirikare bo mu mutwe wa Special Forces Command. Ntavuga ndetse mpamya ko igihe bamusomeraga ibyaha aregwa atigeze amenya ibiri kuba cyangwa ngo yumve ibyo bamuregaga.”

Iki kinyamakuru kivuga ko, abo mu muryango wa Bobi Wine batari bemerewe kwinjira ahaberaye iburanisha ryayobowe na Lt Gen Andrew Gutti.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi w’ingabo muri Uganda, Brig. Richard Karemire yavuze ko Depite Kyagulanyi akurikiranywe n’Urukiko rwa Gisirikare kuko yafatanywe imbunda akaba kuri ubu agikorwaho iperereza.

Abaturage bo mu gace ka Kamwokya aho Bobi Wine yabyirukiye, biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo ikomeye bayobowe n’itsinda rya Fire Base Crew ribarizwamo abafana b’inkoramutima z’uyu muhanzi na bamwe mu bahanzi afasha mu muziki.

Barbara Itungo[umugore wa Bobi Wine] n’abunganira uyu muhanzi, hano bari kumwe kuwa Kane ku kigo cya gisirikare cya Gulu

Izi mvururu zimaze kuba, byatumye ibikorwa by’ubucuruzi bihagaraga muri Kamwokya kubera akaduruvayo n’imidugararo yatumye ibintu bizamba kurushaho.

Bobi Wine yatawe muri yombi ari kumwe n’abandi banyepolitiki bagera kuri 30 bashinjwa gutera amabuye imodoka zirinda Perezida Museveni wari uvuye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w’ishyaka rye rya NRM mu mujyi wa Arua.

Bivugwa ko abantu bateye imodoka ya Museveni bari bambaye imyambaro yamamaza Depite Kassiano Wadri wanatsinze aya matora ari muri gereza.

Bobi Wine yafashwe nyuma y’uko yari yagiye mu bikorwa byo kwamamaza Kassiano Wadri muri Arua

Iki nikimwe mu bimenyetso bigaragaza ko ubutegetsi bwa Perezida Museveni buri mu marembera kuko bumaze kurambirana muri iki gihugu kirangwamo, ubwicanyi, iyicarubozo, ubujura,  akaduruvayo n’isuku nke.

 

2018-08-17
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Nkurunziza mu mayira abiri, ninde ukekwa kuzamusimbura mu matora ya 2020?

Burundi: Nkurunziza mu mayira abiri, ninde ukekwa kuzamusimbura mu matora ya 2020?

Editorial 08 Sep 2019
Andre Kazigaba wahoze muri RNC ubu akaba ari muri RRM ya Callixte Nsabimana yigambye kuri Ambasaderi Nikobisanzwe urupfu rw’Umunyarwanda Baziga Louis

Andre Kazigaba wahoze muri RNC ubu akaba ari muri RRM ya Callixte Nsabimana yigambye kuri Ambasaderi Nikobisanzwe urupfu rw’Umunyarwanda Baziga Louis

Editorial 25 Jan 2021
Uganda : Abambari ba RNC, Pasiteri Busigo Christopher na Frank Ruhinda kwihisha inyuma y’ifungwa ry’abayoboke ba ADEPR mu Rusengero

Uganda : Abambari ba RNC, Pasiteri Busigo Christopher na Frank Ruhinda kwihisha inyuma y’ifungwa ry’abayoboke ba ADEPR mu Rusengero

Editorial 26 Jul 2019
Nyuma y’ibyumweru 2 gereza ya Makala muri Kongo ibaye ibagiro ry’abanyururu, abakomeretse b’abagore basambanyijwe ku ngufu nta buvuzi barahabwa.

Nyuma y’ibyumweru 2 gereza ya Makala muri Kongo ibaye ibagiro ry’abanyururu, abakomeretse b’abagore basambanyijwe ku ngufu nta buvuzi barahabwa.

Editorial 11 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi :  Abandi  basirikare 11 bakomeye  bongeye  gutoroka
Mu Rwanda

Burundi : Abandi basirikare 11 bakomeye bongeye gutoroka

Editorial 20 Aug 2016
Perezida João Lourenço wari umuhuza mu kibazo cya Kongo arayamanitse kubera amananiza ya Tshisekedi
Amakuru

Perezida João Lourenço wari umuhuza mu kibazo cya Kongo arayamanitse kubera amananiza ya Tshisekedi

Editorial 14 Feb 2025
U Bubiligi bwasabye abaturage babwo kuva ku butaka bwa RDC
POLITIKI

U Bubiligi bwasabye abaturage babwo kuva ku butaka bwa RDC

Editorial 12 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru