• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Igitangazamakuru cya Uganda NTV mu bikorwa biyobya uburari mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda

Igitangazamakuru cya Uganda NTV mu bikorwa biyobya uburari mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda

Editorial 03 Aug 2020 INKURU NYAMUKURU

Hamaze iminsi hagaragara bamwe mu Banyarwanda bajugunywa ku mipaka n’abayobozi ba Uganda nyuma yuko bamaze igihe bafunzwe kandi bakorerwa iyicarubozo mu buryo butemewe n’amategeko akenshi ntibagezwa imbere y’Ubutabera ngo baregwe mu nkiko. Ikinyamakuru NTV muri Uganda cyananiwe kuvuga ibibazo nkibi, cyangwa kubaza abayobozi bakuru ba Uganda nka Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Sam Kutesa ahubwo kuri uyu wa gatandatu cyahisemo gukwirakwiza amashusho ya videwo yiswe “itumanaho ribi ryashinjwaga ibibazo bya Uganda n’u Rwanda biherutse” (poor communication blamed for recent Uganda-Rwanda troubles)  bikaba byaranagaragaye kuri YouTube bitangajwe na NTV Uganda, kimwe mu bitangazamakuru bizwi cyane byerekana amajwi n’amashusho cyane cyane kibogamiye ku gihugu cya Uganda.

Iyi videwo – ivuga ko yakuye izina ryayo mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Nation Media Group ku wa kane ushize – ariko usanga nta shingiro rifatika ifite kubyerekeranye niryo izina ryayo. Nta hantu na hamwe mu kiganiro Perezida w’u Rwanda yigeze agaruka ku bibazo by’umubano biri hagati ya Uganda n’u Rwanda mu buryo NTV yabyegeka ku buyobozi bw’uRwanda. Nta hantu na hamwe mu bice by’ikiganiro hagaruka ku mubano w’ibihugu byombi, aho NTV ivuga ko yabonye ibikubiye muri iyo videwo, Perezida Kagame ntacyo yavuze kuburyo byahura nibyo n’umutwe w’iyi videwo uvuga. Ibice byasohotse mu nomero y’ikinyamakuru cya The Easter African – nacyo kibarizwa mu kigo gisanzwe gifite ibitangazamakuru nka NTV.

Mu kiganiro cyiganjemo ikibazo kimwe: Ingaruka za Covid-19 ku muryango w’Afurika y’Iburasirazuba; igisubizo cy’Umuryango w’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika (EAC)ku cyorezo, n’ibitekerezo bya Perezida Kagame nk’umuyobozi w’umuryango bigaragara ko abanyamakuru b’iki kinyamakuru, mu buryo bw’ibibazo n’ibisubizo , babaza ikintu kimwe gusa ku mibanire ya Uganda n’u Rwanda. Ati: “Habayeho imbaraga zo gukosora umubano hagati y’u Rwanda na Uganda mbere y’icyorezo, ubu bimeze bite?”

Perezida Kagame yagize ati: “reka mbivuge muri make, mvuga ko umubano utigeze ugera habi cyane, niko byari bimeze icyo gihe.  Ntekereza ko mubihe bitarimo inkuru nziza cyane, Dushobora  kwitega ibindi bihe byiza gusa. ”  Abanyamakuru ba NTV bakomeza bavuga ko Perezida Kagame ntacyo avuga kuko ahubwo habaho “itumanaho ribi cyangwa guhana amakuru nabi” mu rwego urwo ari rwo rwose rujyanye n’imibanire y’ibihugu byombi. Abakoze iyo videwo basaga nkaho bahinduye amashusho yabo kugirango bahuze inkuru zateganijwe mbere. Ibi bigaragazwa nuburyo iyi clip itangira, amashusho y’inama nkuru y’abakuru b’ibihugu byo mu karere (RDC,ANGOLA,UGANDA n’u Rwanda) inama yiswe Quadriple summit yabereye i Gatuna / Katuna muri Gashyantare uyu mwaka aho (uwahoze ari minisitiri w’igihugu cy’u Rwanda anashinzwe ibikorwa by’umuryango wa  EAC Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa bagaragara batanga ibiganiro

Hanyuma uwatanze inkuru agira ati: “hemejwe ko Kampala na Kigali bakomeza guhanahana amakuru azafasha kugenzura ibibazo byose byavuzwe mu nama.”

Icyo uwakoze iyo nkuru agendeye ku mashusho yakoze ni ukubaka igitekerezo cyuko hashingiwe ku “itumanaho”, bityo agashyiraho abareba igice gikurikira; imwe yerekeye “itumanaho ribi cyangwa kudahana amakuru.” Umwanditsi avuga ati: “ubu, mu kiganiro cyihariye yagiranye na Nation Media Group, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko umubano hagati y’ibihugu byombi utarakemuka aho Perezida Kagame avuga ko ibintu bimeze nka mbere ya Covid-19, kandi ko nta kintu cyarushijeho kuba kibi. Iyi videwo yamaganwe n’abasesenguzi bo mu Rwanda.

Nta muyobozi wo mu Rwanda wavuze ko ibibazo by’u Rwanda na Uganda bishingiye ku itumanaho, byaba byiza cyangwa bibi. U Rwanda rwerekanye inshuro nyinshi ukuri, hamwe n’ibimenyetso mu buryo bw’inyandiko, amafoto, videwo, n’ibindi ariko ibibazo nyabyo, bikomeye cyane, ni ibibazo nk’icyemezo cya Kampala cyo guhungabanya umutekano wu Rwanda. U Rwanda rwagaragaje inshuro nyinshi, ibibazo bihari ariko mu nzira za dipolomasi ku kuntu ubutegetsi bwa Uganda bwashyigikiye ndetse bakorohereza imitwe y’iterabwoba ifite gahunda yo kurwanya u Rwanda. U Rwanda rwerekanye, mu buryo burambuye, uburyo leta ya Kampala yagiye iha ubufasha  RNC ya Kayumba Nyamwasa – itsinda ry’abahagarariye igihugu cya Uganda mu migambi mibisha kugira ngo “bahindure ubutegetsi mu Rwanda ”. Kampala imaze igihe kinini yorohereza RNC mu bikorwa byayo byo gushaka abayoboke, igashyigikirwa n’iperereza rya gisirikare rya Uganda (CMI) ikorana n’ababa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC kugira ngo bagashuka urubyiruko rukomoka mu Rwanda, ahantu nko mu nkambi z’impunzi, aho babizeza kuborohereza mu kubona  n’impapuro z’ingendo z’impimbano, no kubatwara mu myitozo i Minembwe, mu burasirazuba bwa Kongo. Nibura kugeza hagati mu mwaka ushize, mbere yuko RNC yibasirwa mu nkambi zayo ikajanjagurwa n’igitero cya gisirikare cya FARDC cyahitanye bamwe mu bayobozi bakuru bayo bapfuye, abandi benshi barapfa, ndetse n’abandi benshi bagafatwa bakajyanwa mu Rwanda kugira ngo baburanishwe bakurikiranweho ibikorwa by’iterabwoba.

Ibitero bya Kampala byo kurwanya u Rwanda birenze kure korohereza itsinda rimwe gusa. Nk’urugero bimaze kugaragara ko uruhare runini rwa Minisitiri w’ubutwererane bw’akarere muri Uganda, Philemon Mateke ari nk’umuhuzabikorwa w’imitwe irwanya u Rwanda – RNC, FDLR, cyangwa RUD-Urunana – kugira ngo babashishikarize “gushyira imbaraga zabo hamwe kurwanya u Rwanda. ” Nyamara ku myanzuro nibura ku nama ya Komite ad-Hoc yo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda – yashyizweho umukono muri Kanama umwaka ushize mu rwego rwo kugarura umubano usanzwe – Kampala yari ikwiye gusenya imitwe yose mibi irwanya u Rwanda muri Uganda. Umwe mu bayobozi bo mu Rwanda yagize ati: “Ibi ni ibibazo inzu y’itangazamakuru nka NTV Uganda isimbuka mu gihe igurisha inkuru z’ibinyoma ngo ‘itumanaho ribi’ ni cyo kibazo.”

Abanditsi benshi i Kigali ku bibazo by’umutekano bagize bati: “Ibyo ni ibibazo bikomeye NTV Uganda ihitamo kwirengagiza, mu buryo busa n’ibitangazamakuru byinshi byamamaza Ibikorwa bya Leta ya Uganda,  aho basoza bagira bati: Ibibazo by’ibihugu byombi ntabwo ari itumanaho ribi gusa bimeze nkaho NTV iyobya uburari igatsikamira inahisha ukuri itayobewe.

2020-08-03
Editorial

IZINDI NKURU

Inzika, kwikubira no kwihorera bitumye CNDD-FDD yoreka u Burundi

Inzika, kwikubira no kwihorera bitumye CNDD-FDD yoreka u Burundi

Editorial 09 Jan 2024
Ubuhamya bw’abana Rusesabagina yashoye mu ntambara, n’akaga bahuriye nako mu mashyamba ya Kongo, ni ikindi kimenyetso cy’umunyamaswa bw’abiyita ko barwanya u Rwanda.

Ubuhamya bw’abana Rusesabagina yashoye mu ntambara, n’akaga bahuriye nako mu mashyamba ya Kongo, ni ikindi kimenyetso cy’umunyamaswa bw’abiyita ko barwanya u Rwanda.

Editorial 05 Nov 2020
Burundi: Itsinda ry’Abakaraza 21, batorotse igihugu kubera “umutekano muke”.

Burundi: Itsinda ry’Abakaraza 21, batorotse igihugu kubera “umutekano muke”.

Editorial 29 Aug 2018
Abisunga ibigarasha n’abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa.

Abisunga ibigarasha n’abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa.

Editorial 31 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RFI yokejwe igitutu kubera ifoto y’abasirikare b’u Rwanda yakoresheje
INKURU ZAKUNZWE CYANE

RFI yokejwe igitutu kubera ifoto y’abasirikare b’u Rwanda yakoresheje

Editorial 27 Feb 2018
Guhera kuri RDR kugera kuri DALFA-Umurinzi: Impamvu Victoire Ingabire atigeze ahinduka
Amakuru

Guhera kuri RDR kugera kuri DALFA-Umurinzi: Impamvu Victoire Ingabire atigeze ahinduka

Editorial 26 Jul 2025
Umutekano mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yagiye gupfundikira iby’abandi ibye bita imitemeri
Amakuru

Umutekano mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yagiye gupfundikira iby’abandi ibye bita imitemeri

Editorial 26 Feb 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru