• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Uko Inkende Yurira cyane, niko ubwambure bwayo bugaragara: Ibyo mutamenye kuri Ignace Rusagara, ubu uvugira umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Uko Inkende Yurira cyane, niko ubwambure bwayo bugaragara: Ibyo mutamenye kuri Ignace Rusagara, ubu uvugira umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Editorial 18 Jan 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Burya koko uko inkende irushaho kurira no gusatira ubushorishori bw’igiti, niko inarushaho kwerekana ubwambure bwayo, bugatera ishozi abagize akaga ko kubureba.

Uku ni nako bimeze kuri Ignace Rusagara(wiyita Marie Rose), ukomeje kudutera umwaku atwereka ubusa bwe, ngo aravugira cya kimoteri cy’abanyamwanda, agatsiko k’ibyihebe bya RNC.

Burya ariko koko “ibisa birasabirana”. Nta kuntu Ignace Rusagara ataba umumotsi wa Kayumba Nyamwasa, dore ko wagirango ubuhemu babwonse mu ibere rimwe. Isoni bombi bazisize kwa ntawutumundi!

Ubusanzwe nta gitangaje kuba ikigarasha cyarangwa n’isoni nke. Icyatungurana cyaba ari ukubona ikigarasha cyikebutse, kikabona ko ibyo kirimo bidakwiye umuntu muzima mu mutwe.

Ariko se koko umuntu abura ubwenge, akabura n’ubumubwira ko avuye mu bwiherero yiyanduje, ko akwiye kujya kure y’abandi ngo atabatera ishozi?

Ntibyumvikakana uburyo umuntu nka Ignace Rusagara, nawe ubwe wiyiziho amafuti aruta ay’ingurube, atinyuka kujya mu itangazamakuru ngo afite icyo yabwira abantu! Buriya se yumva kwibonekeza ngo ni umuvugizi w’ibigarasha bimukuraho icyasha, cyangwa bishimangira ko RNC ari icukiro ry’imyanda inuka ikanahumanya?

Mu nyandiko umusomyi wa Rushyashya yatugejejeho muri Kamena 2020, yatweretse bidasubirwaho ubuhemu bukabije bwa Ignace Rusagara. Icyo gihe yari ataranagirwa inshyanutsi ngo ni umuvugizi, ariko kubera ko Kayumba Nyamwasa n’ibindi byihebe bigenzi bye ameze nka Bihehe bavugiriza induru iti “ngizo impundu mporana”, yumvise Ignace Rusagara ariwe wujuje ubusembwa busabwa kugirango aserukire iryo cukiro mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Muri iyo nkuru , hagaragajwe uburyo muw’ 2015 Rusagara n’ibindi bisambo birimo Faustin Murindangabo bahimbye inyandiko-mvugo z’urubanza rwa Gacaca rutigeze ruhaho, maze bagurisha ikibanza cy’uwitwa André Sebatware, giherereye ku Kimihurura, ahahoze Kigali Night mu Karere ka Gasabo. Ni ubutaka bwaguzwe na Skol Rwanda ngo uwo André Sebatware yishyure imitungo yangije cyangwa yasahuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, byahe byo kajya ko nta rukiko rwayimuryoje.

Mu buriganya yafashijwemo n’umukozi mukuru muri Skol Rwanda, sheki yanditswe kuri Faustin, aho kwandikwa ku karere ka Gasabo kari kaguze ubutaka, maze abanyoni bigabanira asaga miliyari yari avuye muri icyo cyamunara. Abiswe ba nyir’imitungo yagombaga kwishyurwa bakenyejwe rushorera, bajugunyirwa utuvungukira tutageze no kuri miliyoni imwe y’amanyarwanda. Kubera kwibwa bamwe muri bo ni nabo batanze aya makuru, ndetse Ignace Rusagara na Faustin Murindangabo barabifungirwa, mbere y’uko Rusagara atoroka ubutabera, agahungira muri Canada anyuze muri Uganda. Aho muri Canada niho yirirwa akorongera, atuka uRwanda n’abayobozi barwo, yibeshya ko abo aduhira mu matwi batazi amahano yakoze mu Rwanda.

Nguwo rero Rusagara Ignace warumbiye umuryango n’igihugu, kugeza ubwo abavandimwe baterwa isoni no kuvuga ko bafitanye isano n’uwo munyaburiganya.

Si ibyo gusa. Kubera ko Ignace Rusagara yize amategeko muri ULK( uretse ko kuyiga, kuyamenya no kuyakurikiza ari ibintu bitandukanye), abo yambuye udufaranga ngo arabafunguriza ababo bafunzwe na Gacaca ntibagira umubare. Abumvise yiyita umuvugizi wa RNC, impirimbanyi muri demokarasi n’uburenganzora bwa muntu, batugezeho bifuza gutanga ubuhamya ku bujura Rusagara yabakoreye. Agahinda uwo mutindi yasize mu mitima yabo, baba aba yabeshye kuzababuranira, baba n’abo n’ubu agicuza utwabo ngo azabageza i Burayi n’Amerika, abo yasize ateye inda yarangiza akagenda abasebya ngo yaryamanye nabo nk’indaya zigurisha, tuzakabagezaho mu minsi iri imbere.

Muri make, uyu Ignace Rusagara uko avuze atera ishozi abamuzi neza. Icyo twamusaba ni ukwicarira umurizo mu muheno we, akareka gutoneka imitima y’abo yahemukiye. Ukuri kuratinda ntiguhera, hari umunsi uzagera amateka n’ubutabera bikamwibutsa ko udashobora kubeshya abantu bose igihe cyose.

2024-01-18
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Bamwe mu bakekwaho kuzasimbura Perezida Nkurunziza, barigamba ubwicanyi  [ VIDEO ]

Burundi: Bamwe mu bakekwaho kuzasimbura Perezida Nkurunziza, barigamba ubwicanyi [ VIDEO ]

Editorial 10 Oct 2019
Umwaka urashize Paul Rusesabagina ageze mu butabera bw’u Rwanda: Urubanza rwaranzwe n’udushya no kurashya imigeri!

Umwaka urashize Paul Rusesabagina ageze mu butabera bw’u Rwanda: Urubanza rwaranzwe n’udushya no kurashya imigeri!

Editorial 24 Aug 2021
Kongo irambirije ku muryango « SADC » nawo utishoboye

Kongo irambirije ku muryango « SADC » nawo utishoboye

Editorial 21 Feb 2023
Uyu munsi u Rwanda rurakora imihango yo kwibuka jenoside y’Abayahudi

Uyu munsi u Rwanda rurakora imihango yo kwibuka jenoside y’Abayahudi

Editorial 14 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sagashya wari Gitifu w’Umujyi wa Kigali yirukanwe
Mu Rwanda

Sagashya wari Gitifu w’Umujyi wa Kigali yirukanwe

Editorial 15 Nov 2017
Ibikorwa by’icyumweru cya Polisi 2018: Hatangijwe icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
Mu Rwanda

Ibikorwa by’icyumweru cya Polisi 2018: Hatangijwe icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa

Editorial 05 Jun 2018
Umunyamakuru Casmiry Kayumba  yashyinguwe gitwari
INKURU NYAMUKURU

Umunyamakuru Casmiry Kayumba  yashyinguwe gitwari

Editorial 18 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru