• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»IGP Felix Namuhoranye yakiriye amakipe ya Polisi ya Volleyball ayashimira umusaruro yagaragaje

IGP Felix Namuhoranye yakiriye amakipe ya Polisi ya Volleyball ayashimira umusaruro yagaragaje

Editorial 22 Nov 2023 Amakuru, IMIKINO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki  21 Ugushyingo, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye yahuye n’amakipe ya Polisi y’Umukino w’intoki wa Volleyball; mu bagabo no mu bagore, ashimira abakinnyi uko bitwaye neza mu marushanwa atandukanye yo mu gihugu no mu Karere.

IGP Namuhoranye yabashimiye umwete n’umurava byabaranze bikabafasha kugera ku ntsinzi.

Aya makipe yombi ya Polisi ya volleyball yitwaye neza muri uyu mwaka abasha kwegukana ibikombe 9 byose hamwe.

Mu bagabo, ikipe ya Police VC yabashije kwegukana ibikombe 5 birimo icyo iherutse gutwara cy’irushanwa rihuza amakipe yitwaye neza mu bihugu byo mu Karere ka Gatanu k’Afurika (Zone V Club Championship 2023).

Harimo igikombe cy’irushanwa KAVC International 2023 ryabereye i  Kampala muri Uganda, igikombe cy’Irushanwa ryo Kwibuka Rutsindura, Kirehe Open n’igikombe cy’Irushanwa ryo Kwibuka Kayumba.

Mu bagore; Police WVC na yo yatwaye ibikombe bine, birimo; igikombe cy’Irushanwa ryo kwibuka Kayumba, Icy’Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside, Igikombe cyo Kwibohora n’igikombe cy’irushanwa ryo gushimira abasora.

Amakipe yombi ya Polisi azaba ari mu makipe azahagararira u Rwanda mu irushanwa ryo ku rwego rw’umugabane w’Afurika, rimwe mu marushanwa akomeye y’umukino wa Volleyball, biteganyijwe ko rizakinwa umwaka utaha.

IGP Namuhoranye yijeje amakipe yombi ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kubashyigikira.

Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda izakomeza kubatera inkunga mu gukomeza guharanira intsinzi no guhora muhangana n’andi makipe mukegukana ibikombe.”

Ntagengwa Olivier, kapiteni w’ikipe ya Police VC, yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku nkunga idahwema kubatera ari na byo bigira uruhare runini mu gutsinda kwabo.

Mugenzi we, Judith Hakizimana, Kapiteni w’ikipe ya Polisi mu bagore, na we yashimiye uburyo Polisi y’u Rwanda ibashyigikira, agaragaza ko biza ku mwanya wa mbere mu gutuma batsinda hiyongereyeho disipulini n’ubushake biranga abakinnyi b’ikipe abereye Kapiteni.

2023-11-22
Editorial

IZINDI NKURU

Ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya yahanishijwe kutagura abakinnyi mu myaka ibiri kubera kutishyura Habamahoro Vincent ukinira Kiyovu SC

Ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya yahanishijwe kutagura abakinnyi mu myaka ibiri kubera kutishyura Habamahoro Vincent ukinira Kiyovu SC

Editorial 24 Mar 2021
Harimo n’itike ya Miliyoni, FERWAFA yatangaje ibiciro ku mukino w’u Rwanda na Nigeria

Harimo n’itike ya Miliyoni, FERWAFA yatangaje ibiciro ku mukino w’u Rwanda na Nigeria

Editorial 06 Sep 2024
Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana.

Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana.

Editorial 09 Sep 2024
“Ndigabo” ya Ramaphosa itumye abasirikari igihumbi ba SADC bahera mu biganza bya M23

“Ndigabo” ya Ramaphosa itumye abasirikari igihumbi ba SADC bahera mu biganza bya M23

Editorial 17 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabo za Kayumba  nyuma yo gukubitwa ikibatsi muri RD-Congo zahungiye mu kirwa cya Kazimya zigana Tanzania
INKURU NYAMUKURU

Ingabo za Kayumba  nyuma yo gukubitwa ikibatsi muri RD-Congo zahungiye mu kirwa cya Kazimya zigana Tanzania

Editorial 17 Jul 2019
Uganda: Uko uwahoze muri M23 yatawe mu mutego wo kugura imbunda akaba yakatiwe imyaka 6 y’igifungo
ITOHOZA

Uganda: Uko uwahoze muri M23 yatawe mu mutego wo kugura imbunda akaba yakatiwe imyaka 6 y’igifungo

Editorial 25 Nov 2017
Seyoboka yashinjwe ko amafoto ye yigaragambya muri Canada agaragaza ko yari agifite imigambi mibi
Mu Rwanda

Seyoboka yashinjwe ko amafoto ye yigaragambya muri Canada agaragaza ko yari agifite imigambi mibi

Editorial 09 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru